Gasabo: Bakomeje gushakisha imibiri y’abishwe muri Jenoside itaraboneka

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo hamwe n’Umuryango IBUKA bafite ibimenyetso byemeza ko hakiri imibiri myinshi itarashyingurwa mu cyubahiro yajugunywe ahantu hatandukanye, bagasaba abantu bose bazi aho iherereye gutinyuka kuherekana.

Abayobozi mu Karere ka Gasabo bunamiye abishwe muri Jenoside baruhukiye mu rwibutso rw'i Ruhanga
Abayobozi mu Karere ka Gasabo bunamiye abishwe muri Jenoside baruhukiye mu rwibutso rw’i Ruhanga

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’aka Karere, Umwali Pauline, yabisabye mu muhango wo gutangiza Icyunamo ku rwego rw’Akarere, ukaba wabereye ku rwibutso rw’i Ruhanga mu Murenge wa Rusororo kuri uyu wa Kane tariki 07 Mata 2022.

Mu midugudu yose yo mu Rwanda kuri uyu munsi abaturage bahuriye mu gikorwa cyo #Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu gihe ubuyobozi bw’uturere na bamwe mu biciwe ababo bahuriye ku nzibutso bashyira indabo ku mva.

Umwali Pauline na Depite Murumunawabo (inyuma) barimo gusura urwibutso rw'i Ruhanga
Umwali Pauline na Depite Murumunawabo (inyuma) barimo gusura urwibutso rw’i Ruhanga

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo avuga ko n’ubwo inzibutso zo muri aka karere zishyinguwemo ibihumbi by’Abatutsi bishwe muri Jenoside, ngo hakiri abandi bataramenyekana aho bagiye bajugunywa.

Umwali yagize ati “Kuba hashize imyaka 28 hari imibiri abantu bazi aho iherereye ariko ntibabivuge, ibyo ntabwo ari ubumuntu, nkaba nshishikariza umuntu wese ufite amakuru rwose ko yayatanga”.

Umuyobozi wungirije wa Ibuka mu Karere ka Gasabo, Claude Runihangabo, avuga ko kuba mu bice bitandukanye nka Kimironko hari icyobo cyabonetsemo imibiri kikirimo gucukurwa, ndetse no mu Kagari ka Kabuga y’Umujyi hakaba harabonetse imibiri isaga ibihumbi 84 mu myaka ya 2018 na 2019, ari ibimenyetso by’uko hakiri imibiri myinshi itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Nk’urugero uwitwa Nyiramana Fatuma w’imyaka 48, iwabo bari batuye i Ruhanga bose barishwe asigarana abavandimwe babiri mu bana umunani bavukanaga, kandi bose bakaba bari barashatse bafite abana n’abuzukuru.

Nyiramana avuga ko kugeza ubu yabashije kubona umubiri wa se hamwe n’abuzukuruza b’uwo musaza bane bonyine. Nyina yari yaritabye Imana mbere ya Jenoside.

Nyiramana yagize ati “Data yari afite abagore babiri, twari abana bagera mu munani ariko bafite imiryango, Data yapfanye n’abana, abuzukuru n’abuzukuruza, ariko abo twabashije kubona kugeza ubu ni Data wenyine hamwe n’abuzukuruza be bane, abandi bose ntabwo turamenya aho baherereye”.

Uwitwa Antoine Mudogo na we avuga ko hari abo mu muryango we bamaze kuboneka ariko hakiri n’abandi benshi atarabasha kumenya irengero, akaba abaheruka mbere ya tariki 15 Mata mu 1994.

Abayobozi bo muri Gasabo bibukiye i Ruhanga
Abayobozi bo muri Gasabo bibukiye i Ruhanga

Abarokotse Jenoside batarabona imibiri y’ababo bishwe mu myaka 28 ishize bavuga ko bahora bikanga ko bakiriho, n’ubwo ayo matsiko ngo bagakwiye kuyamarwa n’abagize uruhare muri Jenoside, ariko bakaba ntacyo bababwira.

Nyiramana Fatuma warokotse avuga ko uretse kwiyakira, kwihangana no kugira umutima ubabarira, nta kindi cyabahesha kubana n’abaturanyi babiciye ababo.

Urwibutso rwa Ruhanga rwibukiweho kuri uyu wa Kane rushyinguyemo imibiri igera hafi ku bihumbi 38 y’abari bahungiye mu Rusengero rw’Abangilikani ruhari, bizeye ko ntawatinyuka kuhabicira.

Depite Murumunawabo Cecile wari mu bayobozi bagiye kunamira imibiri iruhukiye muri urwo rwibutso, ashimira ingabo zahoze ari iza FPR-Inkotanyi kuba zarahagaritse Jenoside zigatuma imiryango ya benshi itazima burundu.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 28

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka