Kubumba amavaze byabahinduriye ubuzima

Abasigajwe inyuma n’amateka bibumbiye muri Koperative ‘Abakomezamwuga’, bakorera mu Murenge wa Kacyiru mu Karere ka Gasabo, bavuga ko umwuga wo kubumba amavaze ategurwamo indabo wabahinduriye ubuzima, kuko byabafashije kwiteza imbere.

Mukarusanga Zurayika ni umwe mu bakora umwuga wo kubumba amavaze, avuga ko yawutangiye afite imyaka 10 akiba mu Karere ka Rwamagana aho ababyeyi be bari batuye.

Mukarusanga avuga ko wari umwuga ababyeyi be bakoraga, na we akura abikora ariko yabishyizemo imbaraga aho nyina apfiriye.

Ati “Mama amaze gupfa ni jyewe wasigaye mbumba kuko byafatwaga nk’umwuga ukorwa n’abagore n’abakobwa, abagabo bakuraga ibumba, bakavoma amazi, bakanashaka ibyatsi byo gutwika izo nkono".

Mukarusanga avuga ko iyo yabaga mu gitondo, undi mwanya yawukoreshaga gusa mu kubumba inkono.

Icyo gihe yabumbaga utwungo n’inkono, akabigurisha amafaranga akabasha gutunga basaza be bane na se, ndetse akabona n’ibikoresho by’ishuri.

Mukarusanga yaje gushaka umugabo barabyarana, ariko baza kuza Kigali mu 1992 babigiriwemo inama n’umugabo wabo, wamubwiye ko i Kigali bahakoreye ibyo bintu byabaha amafaranga ahagije.

Umugabo we yaje kwitaba Imana ariko akomeza inshingano zo kurera ba bana babo, anakomeza umwuga we wo kubumba.

Uyu mwuga waje kumuhira kuko yabashije kuwukora mu buryo bugezweho, akajya abumba vaze zitegurwamo indabo ndetse hari n’izitegurwamo ibiti birebire n’izitegurwa mu nzu bitewe n’ingano yabyo.

Ivaze nini ayigurisha hagati y’ibihumbi 3000 na 2000, ariko nanone ashobora kurenga bitewe n’uko abona umuguzi ahagaze.

Amavaze abumba afite amazina kuko hari ayitwa Ibigerasi, Ibikarayi, Imimuna, Udusekuru ndetse hari n’ibyo abumba bimeze nk’ibibindi baterekamo inzoga bifite urugara.

Ubwo bubumbyi yabubyaje umusaruro kuko ubu abasha kurihira abana be 6 amashuri bakiga, akababonera ubwisungane mu kwivuza, ndetse yabashije kwiyubakiramo inzu.

Si ibyo gusa kuko Mukarusanga avuga ko abasha kwizigamira agakorana n’ibigo by’imari, ku buryo aramutse ashaka inguzanyo yagana banki ikamuguriza, agakora umushinga we ubyara inyungu.

Ku munsi avuga ko abumba amavase abiri manini akaba yanabumba abiri matoya. Impamvu atarenza uyu mubare, avuga ko kubumba bivuna cyane kuko rimwe na rimwe bisaba kubikora umuntu anicaye, kugira ngo bimurinde gucika umugongo.

Ibikoresho akenera ni ibumba riva muri icyo gishanga kiri ku Kacyiru hafi y’aho babumbira, naho ibyo barivangamo byitwa insibo, babikura ku rutare ruri ahitwa i Batsinda.

Ibyo batwikisha amavaze ngo ashye akomere, ni ibisigazwa by’ibarizo baba bakuye ahantu batandukanye babariza.

Nyiratabaro Donatille ni umwe mu bibumbiye muri iyo koperative, avuga ko ubu bubumbyi bwabateje imbere kuko butuma babasha gutunga imiryango yabo.
Gusa avuga ko atari bo gusa amavaze bakora afitiye akamaro, kuko usanga n’ingo zo muri Kigali ariyo azitatse.

Ati “Mu Karere ka Gasabo zirahari kandi nitwe twazibumbye, kuri Convention nabo baziguriye hano, urumva ko bifite akamaro kanini ko kurimbisha Umujyi wa Kigali n’imiryango ikize”.

Zimwe mu nzitizi bafite ni uko batarabona isoko rihagije bagemuraho izi vaze, ahubwo bakora bakarunda aho bagategereza uje kugura gusa.

Aba banyamuryango uko ari 37 bakora vaze 2 zikitwa iza Koperative, ahasigaye akabumba ize agurisha, iyo agurishije vaze imwe ashyira mu isanduku ya koperative 10% z’ayo acuruje.

Ayo mafaranga ashyirwa mu isanduku ya Koperative agafasha abanyamuryango igihe hari uwabyaye, uwapfushije ndetse n’undi wagira ikibazo icyo ari cyo cyose, bakaba bamugoboka bakamwunganira agakemura icyo kibazo cye.

Reba ibindi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka