Gasabo: Muri Jabana barishimira iterambere umugore wo mu cyaro agezeho
Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wo mu cyaro ku rwego rw’Akarere ka Gasabo wizihirijwe mu Murenge wa Jabana mu Kagari ka Bweramvura.
Ibirori byo kwizihiza uyu munsi byitabiriwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe Ubukungu n’Imibereho y’abaturage, Urujeni Martine, na Depite Ndangiza Madine wari Umushyitsi Mukuru.

Amateka agaragaza ko uyu munsi watangiye kwizihizwa mu 1995 i Beijing mu Bushinwa mu nama mpuzamahanga yabaye amateka kuko yafatiwemo imyanzuro ikomeye yo kwita ku bibazo byari bibangamiye iterambere n’uburenganzira bw’umugore n’umukobwa ku isi yose.
Mu Rwanda wizihijwe ku nshuro ya 25, insanganyamasiko ikaba igira iti: “Iterambere ry’umugore wo mu cyaro, inkingi y’ubukungu bw’Igihugu.”
Ni umunsi ugamije kugaragaza agaciro k’umugore wo mu cyaro, n’uruhare rwe mu iterambere ry’umuryango n’Igihugu muri rusange. Ni n’umunsi ugamije gukomeza gukora ubuvugizi muri gahunda yo korohereza abagore mu bikorwa bibyara inyungu, harebwa ahakiri imbogamizi n’icyakorwa kugira ngo umugore wo mu cyaro atere imbere.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jabana, Jonas Shema, yashimiye ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwahisemo ko uyu munsi wizihirizwa mu Murenge wa Jabana.

Ati “Ni iby’agaciro, kandi biraduha imbaraga zo gukomeza gushyigikira ibikorwa by’iterambere ry’umugore n’umukobwa, n’uruhare bagira mu bikorwa by’iterambere muri uyu Murenge wa Jabana.”
Bimwe mu byo bishimira ni uko mu myaka yashize muri uwo Murenge humvikanaga ibibazo birimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina, n’iryo mu miryango, ndetse rimwe na rimwe bamwe bakahaburira ubuzima. Nyamara ubu ngo hari intambwe yatewe igaragarira mu bikorwa by’umuryango ushoboye kandi utekanye, hakaba ibikorwa bifatika abagore bo muri Jabana bagizemo uruhare.
Hari nko kuba imiryango igizwe n’abagore n’abagabo babo, mu bwumvikane busesuye, baratanze ubushobozi bw’amafaranga afite agaciro ka Miliyari imwe na Miliyoni 800 z’amafaranga y’u Rwanda mu iyubakwa ry’umuhanda mushya wa kaburimbo muri uwo Murenge, nk’uko umuyobozi wawo yabisobanuye.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline, yakanguriye abagore bo mu cyaro guhinga kijyambere no gukoresha ikoranabuhanga mu bikorwa by’ubuhinzi, kugira ngo umusaruro n’inyungu bakuramo byiyongere.
Depite Ndangiza Madine yashimye intambwe umugore wo mu cyaro amaze kugeraho, n’ubwo hakiriho n’inzitizi. Mu bimaze kugerwaho, harimo kuba umugore yaratinyutse, yitabira imirimo itandukanye imuteza imbere adategereje ko ibizamura urugo byose bishakwa n’umugabo.
Yatanze urugero rw’abibumbira mu makoperative bagakora imirimo itandukanye y’iterambere nk’ububoshyi, kudoda, ubuhinzi n’ibindi.

Icyakora na we yagaragaje ko imbogamizi ihari ari uko ubuhinzi bakora budatanga umusaruro mwinshi ngo bihaze, basagurire n’amasoko, abashishikariza kwitabira ubuhinzi bwa kijyambere no kugana ibigo by’imari nk’amabanki na za SACCO kugira ngo zibafashe mu kubona inguzanyo.
Mu rwego rwo gushyigikira abagore batishoboye bo mu Murenge wa Jabana, bamwe muri bo bahawe ibibafasha mu iterambere birimo inka eshanu zahawe imiryango itanu, amacupa 40 ya Gaz, matela icumi, abantu 30 bishyuriwe umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, ndetse Imidugudu yahize iyindi irahembwa, bikaba byarateguwe ku bufatanye bw’ubuyobozi, abaturage n’abafatanyabikorwa batandukanye.









Ohereza igitekerezo
|