Muhanga: Tumutuze heza yubakiye imiryango cumi n’ibiri
Abagize Inama y’Igihugu y’abagore mu Karere ka Muhanga, basinye imihigo yo kwiteza imbere binyuze mu gukora cyane no guhanga udushya mu ishoramari.

Ni imihigo ya 2025-2926 yasinyiwe mu nteko rusange yabaye kuri uyu wa kabiri, aho bishimiye ko umwaka ushize bari bahigiye kubakira bagenzi babo batishoboye, kandi bakesa umuhigo.

Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Muhanga Marceline Mukasekuru, yagaragaje ko gahunda yo kubakira abagore, yatumye nibura abagera kuri 12 n’imiryango yabo babona aho kuba habahesheje icyubahiro.

Agira ati, "Muri gahunda twari twihaye ya ’Tumutuze heza’ twubatse inzu 12 nibura imwe ifite agaciro ka Miliyoni esheshatu. Ibyo bigamije kubakira abagore bagenzi bacu ubushobozi butuma babasha kubaho neza, bagatekereza neza kuko kubaho utagira aho urambika umusaya, bitera ibindi bibazo."

Umwe mu bubakiwe inzu agira ati, "Jyewe n’abana bane twabaga mu kazu k’agakoni, tukagacanamo ku buryo nabaga mfite impungenge z’uko, mu gihe ntahari nsanga abana bitwikiyemo. Imana ikomeze ihe umugisha abagore bafite aho bigejeje kuko natwe batwibutse. Ubu ndaryama neza n’abana kandi dufite isuku kuko bampaye n’ibikoresho byo munzu."

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline avuga ko usibye ’Tumutuze heza’, ba mutima w’urugo muri ako karere banagize uruhare mu kunoza isuku batanga ibiryamirwa birimo na matora mu miryango, ibyo bishimangira gahunda y’isuku ya ’Gera no mu ntanzi z’urugo’.

Kayitare avuga ko bumwe mu buryo bagiye gukomeza kuzamuramo ubushobozi bw’umugore, hagamijwe kongera ibyo yinjiza mu muryango, harimo gukomeza kubahuza n’ibigo by’imari n’amabanki, guhugura abafite amatsinda yo kubitsa no kugurizanya uko banoza imishinga iciriritse, no gufasha imiryango ibanye nabi kurwanya amakimbirane.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|