Sitasiyo nshya y’amashanyarazi ya Gasogi yaruzuye ishyirwamo umuriro

Ku itariki ya 20 z’ukwezi gushize, nibwo sitasiyo y’amashanyarazi ya Gasogi yasurwaga mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 y’ubutwererane hagati y’u Rwanda n’u Buyapani. Icyo gihe yasuwe nka kimwe mu bikorwaremezo byubakwaga ku nkunga ya Leta y’Ubuyapani, isurwa na Minisitiri w’Ibikorwaremezo Dr. Ernest Nsabimana ari hamwe na Ambasaderi w’Ubuyapani mu Rwanda Masahiro IMAI.

Ubwo iyi sitasiyo yasurwaga n'abayobozi ku ruhande rw'u Rwanda n'u Buyapani mu kwezi gushize
Ubwo iyi sitasiyo yasurwaga n’abayobozi ku ruhande rw’u Rwanda n’u Buyapani mu kwezi gushize

Ubu REG itangaza ko iyi sitasiyo yamaze kuzura ndetse yatangiye gukora. Yubatse mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo, ikaba yitezweho kuzongerera imbaraga amashanyarazi akwirakwizwa mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali.

Umuyobozi ushinzwe imishinga yo kubaka imiyoboro minini n’inganda z’amashanyarazi Theoneste Higaniro, avuga ko iyi sitasiyo isimbuye iyari ihari yubatswe kera ariko itari ikijyanye n’igihe ndetse n’ubushobozi bukenewe.

Ati : « I Gasogi hari hasanzwe sitasiyo nto ariko yubatswe kera ariko itari igifite ubushobozi dukeneye. Twayisimbuje iyi rero ivuguruye kandi ifite imbaraga zikenewe. Iyi ifite ubushobozi bungana na 30MVA mu gihe iyi ishaje yari ifite 10MVA gusa. Yadufashije kongera imiyoboro ikwirakwiza amashanyarazi mu bice bya Kanombe, Kabuga, Rutunga, Masaka ndetse na Nyagasambu »

Avuga ko iyi sitasiyo yatumye hashyirwaho imiyoboro itandukanye ku buryo buri gace kagira umuyoboro wako wihariye.

Ati : « Iyo buri gace gafite umuyoboro wihariye bituma ikibazo kibaye hamwe kitagera ahandi, bityo no kumenya aho kibereye bikoroha. Iyi sitasiyo rero yatumye tubasha kubona imiyoboro 6 itandukanye igeza amashanyarazi muri biriya bice, ndetse n’uruganda rw’Inyange rugira umuyoboro wihariye ku buryo ruba rufite amashanyarazi afite imbaraga zihagije ».

Higaniro avuga ko kugira imiyoboro myinshi yiyongereye bakesha iyi sitasiyo bizafasha mu kugabanya cyane ibura ry’umuriro rya hato na hato.

Ati : « Iyo dufite imiyoboro itandukanye bituma tugabanya ubuso bw’ahabura umuriro igihe habaye ikibazo ku muyoboro umwe. Nk’urugero, mbere Kanombe na Rutunga byari bifite umuyoboro umwe, ariko ubu Kanombe ifite umuyoboro wayo na Rutunga ikagira uwayo. Ku buryo ikibazo cyaba i Kanombe kitatuma Rutunga ibura umuriro. N’ahandi henshi mu gihugu turagenda tugabanya uburebure bw’imiyoboro, ahubwo tukayicamo ibice byinshi.»

Higaniro avuga ko sitasiyo nini zifashishwaga muri kariya gace ari iya Ndera ndetse n’iya Musha i Rwamagana, bityo iyo imwe yagiraga ikibazo byatumaga igice kinini kibura umuriro.

Imbere mu cyumba bagenzuriramo uko amashanyarazi yoherezwa
Imbere mu cyumba bagenzuriramo uko amashanyarazi yoherezwa

Ati : «ubu rero iyi sitasiyo nshya yiyongereyeho izadufasha guhuza iya Ndera n’iya Musha, bityo imwe iramutse igize ikibazo tube twabasha kwakira umuriro uvuye ku yindi. Mbese ni ugukora inzira z’umuriro nyinshi, ku buryo ikibazo cyavuka cyose ku nzira imwe twaba dufite indi yo guhita twifashisha. Ibi rero bizakemura ikibazo cy’ibura rya hato na hato ry’umuriro muri aka gace, cyane ko kanegereye icyanya cyahariwe inganda mu mujyi wa Kigali».

Imibare yerekana ko mu Rwanda ingo zifite amashanyarazi zigera kuri 73% zirimo izisaga 52% zifite amashanyarazi afatiye ku muyoboro rusange. Intego yo kuyakwirakwiza igaragaza ko mu mwaka wa 2024, ingo zigera kuri 70% zizaba zifite amashanyarazi afatiye ku muyoboro rusange naho izindi 30% zikahabwa ayiganjemo akomoka ku mirasire y’izuba.

Iyi sitasiyo yubatse ku musozi wa Gasogi mu Murenge wa Ndera
Iyi sitasiyo yubatse ku musozi wa Gasogi mu Murenge wa Ndera
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka