Ishuri yatangiriye mu rugo iwe ari umufundi ubu ryigamo abana barenga 200

Uwitwa Mutiganda Jean De la Croix ukora umwuga w’ubwubatsi(umufundi) avuga ko ababazwa no kubona hari abana batiga kubera ubukene no kutagira amashuri hafi, akaba yariyemeje gushyira ishuri iwabo mu Kiliza, mu Kagari ka Nyabikenke mu Murenge wa Bumbogo w’Akarere ka Gasabo.

Abanyeshuri barangije kwiga amashuri y'incuke muri Kiliza Light School
Abanyeshuri barangije kwiga amashuri y’incuke muri Kiliza Light School

Mutiganda yashinze Kiliza Light School mu mwaka wa 2015, aho abana ngo batangiye bigira mu rugo iwe(muri salon), ariko ubu iryo shuri ririmo kwigishiriza abana 213 mu nyubako zigezweho.

Mutiganda avuga ko buri mwaka afata abana nibura babiri bakigira ubuntu bitewe n’uko aba yabonye iwabo ari abakene, akabaha uburezi bwo mu mashuri y’incuke n’abanza.

Yerekanye ko aha abo bana ubumenyi bugezweho mu ndimi z’Ikinyarwanda, Igifaransa n’Icyongereza.

Mutiganda washinze Kiliza Light School
Mutiganda washinze Kiliza Light School

Ku wa Gatandatu tariki 16 Nyakanga 2022, ubwo amashuri yigenga henshi mu Gihugu yarimo asoza umwaka wa 2021/2022, abana biga mu Ishuri rya Mutiganda beretse ababyeyi ibyo bamenye birimo imibare, kuvuga Igifaransa n’Icyongereza mu mivugo, banakora amakinamico n’ibiganiro mpaka muri izo ndimi.

Mutiganda avuga ko kuba afite ibikorwaremezo (inyubako n’ibikoresho) bituma atanga ubwo burezi bwahereye ku mwaka wa mbere w’amashuri y’incuke kugera ubu ageze mu wa gatanu w’abanza, nta muterankunga n’umwe wabimufashijemo.

Ati "Ntabwo ari amafaranga nunguka kuri aya mashuri ahubwo mfata ku yo nkura mu gifundi akaba ari yo nishyura ibisabwa kuri iri shuri."

Yakomeje agira ati "Birambabaza kubona hari abana benshi batiga, kandi kuva natangira hano nta muntu n’umwe wampaye inkunga habe n’umufuka wa sima".

Ishuri ryigisha guhera mu mwaka wa mbere w'incuke kugera mu wa gatanu w'amashuri abanza
Ishuri ryigisha guhera mu mwaka wa mbere w’incuke kugera mu wa gatanu w’amashuri abanza

Umuyobozi wa Kiliza Light School, Jean Baptiste Ntawuyirushintege, avuga ko uretse gufasha abana kwiga no kubarinda ubuzererezi, bahaye akazi abarimu 10 bize mu mashuri Nderabarezi(TTC), kandi ko bagendera ku nteganyanyigisho ya Leta.

Ntawuyirushintege avuga ko abana biga muri iryo shuri batsinze ibizamini bya Leta (n’uko iby’uyu mwaka byateguwe n’Ikigo NESA) ku rugero rwa 76%.

Mutiganda washinze iryo shuri ryigenga asaba Leta kumufasha nk’umushoramari mu burezi akabona amahirwe agenerwa amashuri ya Leta, harimo guhabwa ibitabo ndetse n’inkunga kugira ngo abashe kwigisha benshi yabonye batishoboye.

Mu kiganiro Kigali Today yagiranye n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Gaspard Twagirayezu, yavuze ko mbere yo guhabwa ubufasha barebera amashuri mu buryo butatu.

Twagirayezu avuga ko hari amashuri yigenga byuzuye, ayigenga ariko afashwa na Leta ndetse n’amashuri ya Leta mu buryo bwuzuye.

Yagize ati "Ishuri rero ryifuza gufatanya natwe riratubwira, dukorana na bo ibintu bitandukanye, hari ukubishyurira abarimu, hari ukubashakira ibikoresho n’ibindi, ariko hakaba n’andi mashuri atari muri icyo cyiciro ariko afitanye na Leta amasezerano yihariye."

Ati "Umuntu nk’uwo wifuza ko hari icyo Leta twafatanya na we, dushobora kuvugana tukareba ibishoboka tugafatanya".

Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC ashimira abantu barimo gushinga amashuri yunganira aya Leta cyane cyane abafite amashuri y’incuke.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka