Caraes Ndera: Hari abarwayi bo mu mutwe 64 inkomoko yabo itazwi

Akenshi uburwayi bwo mu mutwe iyo bufashe umuntu, bivugwa ko ava aho yari ari akagendagenda bityo akaba ashobora kugera kure, ku buryo arenga n’urusisiro rw’iwabo abamubonye mu gihe batamuzi ntibamenye agace aturukamo.

Hari abarwayi baba mu bitaro bya ndera bigorana kumenya aho bakomoka
Hari abarwayi baba mu bitaro bya ndera bigorana kumenya aho bakomoka

Mu kigo cya Neuropsychiatric Hospital Caraes Ndera, kivura indwara zo mu mutwe, ubwonko n’imyakura, giherereye mu Karere ka Gasabo, ndetse n’ishami rya Caraes Butare, bivugwa ko hari abarwayi bagera kuri 64 batereranywe n’ imiryango yabo, abandi bakaba batazi aho bakomoka.

Ubwo twaganiraga na Ndayisenga Theoneste, umuforomo umaze imyaka 12 mu kigo cya Neuropyschiatric Caraes Ndera, yasobanuye ko uburwayi bwo mu mutwe rimwe na rimwe bushobora gutuma umurwayi ahaguruka aho yari ari akagenda.

Abenshi mu bo bafite batazi aho bakomoka ahanini usanga ari abanyamahanga baturutse mu bihugu bituranyi, ariko ugasanga igihe bavuwe bagakira hari ubwo baba baribagiwe uduce tw’iwabo, bityo bikagorana n’ubwo yaba yorohewe abasha kuvuga ururimi rw’iwabo, gusa hari ubwo aba atabasha kumenya aho aturuka nyirizina, bityo bikaba biba n’intandaro z’imbogamizi icyo kigo gihura nazo mu kwita ku barwayi uko bikwiye.

Ndayisenga yagize ati “Ubushobozi bw’ibitanda burabura kuko ba bantu babuze uko basubira iwabo bitewe n’uko batahazi, biba ngombwa ko baguma kuri bya bitanda abandi baje ntibabone aho bashyirwa. Haba imbogamizi zo kudahabwa ireme rikwiye ku byo bahabwa cyane cyane mu gihe umurwayi agize ubundi burwayi butandukanye n’ubwo mu mutwe kumwohereza ku bindi bitaro cyangwa guhabwa imiti biragorana”.

Ati “Imbogamizi kandi ziterwa no kutamenya aho abo barwayi baba baturuka, kuko hari ubwo abasha gukira akibuka nk’isoko runaka yaremaga, mwamujyanayo mugasanga wenda ntibamwibuka kuko yakuze ishusho igahinduka, icyo gihe ibitaro biba bigomba kumutunga, bimuha iby’ingenzi akeneye byose".

Ndayisenga Theoneste
Ndayisenga Theoneste

Yongeraho ko kugira ngo babashe guhangana n’izo mbogamizi kugeza uyu munsi bikigoye, ngo rimwe na rimwe hari ubwo haza abagiraneza bashobora gufasha kwambika abarwayi babaha imyambaro, kubaha ibikoresho by’isuku n’ibindi.

Yavuze kandi ko haramutse habayeho aho kuba hihariye kuri aba barwayi bakitabwaho byafasha, kuko hari ubwo bashyirwa hamwe bakaba bakongera kuremba kandi nyamara bari bamaze koroherwa, ndetse anasaba umuryango nyarwanda kutabaha akato kuko uworohewe aba afite akamaro bityo ko badakwiye kumufata nk’uwangiza gusa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka