‘Abatega indege’ bavuga ko akazi katagipfa kuboneka

Babyita gutega indege ariko mu mvugo ya nyayo ni ukwicara ahantu bategereje umuntu uza kubajyana ngo abahe akazi, akenshi kaba ari ak’ubwubatsi, aho bategerereza hakaba hitwa ’ku ndege’.

Aba bari ku ndege aho bategerereje uwabaha akazi
Aba bari ku ndege aho bategerereje uwabaha akazi

Iyi mvugo nta muntu ubasha gusobanura aho ikomoka cyangwa igihe yadukiye, ariko benshi mu bo tuganira batari n’abubatsi usanga bayizi.

Eric Nsabimana utuye mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo, twamusanze ku ndege y’ahitwa Beretware muri uwo murenge, ikaba ari imwe mu ndege zitegeraho benshi buri gitondo batari munsi ya 50 nibura.

Nsabimana twaganiriye ahagana saa mbiri za mu gitondo, avuga ko saa kumi n’ebyiri yari yageze ku ndege, ariko ngo nta muntu n’umwe uramurya akara yaba we cyangwa benshi muri bagenzi be bari kumwe.

Nsabimana agira ati "Jyewe mpera ku wa Mbere nkageza ku Cyumweru nza hano gutega indege, ariko nshobora kubona akazi nka gatatu cyangwa kabiri, indi minsi ngataha nkaryama nahebuye."

Abafundi n’abayede batega indege bavuga ko mu bihe by’impeshyi ari bwo bajyaga babona akazi, ariko muri iki gihe ngo harimo abahera ku wa Mbere bakageza ku Cyumweru nta muntu urabahamagara ngo abahe akazi.

Undi muyede mugenzi wa Nsabimana agira ati "Hari indi mirimo twakora turamutse tubonye igishoro natwe Leta itwibutse, twacuruza natwe nk’uko abazunguzayi babikora, turaziranye dushobora kujya mu masoko tugacuruza natwe."

Inzego zishinzwe imibereho myiza mu Mujyi wa Kigali n’Ikigo gishinzwe guteza imbere imishinga y’Inzego z’Ibanze (LODA), nta kintu zabashije kudutangariza ku cyo zitekereza ku bafundi n’abayede babyukira ku mihanda gutega indege.

Umurenge wa Gisozi wonyine ubarirwamo indege enye zihuriraho abafundi n’abayede bagera muri za mirongo buri gitondo, nk’uko no mu yindi mirenge y’Umujyi wa Kigali na ho usanga site z’abatega indege.

Umukozi wa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) utarifuje ko amazina ye atangazw, twaganiriye kuri iki kibazo cy’abatega indege, avuga ko nta kidasanzwe babakorera bitewe n’uko umwuga wabo w’ubwubatsi ari nk’indi yose mu Gihugu.

Uyu yagejeje saa ine arataha avuga ko yabuze umuha akazi
Uyu yagejeje saa ine arataha avuga ko yabuze umuha akazi

Uyu mukozi wa MINALOC ntabwo yemeranywa n’abavuga ko babura abantu babaha akazi, kuko ngo bategereza mu masaha ya mu gitondo ariko hashira igihe gito bose bakaba babonye ababaha ibiraka.

Ati "Uzasubireyo nka saa munani urebe ko hari n’umwe wahabona, baba babonye akazi bose!"

Ikigo cy’Ibarurishamibare (NISR) kivuga ko ikigero cy’ubushomeri mu Rwanda cyari kigeze kuri 19.4% muri Kanama umwaka ushize wa 2021, kikaba cyari kivuye kuri 23.5% muri Gicurasi k’uwo mwaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

natwe muzadusure ibugesera mumurenge wa ntalama kundege yahitwa nyakondo rwox inzala igiye kuzanyica njyewe kubera mburakazi simbone nikintungira umubiri-ahuago uwabagafite yamfasha akakampa cg akakandangira nuwumva yamfasha akampa ikintungir’umubiri yabakoze azampagare tuganire kuriyi nimero igendanwa:0781723395murakoze.

Emmanuel ukubeleyimfula yanditse ku itariki ya: 8-11-2022  →  Musubize

YEWE UYUMUYOBOZI MURI MINAROC NTABWO ABIZI TWESE NTITUKABONA WAKABURASE UKAGUMA KUNDEGEBIGATANGIKI? URATAHA UKAJYAKUGATURA UBURIRI.

NITWA VUGUZIGA yanditse ku itariki ya: 6-11-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka