Gasabo: Batashye ibikorwa birimo imihanda ya kaburimbo, ibiro by’Umurenge n’amashuri ageretse

Ku isabukuru yo Kwibohora ku nshuro ya 28, ku wa Mbere w’iki cyumweru, inzego zinyuranye mu Gihugu zirimo Akarere ka Gasabo zagaragaje ibyagezweho mu mwaka w’Ingengo y’Imari ushize wa 2021/2022, birimo ibikorwa remezo biteza imbere ubukungu n’imibereho myiza y’Abaturage.

Ibiro bishya by'Umurenge wa Kinyinya
Ibiro bishya by’Umurenge wa Kinyinya

Akarere ka Gasabo katashye ibiro by’Umurenge wa Kinyinya bigeretse inshuro ebyiri, bifite agaciro k’asaga miliyoni 550Frw, hamwe n’umuhanda wa kaburimbo ureshya n’ibilometero 7.8 wa Karuruma-Bweramvura mu Murenge wa Jabana.

Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Ubukungu n’Imibereho myiza y’Abaturage, Martine Urujeni, witabiriye umuhango wo gutaha inyubako y’ibiro by’Umurenge wa Kinyinya, avuga ko ubu ari uburyo abakozi bawo babonye buborohereza gutanga serivisi nziza ku babagana.

Urujeni asaba abaturage n’ubuyobozi bwaho gukumira ko abana bajya mu muhanda, no kwirinda ihohoterwa ribera mu ngo.

Ibyumba by'amashuri bishya muri GS Kimironko I bari barasezerabyijwe na Perezida wa Repubulika
Ibyumba by’amashuri bishya muri GS Kimironko I bari barasezerabyijwe na Perezida wa Repubulika

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo na bwo bushimira uruhare rw’Abaturage mu ikorwa ry’umuhanda Karuruma-Bweramvura, kuko bakusanyije Amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 80Frw, mu rwego rwo gushimira Leta iyobowe na FPR-Inkotanyi, yabohoye Igihugu igahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu bindi bikorwa byatashywe mu Karere ka Gasabo mu rwego rwo Kwibohora ku nshuro ya 28, harimo amashuri yubatswe mu Kagari ka Bibare mu Murenge wa Kimironko, yitwa Groupe Scolaire Kimironko I.

Ayo mashuri Perezida wa Repubulika Paul Kagame yari yarayasezeranyije abaturage ba Kimironko, mu muganda yahakoreye ku itariki 29 Nzeri 2018, afite agaciro k’Amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 556.

Hatashwe ikiraro cy'abaturage mu Murenge wa Jali
Hatashwe ikiraro cy’abaturage mu Murenge wa Jali

Iyi nyubako yatashywe igeretse inshuro ebyiri, ikaba igizwe n’ibyumba 18 n’ubwiherero 42 harimo bubiri bworohereza abafite ubumuga, hakaba n’ikigega gifata amazi kingana na metero kibe 100, imbuga abana bakiniramo imurikiwe ndetse na parikingi y’imodoka.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kimironko n’Akarere muri rusange bishimira kwagurwa kw’icyo kigo cy’Amashuri cyatangiye mu mwaka wa 1987 ari ibyumba bitatu by’amashuri abanza, ariko kigenda cyagurwa uko imyaka ishira.

Kuri ubu GS Kimironko I yigwamo n’abana barenga 1,658 bo mu mashuri abanza hamwe na 1,080 biga mu yisumbuye ndetse n’abarimu babo bose bagera kuri 59.

Ibigo by'ubuvuzi byaratashwe mu mirenge ya Kimihurira na Bumbogo
Ibigo by’ubuvuzi byaratashwe mu mirenge ya Kimihurira na Bumbogo

Uretse imihanda, ibiro by’umurenge n’amashuri, mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Gasabo batashye ibikorwa remezo by’ubucuruzi, ibigo by’ubuvuzi (Health Posts), Ishuri ry’Imyuga mu Murenge wa Kimihurura, ikiraro cy’abaturage ndetse n’ivomero rusange mu Murenge wa Jali.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Gasabo, Pauline Umwali mu gutaha inyubako ya GS Kimironko I
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Pauline Umwali mu gutaha inyubako ya GS Kimironko I
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka