Gasabo: Muri Jabana batangiye kwikorera umuhanda wa Kaburimbo wa 2.1km

Abaturage bo mu Kagari ka Kabuye mu Murenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo, mu muganda usoza ukwezi kwa Mutarama 2023, batangije igikorwa cyo kwikorera umuhanda w’ibirometero bibiri na metero ijana (2.1km).

Uyu muhanda uzakora ku midugudu itanu, abaturage bakaba biyemeje gutanga ubutaka bw’aho uzanyura nta ngurane, ndetse bemera ko ibikorwa birimo n’inyubako bifite agaciro ka miliyoni 900 z’amafaranga y’u Rwanda bizavanwaho nta ngurane.

Aba baturage bavuga ko ibi byose babyiyemeje kubera ko bari bakeneye cyane umuhanda wa kaburimbo. Umwe muri bo witwa Havugimana François, yagize ati “Twari tunyotewe umuhanda wa kaburimbo. Turimo gukuraho ibikorwa byagonzwe n’umuhanda nta kiguzi, kugira ngo iterambere ritugereho.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jabana, Shema Jonas, yavuze ko uyu muhanda wa kaburimbo ari ingirakamaro ndetse ukaba uje wiyongera ku yindi yubatswe muri uwo Murenge bigizwemo uruhare n’abaturage.

Ati “Hejuru y’ayo mafaranga (bigomwe), abaturage bandi na bo muri gahunda ya ‘Tujyanemo’ biyemeje gushyiramo Miliyoni 120, kandi tumaze gukusanya Miliyoni 76, iki gikorwa kikazarangira gitwaye amafaranga ari hejuru ya Miliyoni 800.”

Uyu muhanda uje usanga undi muhanda watashywe mu mwaka ushize tariki 04 Nyakanga 2022 ureshya na 8.7km na wo abaturage bagize uruhare mu kuwubaka rubarirwa muri Miliyari imwe, bakaba bartakusanyije amafaranga abarirwa muri Miliyoni 800.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jabana, Shema Jonas ati “Ibi biragaragaza ko abaturage bamaze kubigira ibyabo.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Jabana, Shema Jonas
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jabana, Shema Jonas

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imiturire n’ibikorwa remezo, Dr Mpabwanamaguru Merard, yifatanyije n’abaturage bo muri Jabana muri iki gikorwa cy’umuganda rusange.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana, yijeje abaturage ko Leta itazahwema kubashyigikira muri bene ibi bikorwa by’iterambere bagiramo uruhare.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka