Gasabo: Mu gutora Abunzi abaturage bibanze ku basanzwe baba hafi

Grace Umugwaneza na Wenceslas Rutagarama bo mu Mudugudu wa Byimana, Akagari ka Musezero mu Murenge wa Gisozi w’Akarere ka Gasabo, barushije bagenzi babo amajwi mu matora y’Abunzi bitewe n’uko bita ku buzima bw’abaturanyi babo.

Amatora y'Abunzi yabaye mu gihugu hose
Amatora y’Abunzi yabaye mu gihugu hose

Aya matora yakozwe mu midugudu yose igize u Rwanda kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Nzeri 2022, yari ayo guhitamo abazatorwamo Komite y’Abunzi ku rwego rw’Akagari ku itariki ya 24, na Komite yo ku rwego rw’Umurenge ku itariki 01 Ukwakira 2022.

Abunzi ni rwo Rukiko rwegereye Abaturage mbere y’uko hagira abafata icyemezo cyo kujyana ibirego mu nkiko zisanzwe, ndetse ko umwanzuro bafashe iyo uteweho kashe mpuruza uhinduka itegeko.

Wenceslas Rutagarama wari usanzwe ari Perezida w’Inteko y’Abunzi ku rwego rw’Umurenge wa Gisozi kuva mu myaka irenga 15 ishize, arizeza ko bakomeza kugabanya umubare w’abagana inkiko zisanzwe.

Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST), ishimira Inteko z’Abunzi mu Gihugu hose zicyuye igihe, ko zarengeje urugero rwa 96% by’ibanza zagakwiye kuba zaragejejwe mu Nkiko zisanzwe".

Rutagarama akomeza agira ati "Ni jye wari uhagarariye abunzi ku rwego rw’Umurenge (mu bujurire), tuzakomereza aho twari tugeze ndetse tuharenze wenda tugere ku 100%".

Avuga ko mu mpamvu zituma abaturage bagana Abunzi n’Inkiko, higanjemo amakimbirane ashingiye ku butaka n’indi mitungo.

Abatoresha babanje kurahira
Abatoresha babanje kurahira

Rutagarama na Umugwaneza bombi basanzwe ari Abajyanama b’ubuzima mu Mudugudu wa Byimana.

Umugwaneza agira ati "Mvura abaturage bose baje bangana uko bari kose, ndabakira kandi nkabaha serivisi bansabye, na supanete ndazitanga nta mutarage wo mu Mudugudu wa Byimana utarara mu nzitiramubu iteye umuti."

Abaturage batoye Inteko y’Abunzi mu Byimana na bo bashimira abayigize, uburyo bita ku buzima bwabo no kuba batababura iyo bifuza ko babakemurira ibibazo bafitanye n’abaturanyi.

Hari uwagize ati "Nta muturage Grace (Umugwaneza) ajya yirengagiza, afasha abaturage akabavurira abana bagize ikibazo, yashobora no guca imanza kuko abasha kuduha inzitiramubu, ntazo agurisha."

Inteko yatowe mu mudugudu wa Byimana
Inteko yatowe mu mudugudu wa Byimana

Muri buri Mudugudu hatowe bane bazatorwamo Komite y’Abunzi igizwe n’abantu barindwi hamwe n’abasimbura babo 10 ku rwego rw’Akagari, nyuma yaho bakazatorwamo indi Komite y’Abunzi igizwe n’abantu barindwi ku rwego rw’Umurenge.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nukuri Nyagasani ajyakwagura mubitekerezo urashoboye kdi Inama ikomeze ikwagure muri byose

Umurerwa Marie Solange yanditse ku itariki ya: 17-09-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka