Kigali: Polisi yafashe umugore uherutse kugaragara asindira mu ruhame

Polisi ikorera mu Mujyi wa Kigali yatangaje ko ku wa Kane tariki ya 03 Werurwe 2022 yafashe umugore witwa Umutoni Divine, afatirwa mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kicukiro, Akagari ka Nyakabanda, akaba akurikiranyweho gukora icyaha cyo gusindira mu ruhame akanakora ibiterasoni.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko Umutoni yagaragaye mu mashusho yafashwe ku itariki ya 26 Gashyantare agakwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abagore babiri basinze cyane bateje akavuyo ahazwi nko ku Gisimenti mu Murenge wa Remera.

Yagize ati "uyu mugore aracyekwaho icyaha cyo gusindira mu ruhame no gukora ibiterasoni yakoze ubwo yari mu kabari mu gisimenti mu Murenge wa Remera ari gusangira inzoga n’inshuti ye yitwa Uwase Anitha, bigeze mu masaha ya nijoro Umutoni yashatse gutaha agerageje gutega moto ananirwa kuyurira kuko yari yasinze, akomeje guhatiriza yikubita hasi ananirwa kubyuka akajya yikurura hasi, abantu barahurura bamushungera basakuza cyane. Mugenzi we basangiye na we agerageza kumwegura ariko biranga kuko bose bari basinze cyane."

CP Kabera yagiriye inama abantu banywa inzoga, kunywa mu rugero kandi bakirinda gusinda no gukora ibikorwa by’urukozasoni.

Yongeyeho ati "Kunywa inzoga ntibibujijwe ariko abantu bagomba kumenya ko niba banyoye inzoga batemerewe kubangamira ituze rusange. Ikindi kandi gusinda mu ruhame ni icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda."

Uwafashwe yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo akurikiranwe n’amategeko, ni mu gihe Uwase Anitha bari kumwe agishakishwa ngo na we akurikiranwe.

Ingingo ya 268 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese usinda ku mugaragaro, mu muhanda, mu kibuga, mu nzira, mu kabari, mu nzu y’imikino cyangwa ahandi hose hateranira abantu, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’iminsi umunani (8) ariko kitarenze amezi abiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi makumyabiri (20.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi ijana (100.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 143 ivuga ko umuntu wese ukora ibiterasoni mu ruhame aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’amezi atandatu (6) ariko kitarenze imyaka ibiri (2).

Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Burya c gusindira muruhame nicyaha Ariko kije vuba kombere ya COVID arimbwo abantu basindaga cyane bagakora ibihabanye nicyitwa umuco kobatabafataga NGO babafunge cg RIB yabuze abanyabyaha.

Wenger yanditse ku itariki ya: 5-03-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka