Gasabo: Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bakoreye ibirori imiryango yasezeranye imbere y’amategeko
Mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 35 y’Umuryango FPR-Inkotanyi, abanyamuryango bayo mu Karere ka Gasabo bakoreye ibirori imiryango 40 yo mu mirenge itandukanye, yasezeranye imbere y’amategeko.

Ni igikorwa cyateguwe n’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo mu Kagari ka Ruhango mu Murenge wa Gisozi, ku wa Gatanu tariki 16 Ukuboza 2022, nabo basezeranyije imiryango igera kuri 30 yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko.
Imiryango yasezeranyijwe irimo abari bamaranye igihe kirenga imyaka 20 babana nk’umugore n’umugabo, ariko batarsezeranye imbere y’amategeko, ibintu bavuga ko bitatangaga umutekano.
Clever Mugwiza w’imyaka 70, atuye mu Murenge wa Gisozi akaba amaze imyaka 23 mu rushako, ariko atarasezeranye imbere y’amategeko, avuga ko yafashe icyemezo cyo gusezerana kubera ko ari imwe mu mpamvu zishobora gufasha umuryango kurushaho gutekana.
Ati “Mu muryango wacu biradufasha n’umugore wanjye, ikindi ni uko n’abana twabyaye bizabaha uburere bwiza bakazakurana umuco nk’uwa papa na mama babo, icyo gihe rero umuntu abakoreye neza Igihugu cyamubyaye”.

Gisele Musabyimana na we ati “Iyo utarasezerana imbere y’amategeko nta gaciro uba ufite, kuko mu mategeko ntaho biba byanditse ko wasezeranye, ku buryo n’umugabo hari igihe ashobora guta umugore we akagenda. Ubu ndumva nishimye na FPR nayo turayishimira cyane, yakoze gutekereza kuri uyu munsi”.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo wasezeranyije iyo miryango imbere y’amategeko, Pauline Umwali, avuga ko bateguye gahunda yitwa Marume na Masenge, aho baganiriza imiryango mu rwego rwo kugira ngo yongere kuba mizima.
Ati “Amakimbirane iyo ari mu muryango niho hava ibibazo byose biwubangamira cyangwa bibangamira Igihugu, iyo ubyaye abana ntubarere ukabata babura indero, kandi nibo Banyarwanda b’ejo hazaza. Iyi gahunda ya Marume na Masenge turabashimira ko mwegerewe mukaganirizwa mugatera intambwe ya kigabo, mu kumva muri abantu mugomba kugira urugo rwubahirije amategeko”.

Aniciet Karemera ni Chairman w’Umuryango FPR-Inkotanyi ku rwego rw’Akagari ka Ruhango, avuga ko hari ibikorwa bitandukanye barimo kugenda bakora mu rwego rwo kwitegura isabukuru y’imyaka 35 umuryango wabo umaze.
Ati “Twagombaga kubakorera ibirori bose hamwe bakisanga mu muryango Nyarwanda, kubera ko FPR nka moteri ya Guverinoma buri Munyarwanda wese yisangamo, ngira ngo mwabonye ko buri wese wasezeranye afite akanyamuneza, yaba ari uwo muri FPR cyangwa utayirimo, barimo barasabana kuri uyu munsi twabateguriye”.
Uretse kuba imiryango yasezeranye imbere y’amategeko, yarakorewe ibirori byo kwiyakira, buri muryango wanahawe Gaze mu rwego rwo kurushaho kubafasha gutegura amafunguro mu buryo bwihuse kandi bugezweho butangiza ibidukikije.

Ohereza igitekerezo
|