Kigali: Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi biyemeje kurushaho gushyira ‘umuturage ku isonga’

Inama ya Komisiyo y’Imiyoborere myiza mu Muryango FPR Inkotanyi ku rwego rw’Umujyi wa Kigali yateranye tariki 24 Nyakanga 2022 mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Gasabo. Bahuriye mu nama hamwe n’abandi bashinzwe imiyoborere myiza mu nzego zitandukanye zo mu Mujyi wa Kigali bagamije kurebera hamwe aho gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi (2017 – 2024) igeze ishyirwa mu bikorwa.

Niyomugabo Cyprien, Umuyobozi wa Komisiyo y’imiyoborere myiza mu muryango FPR Inkotanyi mu Mujyi wa Kigali, yibukije ko iyo gahunda ya Guverinoma yavuye mu bikorwa biteganyijwe (manifesto) by’umuryango FPR Inkotanyi, Perezida Kagame uwuyoboye yiyemeje kugeza ku Banyarwanda mu bufatanye n’izindi nzego, hagamijwe guteza imbere umuturage.

Ati “Dusigaje imyaka ibiri kugira ngo FPR Inkotanyi igaragarize Abanyarwanda uko yashyize mu bikorwa iyo gahunda, tukaba rero dushinzwe by’umwihariko ubukangurambaga bushyira umuturage ku isonga.”

Biyemeje kumanuka bagasanga umuturage bakareba ibikorwa biteza imbere umuturage aho bigeze bishyirwa mu ngiro mu nkingi zose z’imibereho ye, haba mu burezi, mu bukungu, mu butabera, imiyoborere myiza, n’ibindi, hagamijwe kugira umuturage utekanye kandi wishimye. Ibyo ngo bizatuma bamenya ibyamaze kugerwaho, n’ibisigaye kugira ngo byihutishwe, nk’uko Niyomugabo yakomeje abisobanura.

Niyomugabo Cyprien, Umuyobozi wa Komisiyo y'imiyoborere myiza mu muryango FPR Inkotanyi mu Mujyi wa Kigali
Niyomugabo Cyprien, Umuyobozi wa Komisiyo y’imiyoborere myiza mu muryango FPR Inkotanyi mu Mujyi wa Kigali

Ati “Tugiye guhera ku rwego rw’Uturere dutatu tugize Umujyi wa Kigali, mu cyumweru gikurikiyeho tujye mu mirenge yose uko ari 35 y’Umujyi wa Kigali, mu cyumweru gikurikiyeho tujye mu Tugari twacu twose, noneho nyuma tuzamanuke tujye mu midugudu yose y’Umujyi wa Kigali, tureba uko ibiteganywa na gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi irimo ishyirwa mu bikorwa.”

“Tuzareba niba abana bose biga, niba ntawe urwaye bwaki, niba ntawatewe inda, imibanire y’ingo, ibikorwa remezo by’imihanda, amarerero n’ibindi, turebe niba abaturage bafite ubwisungane mu kwivuza, ndetse uwo dusanze atabufite kandi atishoboye tube twamufasha kububona, kuko FPR Inkotanyi turi umuryango ntabwo twitwa ishyaka.”

Uwamariya Cecile ukuriye urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango wa FPR Inkotanyi mu Mujyi wa Kigali na we asanga nk’abanyamuryango bafite uruhare runini mu gufasha Perezida Kagame kugeza ku Banyarwanda ibikubiye muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi, avuga ko ibyo bigomba gukorwa hifashishijwe cyane cyane inzego z’umuryango zashyizweho kuva ku rwego rw’Igihugu kumanuka kugeza hasi ku Mudugudu n’Isibo.

Ati “Nk’ubu urabona mu bukungu, Leta ntako itagize, ishyiraho gahunda ya VUP yo kurwanya ubukene, umuturage wo hasi utishoboye ahabwa ubufasha, abafite imbaraga bagahabwa imirimo bakayihemberwa, noneho tukabakangurira kwibumbira mu matsinda yo kwizigamira no kugurizanya, tukabakangurira kuyoboka ibigo by’imari, by’umwihariko gahunda y’ubwizigame bw’igihe kirekire ya ‘Ejo Heza’ tugomba kuyishyiramo imbaraga kuko aho bigeze ni heza kandi abaturage baragenda bumva akamaro kayo ko kubateza imbere.”

Rusimbi Charles, umuyobozi wa ‘sous commission’ y’ubukangurambaga mu rwego rw’Umujyi wa Kigali, avuga ko mu rwego rwo gushyira umuturage ku isonga bakora ubukangurambaga bwibanda ku byiciro byihariye byinganjemo urubyiruko nk’abakarani, abamotari, abashoferi, abatunganya imisatsi, abafundi n’abayede bakeneye kwitabwaho muri gahunda za Leta z’iterambere, ariko na bo ubwabo bakabigiramo uruhare.

Ati “Leta ibashyiriraho uburyo bwo kwibumbira hamwe mu makoperative, ikabashyiriraho gahunda ya ‘Ejo Heza’ kugira ngo bizigamire, n’uburyo bwo kwitegurira imishinga binyuze mu mahugurwa tubaha, byose bikaba bigamije gushyira umuturage ku isonga.”

Abari muri iyo nama banishimiye ko inama ya CHOGM yagenze neza, bashimira Chairman Paul Kagame kubera uruhare rwe mu migendekere myiza y’iyo nama, akaba yaranatorewe kuyobora Commonwealth.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka