Perezida Kagame yakiriye umuyobozi w’ikigo nyafurika gishinzwe umutekano wo mu kirere
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, Perezida Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro, Prosper Zo’o Minto’o, Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe umutekano wo mu kirere muri Afurika na Madagascar (ASECNA) uri mu Rwanda aho yitabiriye inama yiga ku iterambere ry’iby’indege muri Afurika, Aviation Africa Summit izabera i Kigali kuva tariki 4 kugeza ku ya 5 Nzeri.

Baganiriye ku ruhare rukomeye ASECNA yagize mu iterambere ry’iby’indege ku Mugabane wa Afurika n’uruhare rw’u Rwanda mu gukoresha indege zitagira abapilote (Drone) ku bw’inyungu mu nzego zirimo ubukungu n’ubuzima.
Iyi nama u Rwanda rigiye kwakira ihuza abayobozi b’Ibigo by’indege baturutse mu bigo bishinzwe indege za gisivile, muri Guverinoma, abayobozi b’ibibuga by’indege, mu nganda zikora indege mu rwego rwo kuganira ku mbogamizi, amahirwe, ndetse n’iterambere ry’ejo hazaza h’urwego rw’iby’indege muri Afurika.

U Rwanda rwaherukaga kwakira mu 2022. Ni inama u Rwanda rugiye kwakira mu gihe na rwo rukomeje guteza imbere urwego rw’ubwikorezi, ibinakomeje kuba intandaro y’inyungu itaziguye ku gihugu.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|