Gasabo: Abatishoboye 100 bishyuriwe mituweli

Abaturage 100 batishoboye, bo mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo, barishimira igikorwa cy’umugiraneza wabarihiye mituweli, kuko bizabafasha kwivuza batararemba.

Abatishoboye bishimiye kwishyurirwa mituweli
Abatishoboye bishimiye kwishyurirwa mituweli

Ni nyuma y’uko uwitwa Olivier Rukundo wo mu Murenge wa Muyumbu mu Karere ka Rwamagana, abishyuriye amafaranga ibihumbi 300, byo kugira ngo buri wese abone mituweli.

Abagomba guhabwa izo mituweli ni abo mu tugari twa Gasagara na Mbandazi bari batarazibona, kubera ikibazo cy’ubushobozi bucye.

Viviane Uwimana wo mu Kagari ka Gasagara, avuga ko afite abana babiri, ariko akaba atari yabona ubwisungane mu kwivuza, ku buryo yagiraga impungenge z’uko bashobora kurwara akazabura uko bivuza.

Ati “Nari mfite impungenge, mvuga nti uyu munsi baramutse bahuye n’ikibazo nabihagararamo nte, ariko nkakomeza gusenga Imana, kuko abandi bari babanditse mbona njye ndasigaye, ndangije ndavuga nti ubwo byose bizwi n’Imana, nanjye niba imfiteho umugambi natwe tuzishyurirwa. Ubu rero impungenge zirashyize, kuko nanjye mbonye abana banjye bashobora kwivuza”.

Mugenzi we witwa Consolate Uzabakiriho wo mu Kagari ka Mbandazi ati “Nari mfite impungenge kubera ko ntayitanze, kandi ndwara umuvuduko, none numvise ko hari umugiraneza wadutangiye mituweri numva nezerewe. Nshimiye Imana, musabira n’umugisha wo mu gihugu cyo mu ijuru”.

Olivier Rukundo watanze mituweli, avuga ko yasanze nta kindi ashobora kumarira Igihugu mu bushobozi bwe, uretse kwishyurira mituweli abatishoboye.

Ati “Sinajya ku rugamba sindi umusirikare, sinavuga ngo wenda ndashaka kuba umuyobozi ngo mfashe Leta, ndavuga nti rero nanjye ngomba gushyigikira Leta muri iki gikorwa cyo gufasha abatishoboye, mbaha ubwisungane mu kwivuza, kugira ngo nabo bajye bivuza, babeho nk’abandi Banyarwanda muri rusange”.

Rukundo Olivier avuga ko nta kindi yasanze yamarira igihugu uretse gufasha abitishoboye
Rukundo Olivier avuga ko nta kindi yasanze yamarira igihugu uretse gufasha abitishoboye

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusororo, Desire Nsabimana, avuga ko igikorwa cyo kwishyurira mituweri abatishoboye, gikwiye guha isomo abandi.

Ati “Ku ruhande rw’umurenge ni igikorwa gikomeye, kubera ko aba ababajwe na bagenzi be badafite ubwisungane mu kwivuza, agaharanira ko bagira ubuzima bwiza. Urumva ko harimo inyigisho ikomeye cyane, n’abandi kuba bamwigiraho kugira ngo dufatanye twese, nk’uko nyakubahwa Perezida wa Repabulika ahora atubwira ati tugomba guhuza imbaraga tukiyubakira Igihugu cyacu, ubwo aba atanze isomo rikomeye no ku bandi bose”.

Icyo gikorwa kiratuma imibare y’abamaze gutanga mituweli mu Murenge wa Rusororo izamuka, kuko bari bageze ku gipimo cya 73.9%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka