Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Uwamariya Béatrice, yashyikirije ibaruwa isaba kwegura Inama Njyanama y’Akarere.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’umugore n’umugabo (Gender Monitoring Office - GMO), kiratangaza ko gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’ ikwiye kujyana no gukemura ibibazo bikunze kugaragara mu miryango.
Minisitiri wa Rhénanie-Palatinat ushinzwe ubucuruzi, ubwikorezi n’ubuhinzi, Dr Volker Wissing, yatangaje ko yishimiye uko urubyiruko rwo mu Karere ka Ruhango rubyaza amahirwe ibikorwa Komini Landau yo muri iyo Ntara ifatanyamo n’Akarere ka Ruhango.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhanga ukurikiranyweho gusambanya umukobwa w’imyaka 19 agamije kumwanduza Sida yafunzwe iminsi 30 y’agateganyo nk’uko byategetswe n’urukiko.
Habumugisha Aron Umurinzi w’Igihango wo mu Murenge wa Ruli mu Karere ka Gakenke avuga ko n’ubwo yari muto mu gihe cya Jenoside bitamubujije guhangana n’ibitera by’Interahamwe byazaga guhiga Abatutsi muri Serire yayoboraga.
Umuyobozi wungirije wa Polisi y’Igihugu DCGP Marizamunda Juvenal aratangaza ko ibikorwa byinshi byakozwe mu kwezi kw’ibikorwa bya Polisi y’Igihugu bigaragaza akamaro k’ubufatanye mu kwihutisha iterambere.
Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente aravuga ko kwizihiza umunsi w’Umuganura bikwiye kujyana no gufata ingamba zo kwita ku bitaragenze neza kugira ngo Abanyarwanda bakomeze inzira y’iterambere.
Umuvugabutumwa wo muri Tanzaniya Bishop Noel Uliyo aratangaza ko intambwe imaze guterwa mu bumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda ishimishije.
Abagororwa 142 n’abacungagereza batanu bo muri Gereza ya Nyaza mu Ntara y’Amajyepfo, bahawe impamyabushobozi zo kubaka zitangwa n’ikigo cy’igihugu cy’ubumenyi ngiro WDA.
Abakecuru bo mu Karere ka Muhanga baravuga ko bagowe cyane no kurera abuzukuru babo ahanini basigirwa n’abakobwa babyarira iwabo.
Abaturage bo mu Karere ka Muhanga baravuga ko serivisi bahabwa ku mavuriro aciriritse zikwiye no kujya zitangwa na nijoro.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buratangaza ko bugiye guhagurukira ikibazo cy’iterambere ry’urubyiruko mu Murenge wa Kabagari.
Abaturage bo mu Karere ka Nyanza baturiye ahatagera amazi meza baravuga ko bahangayikishijwe n’ikibazo cyo gukoresha amazi y’ibiziba, mu gihe bakomeje gushishikarizwa kunoza isuku n’isukura.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango, ku bufatanye n’Umuryango Caritas Rwanda barizeza ko icyerekezo 2024 kizagera nibura ikibazo cy’imirire mibi kigabanutse kikagera munsi ya 20%.
Umupolisi ufite ipeti rya AIP wakoreraga kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamabuye mu Karere ka Muhanga yaraye yitabye Imana mu mpanuka yakoze ava ku kazi kwigisha gahunda ya “Gerayo amahoro”.
Col. Rugazora Emmanuel uyobora ingabo mu turere twa Nyanza, Ruhango, Muhanga na Kamonyi yasobanuriye urubyiruko rwo mu Karere ka Nyanza iby’ubutumwa bw’gitabo cy’impanuro Perezida Kagame yasohoye.
Umurenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi n’Umurenge wa Mushubati mu Karere ka Rutsiro ni yo yahize iyindi mu gihugu hose mu bikorwa by’indashyikirwa byakozwe mu kwezi k’Umuganda kuva muri Nyakanga, Kanama na Nzeri 2018, igenerwa ibikombe n’ibihembo bya Miliyoni eshanu n’igice z’Amafaranga y’u Rwanda.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima Dr. Ndimubanzi Patrick aratangaza ko abantu ibihumbi cumi na birindwi (17.000) ari bo bakeneye inyunganirangingo z’amagare mu gihugu hose, naho ku isi bakaba Miliyoni 65.
Urubyiruko 50 rwo mu Karere ka Ruhango rwigishijwe uburyo bwo gukora imihanda y’ibitaka rwifashishije ikoranabuhanga rya Do-Nou (Duno) ruravuga ko bizarufasha kwihangira imirimo.
Abakecuru n’abasaza batatu bo mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza borojwe inka za kijyambere zifite ubwishingizi kugira ngo ziramutse zigize ikibazo zizishyurwe.
Imiryango 12 y’Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi yorojwe ihene iragaya abazihabwa bakazigurisha cyangwa bakazirya zitarororoka.
Senateri Tito Rutaremara atangaza ko Leon Mugesera yibeshyaga ubwo yashishikarizaga Abahutu kwica Abatutsi bakabaroha muri Nyabarongo ngo basubire iwabo muri Etiyopiya.
Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Amahugurwa mu by’imicungire y’Abakozi n’Umutungo (RMI) Hon. Sen. Gasamagera Wellars aratangaza ko imbaraga zishyirwa mu kwigisha ubumwe n’ubwiyunge zikwiye kujyana n’amateka y’agace runaka muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara buratangaza ko mu mezi atandatu ari imbere buzaba bwamaze guhashya ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage birimo no kutagira amacumbi.
Inkongi y’Umuriro yibasiye inyubako y’Uwitwa Simbizi Joseph mu Mujyi wa Muhanga, amaduka atanu yacururizwagamo arakongoka ku buryo nta kintu na kimwe cyabashije kurokoka.
Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi mu Ntara y’Amajyepfo batoye Komite nyobozi nshya banashyiraho abahagarariye Urugaga rw’Umuryango mu bagore n’urubyiruko.
Abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye mu Karere ka Muhanga bihaye igihe kingana n’ukwezi kugira ngo bakosore ibyasuzumwe bitagenda neza mu burezi.
Abantu babiri bari kuri Moto bitabye Imana abandi batatu bakomerekera mu mpanuka y’ikamyo yavaga i Muhanga yerekeza i Kigali yabuze feri ikagonga Moto, ku wa 07 Kamena 2018.
Ihuriro ry’Imiryango itari iya Leta mu Rwanda riremera ko hari ibibazo bidakorerwa ubuvugizi kubera imitere y’iyo miryango.
Umugore witwa Nyirahabineza Jacqueline wo mu Kagari ka Nyamagana, Umudugudu wa Nyabihanga Akarere ka Ruhango, intara y’Amajyepfo amaze amezi umunani yishwe n’umugabo we ubyemera ariko bikaba bitari bizwi.