Gasabo: Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi ba Nduba besheje imihigo kuri 96%

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bo mu Murenge wa Nduba mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, barishimira ko bamaze kwesa imihigo ku kigero cya 96%.

Hamuritswe ibikorwa bitandukanye by'abanyamuryango
Hamuritswe ibikorwa bitandukanye by’abanyamuryango

Ni imihigo bahize mu gihe cy’imyaka irindwi ya manda ya Perezida wa Repabulika Paul Kagame, ari na we Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi ku rwego rw’Igihugu.

Imihigo abanyamuryango bo mu Murenge wa Nduba bahize yari mu byiciro bitatu, birimo Ubukungu, Imiyoborere myiza ndetse n’imibereho myiza y’abaturage, yose ikaba imaze kugerwaho ku kigero cya 96%, mu gihe bitegura amatora y’umukuru w’Igihugu ateganyijwe kuzaba mu mwaka wa 2024.

Kuba imihigo yahizwe n’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bo mu Murenge wa Nduba, mu myaka itanu ishize igeze ku kigero cya 96%, ngo hari benshi byafashije guhindura ubuzima, bakaba hari aho bavuye n’aho bamaze kwigeza mu bikorwa by’iterambere.

Aisha Sibomana wo mu kagari ka Gatunga, akora umwuga wo kuboha imyenda yo mubudodo, avuga ko yabitangiye mu mwaka wa 2019 nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye, bikaba byaramufashije gutandukana n’ubukene.

Ati “Ubu nta kibazo mbasha kwigurira icyo nkeneye. Ndashimira Leta y’Ubumwe yadufashije tukabasha gutera intambwe, tukiteza imbere. Muri wa mwuga nkora nabashije gushakamo Perimi kategori (Category) B, nkaba mfite na gahunda yo kuba nakwigurira imodoka yo kugendamo”.

Hari ababona umusaruro mwiza ukomoka ku buhinzi byose babikesha Umuryango wa FPR Inkotanyi
Hari ababona umusaruro mwiza ukomoka ku buhinzi byose babikesha Umuryango wa FPR Inkotanyi

Akomeza agira ati “Ibyo byose tubigejejweho n’uko dufite umutekano, abanyamuryango wa FPR ntabwo tucyitinya, tuba twumva natwe tugomba gutera imbere muri byose. Jye FPR nyifata nk’ikitegererezo kuba yaradutinyuye nkigirira icyizere, kuko reba kuba nkora ubudozi nkaba mvuga nti ndashaka gutwara n’imodoka, ntabwo baduheza, nkumva ko buri kimwe cyose nshoboye”.

Dancille Mukashyaka w’imyaka 65, akora ubuhinzi bw’urusenda ndetse n’urutoki, avuga ko ubuhinzi akora hari byinshi bumaze kumugezaho, kandi byose akaba abikesha umuryango FPR Inkotanyi.
Ati “Mbere y’uko mba umuhinzi w’urutoki yabanje kumpa Girinka, nyorora neza, itangira kumpa amata, irongera impa n’ifumbire, nyivanamo ubuhinzi bw’urutoki, none bwatangiye kuvanamo n’urusenda rwitwa kamurari rw’umwimerere, nkaba ndugemura mu bihugu byo hanze mu Burayi, kandi ikilo ngenda nkigurishya ibihumbi bitatu”.

Ku myaka ye 65 Mukashyaka afata umuryango FPR Inkotanyi nk’umubyeyi we, nk’uko abyivugira “Ugufasha byinshi kandi ukaguhugura, ukaguha urugendoshuri mu byo utazi, ukakujyana ahandi mu bindi bihugu cyangwa mu Rwanda ahantu hateye imbere kurushaho, ariko noneho ukavayo usobanukiwe, wahugukiwe, jyewe FPR nyibara nk’umubyeyi wanjye”.

Chairmana w’Umuryango FPR Inkotanyi mu Murenge wa Nduba, Jean Chrisostome Munyansanga, avuga ko bishimira byinshi bamaze kugeraho.

Ati “Imihigo twari twihaye igeze ku kigero cya 96%, kubera ko umuryango wa FPR ushishikajwe no kwita ku mibereho myiza y’Abanyarwanda, iyo hari bacye batatanze ubwisungane mu kwivuza baba ari ikibazo mu muryango, niho iyo kane isigaye iburira. Twizeye neza ko ibyo twahize byose tuzarangiza manda y’Umukuru w’Igihugu twarabigezeho, kuko 4% gasigaye n’igihe gisigaye, turizera ko tuzabigeraho kandi neza”.

Leon Mugenzi Ntawukurilyayo, umugenzuzi Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Gasabo, avuga ko bifatanyije n’abatuye mu Murenge wa Nduba mu rwego rwo kubashyigikira no kubabwira gukomereza aho bageze.

Ati “Abanyamuryango bo mu Murenge wa Nduba bamaze iminsi babigaragaza, ni abanyamuryango b’intangarugero mu musanzu w’Umuryango, mu bikorwa byose bitandukanye, ku buryo kuza kubashyigikira tureba ibikorwa byabo kandi tubishima, nabwo aba ari ubutumwa bundi, kuko babona ko uko inzego zigenda zikurikirana, tugenda tubaba hafi”.

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Murenge wa Nduba bagera ku bihumbi 20, barimo abarenga igihumbi baheruka kurahirira kuba abanyamuryango mu nteko rusange z’umuryango FPR Inkotanyi, zagiye zikorwa muri buri mudugudu, uko ari 45 igize Umurenge wa Nduba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka