Kigali: Abacuruza inzoga za magendu bahagurukiwe

Abapolisi bo mu ishami rishinzwe kurwanya ubucuruzi bwa magendu n’ibindi byaha (ASOC), mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki ya 11 Gashyantare 2022, bafashe Musonera Eugene w’imyaka 38 na Nshimiyimana Vedaste w’imyaka 35. Bafatanywe inzoga 387 zitandukanye zo mu bwoko bwa Likeli(Liquors). Musonera yafatanwe amacupa 75 naho Nshimiyimana afatanwa amacupa 312. Bafatiwe mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kimironko, Akagari ka Bibare.

Nshimiyimana na Musonera bacururizaga mu nyubako imwe ariko bakavuga ko izo nzoga bazibonaga mu buryo butandukanye. Icyo bahurizaho ni uko bemera ko ibyo bakoraga ari icyaha cyo kunyereza imisoro bakaba babisabira imbabazi, banagira inama abandi baba bakora nk’ibyo bakoraga kubireka.

Musonera yemeye ko inzoga yafatanywe hari umuntu wo mu Karere ka Rubavu wazimwohererezaga azihaye uwitwa Maniraguha Didier w’imyaka 25, akaba yafashwe ku nshuro ya kabiri, afatanwa amakarito atanu.

Yagize ati “Kugira ngo mfatwe nagiye kubona mbona abapolisi baje hano bari kumwe n’umwana wari usanzwe unzanira inzoga za Liquors(Maniraguha) azihawe n’umugore wo mu Karere ka Rubavu. Bamufatanye amacupa 12 ya Wisky, banasatse mu nzu hano ncururiza basangamo izindi nyinshi, icyaha ndacyemera kandi ndagisabira imbabazi ko ntazongera.”

Nshimiyimana we avuga ko yari amaze amezi agera muri abiri acuruza izo nzoga, avuga ko yazizanirwaga n’abantu bagenda bazicuruza rwihishwa na we akazifatira kuri macye akazicuruza. Aremera ko ibyo yakoraga ari icyaha akagisabira imbabazi ndetse agakangurira n’abandi baba bakora nk’ibyo yakoraga kubicikaho.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gasabo ahafatiwe izi nzoga, Superintendent of Police (SP) Octave Mutembe yavuze ko gufatwa kwa bariya bantu byaturutse ku mwana umwe wafashwe n’abapolisi bari mu bikorwa byo kurwanya ubucuruzi bwa magendu.

Yagize ati “Abapolisi bo mu ishami rishinzwe kurwanya ubucuruzi bwa magendu n’ibindi byaha (ASOC) mu rukerera rwo ku wa Gatanu tariki ya 11 Gashyantare 2022 bashyize bariyeri mu Murenge wa Shyorongi mu Karere ka Rulindo. Hanyuze imodoka itwara abagenzi barayisaka basangamo umwana ufite igikapu barebyemo basanga harimo amacupa 12 y’inzoga yo mu bwoko bwa Wisky. Bamubajije aho azivanye avuga ko azivanye mu Karere ka Rubavu azishyiriye umuntu uri mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Kimironko ari we Musonera Eugene.”

SP Mutembe yakomeje avuga ko abapolisi bagiye kwa Musonera aho acururiza basanga koko asanzwe acuruza inzoga za magendu zo mu bwoko bwa Likeri(Liquors). Yari afite amakarito atanu arimo amoko atandukanye. Abapolisi bahise basaka no mu wundi muryango bibangikanye na ho bahasanga icyumba kirimo amoko atandukanye y’inzoga za Likeri.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gasabo yaboneyeho kongera gukangurira abacuruzi gukora ibyemewe n’amategeko mu rwego rwo kwirinda ibihano kandi bakazirikana ko gutanga imisoro ari ukwiyubakira Igihugu.

Ati “Icyo twibutsa abantu cyane cyane abacuruzi ni uko ubucuruzi bwa magendu ari icyaha gihanwa n’amategeko. Ikindi ziriya nzoga zishobora no kuba zitujuje ubuziranenge zikaba zagira ingaruka ku buzima bw’abazinywa, icyo tumenyesha abantu ni uko amayeri bakoresha bazicuruza agenda amenyekana biturutse ku bufatanye n’abaturage.”

Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hatangire iperereza. Ni mu gihe ziriya nzoga zo zashyikirijwe ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro(RRA).

Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu na yo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadolari ya Amerika (US$5000).

Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka