Kigali: Urusengero ruragurishwa

Itorero ryitwa Ebenezer rifite icyicaro i Kigali ku Kacyiru rivuga ko urusengero rwaryo ruri i Kinyinya mu Kagari ka Kagugu, mu Mudugudu wa Giheka rurimo kugurishwa amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 300.

Ubuyobozi bw’iryo torero buvuga ko urusengero rugurishwa rufite ubushobozi bwo kwakira abantu barenga ibihumbi bibiri bicaye bose, kandi rukagira inzu zo ku ruhande (annexes), parikingi yakwakira imodoka 200 hamwe n’ubusitani.

Umwe mu bakuru b’iryo torero avuga ko badaciririkanya kuko ngo igiciro gihamye ari amafaranga y’u Rwanda miliyoni 300 zuzuye.

Yagize ati "Nta madeni dufitiye abantu, impamvu (turugurishije) ni uko hariya(i Giheka) ni Umudugudu, ariko turashaka kubaka ku cyicaro ku Kacyiru inzu igeretse."

Uwo muyobozi avuga ko abantu bajyaga basengera muri iryo torero hari uburyo bateguriwe bwo gusenga, aho gufata urugendo rurerure rwo kuva i Giheka bajya ku Kacyiru ku cyicaro (hafi y’ahakorera Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI).

Hari amakuru avuga ko abayobozi barwo bakeneye amafaranga yo kubaka urusengero rugeretse ku Kacyiru, kandi ko badashaka gufata imyenda muri Banki.

Icyakora bamwe mu babonye ubu butumwa bw’urusengero rugurishwa ku mbuga nkoranyambaga babifashe nk’ibintu bidasanzwe. Bamwe bibaza uburyo inzu y’Imana igurishwa, abandi bakibaza niba abakirisitu bashobora kuba bararutanzeho imisanzu mu kurwubaka, niba batabihombeyemo, cyangwa niba barahawe ijambo mu gufata icyo cyemezo cyo kurugurisha.

Abandi bo bibazaga niba uwahagura yahatwarana n’abo bakirisitu bahasengeraga, abandi bakibaza niba bashobora kuhagura bakahakoresha icyo bashaka. Harimo n’ababazaga niba bashobora kuhagura bakahashinga akabari cyangwa bakahashyira ibindi bikorwa by’imyidagaduro.

Inkuru bijyanye:

Ntibavuga rumwe na Pasiteri ushaka kugurisha urusengero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 11 )

Ariko ni ibisanzwe kugurisha nta kidasanzwe mbonamo. Umuntu ashobora kubaka inzu ejo akayigurisha akagura ahandi bitewe n’icyo ashaka kugeraho. Itorero na ryo ryabikora.None se ubuyobozi ntibufata ibyemezo mu mwanya w’abo rihagarariye? Bidakozwe neza hari inzego zakwitabaza ubuyobozi bukabikosora? None se munyamakuru,abibaza ngo ese urusengero ruzaguranwa n’abakristo ni ugukabya! Ubu se leta nta mushinga yari ifite yagurishije mu rwego rwa privatisation? None se abayiguze bayiguranye n’abanyarwanda? Oya mugaragaze ikindi kihishe inyuma mutaneguye mu itangazamakuru ,niba hari ibitanyuze abatanyuzwe bagaragare babibaze basubizwe! Atari ibyo ,ibindi byaba ari amatiku! Ariko jye ko hariya nahazi neza, abakristo ntibasengaga hatarubakwa? Hanagurishijwe banakomeza bagasenga. Keretse niba munyamakuru wasuzumye ugasanga nta nyungu itorero ryakuramo? Niba zirimo ubundi ubwo uwabirwanya yaba ari umunyetirero?

H.Pierre Celestin yanditse ku itariki ya: 28-12-2022  →  Musubize

Amadini mashya avuka buri munsi.Niba koko yakoreraga Imana,yaba idini rimwe gusa.Impamvu avuka buri munsi,nuko aba ashaka amafaranga.Abakuru bayo bakiyita abakozi b’imana nta soni bafite.Mu gihe Yesu yasabye abakristu nyakuli gukorera imana ku buntu,nta mafaranga basaba.Bakabifatanya n’akazi gasanzwe.Nkuko Kristu n’Abigishwa be babigenzaga,bajya mu nzira bakabwiriza ku buntu.

rwahama yanditse ku itariki ya: 28-12-2022  →  Musubize

Benshi bagereranya Insengero n’amaduka.Ni inzu abiyita abakozi b’Imana bubaka bagamije kwakiriramo amafaranga y’abayoboke babo,babanje kubagusha neza babacurangira.Ndahamya ko pastors baramutse badahembwa buri kwezi,nta n’umwe mwakongera kubona mu rusengero.Niyo mpamvu bible ivuga ko n’ubwo biyita abakozi b’imana,ahubwo baba ari abakozi b’inda zabo nkuko abaroma 16,umurongo wa 18 havuga.

ruremesha yanditse ku itariki ya: 28-12-2022  →  Musubize

Ariko ni ibisanzwe kugurisha nta kidasanzwe mbonamo. Umuntu ashobora kubaka inzu ejo akayigurisha akagura ahandi bitewe n’icyo ashaka kugeraho. Itorero na ryo ryabikora.None se ubuyobozi ntibufata ibyemezo mu mwanya w’abo rihagarariye? Bidakozwe neza hari inzego zakwitabaza ubuyobozi bukabikosora? None se munyamakuru,abibaza ngo ese urusengero ruzaguranwa n’abakristo ni ugukabya! Ubu se leta nta mushinga yari ifite yagurishije mu rwego rwa privatisation? None se abayiguze bayiguranye n’abanyarwanda? Oya mugaragaze ikindi kihishe inyuma mutaneguye mu itangazamakuru ,niba hari ibitanyuze abatanyuzwe bagaragare babibaze basubizwe! Atari ibyo ,ibindi byaba ari amatiku! Ariko jye ko hariya nahazi neza, abakristo ntibasengaga hatarubakwa? Hanagurishijwe banakomeza bagasenga. Keretse niba munyamakuru wasuzumye ugasanga nta nyungu itorero ryakuramo? Niba zirimo ubundi ubwo uwabirwanya yaba ari umunyetirero?

H.Pierre Celestin yanditse ku itariki ya: 28-12-2022  →  Musubize

Mubyukuri Itorero rifite ubuyobozi burirebera, bukwiriye kureba aho icyicaro cyaro cyaherera habereye buriwese.
Ndumva bafite umugambi mwiza wo kugira icyicaro kandi Imana izabibafashamo kuko mufite umugambi muzima.
Abakirisitu bishimire gahunda y’Itorero ryabo kabishywe n’ubwo bose batabyakira kimwe ariko umigambi bafite nimuzima.

Ndayisaba Claude yanditse ku itariki ya: 28-12-2022  →  Musubize

aho kubaka insengero nyinshi twubake inganda: factories
abantu babone akazi bajye basenga ku cyumweru

ayisha yanditse ku itariki ya: 28-12-2022  →  Musubize

Nifuza ni Mero ndetse nokumenya aho ruherereye

Tuyisenge Elyse yanditse ku itariki ya: 28-12-2022  →  Musubize

Nifuza ni Mero ndetse nokumenya aho ruherereye

Tuyisenge Elyse yanditse ku itariki ya: 28-12-2022  →  Musubize

Abakristo se baragurishwa ni amatungo!

Moses yanditse ku itariki ya: 27-12-2022  →  Musubize

AHAHANTU NIHEZA NIBAHAHINDURE AKABALI TUJYE TUHAMWERA AGACUPA.

MUPENZI CALLIXTE yanditse ku itariki ya: 27-12-2022  →  Musubize

OYA SE KANDI , AGACUPA MUNZU Y’IMANA ?

NASAGAMBE Thacien yanditse ku itariki ya: 28-12-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka