Kwigisha ubumwe n’ubwiyunge bikwiye gushingira ku mwihariko w’ahantu - Hon. Gasamagera

Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Amahugurwa mu by’imicungire y’Abakozi n’Umutungo (RMI) Hon. Sen. Gasamagera Wellars aratangaza ko imbaraga zishyirwa mu kwigisha ubumwe n’ubwiyunge zikwiye kujyana n’amateka y’agace runaka muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abayobozi ba RIAM bashyira Indabo ku rwibutso rwa Nyarusange
Abayobozi ba RIAM bashyira Indabo ku rwibutso rwa Nyarusange

Yabivuze ubwo abakozi b’icyo kigo basuraga Urwibutso rwa Nyarusange mu Karere ka Muhanga, hamwe mu hafite amateka yihariye kuko abaturage baho bajyaga bahava bakagaba ibitero ku Batutsi bo ku Mayaga, no kwica Abatutsi bakabaroha muri Nyabarongo.

Umurenge wa Nyarusange mu yahoze ari Komini Mushubati, kera hakaba haritwaga Mwaka, ubu bakaba barahinduye amazina bakahita Mwotsi kubera amahano ya Jenoside yahabaye mu 1994 na mbere yaho.

Gasamagera Wellars agaragaza ko ibyo bigomba kwibukwa kandi bigashingirwaho mu kwigisha ubumwe n’ubwiyunge muri Nyarusange kimwe n’ahandi hagiye hagaragaza umwihariko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Agira ati, “Umwihariko w’imbaraga zakoreshejwe mu bwicanyi bwa hano i Nyarusange ni na wo mwihariko ugomba gushyirwamo imbaraga mu kongera kubaka ubumwe n’ubwiyunge”.

Abakozi ba RIAM na bo bashyize indabo ahabugenewe mu Rwibutso
Abakozi ba RIAM na bo bashyize indabo ahabugenewe mu Rwibutso

Hon. Sen. Gasamagera kandi asanga hari inama yagira Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyarusange mu gihe cyo gukusanya amakuru agomba gushyirwa mu nzu y’amateka y’urwibutso rwa Nyarusange, kuko usanga haragiye hicirwa Abatutsi baturutse hirya no hino bahunga, bakicirwa ku kiraro cya Nyabarongo bakarohwamo.

Agira ati, “Aha i Mwaka iyo habaga inkubiri y’ubwicanyi byaheraga aha, niba ari ho haberaga inkundura y’ubwicanyi, abe ari ho hashyirwa imbaraga zo kubaka”.

Ubwo abakozi ba RMI basuraga urwibutso rwa Nyarusange bakunamira Abatutsi basaga 1500 baruhukiyemo banagabiye umukecuru warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bamuha inka dore ko ngo yaherukaga gutunga inka mbere ya Jenoside.

Mukaruzamba yagabiwe inka nyuma y'imyaka 25 anywa amata aguze
Mukaruzamba yagabiwe inka nyuma y’imyaka 25 anywa amata aguze

Venansiya Mukaruzamba wagabiwe inka avuga ko ubundi yanywaga amata ayaguze akaba ashimira Leta y’u Rwanda n’Abanyarwanda bakomeje kumwitaho.

Agira ati, “Munshimire Kagame n’Ingabo ze, iyi nka izampa amata. Umugabo wanjye yari afite inka nyinshi, n’iwacu twagiraga inka nyinshi, ariko nta nka nari nkigira nahoranaga agahinda ko kudatunga inka”.

Urwibutso rwa Nyarusange rwasuwe rwubatswe ku ruhare rw’Abaturage rungana na 90%, ibyo ngo bikaba bitanga icyizere cy’uko n’ubwo muri ako gace habaye ubwicanyi bw’indengakamere muri Jenoside, abaturage basubiye ku kigero cyiza cy’ubumwe n’ubwiyunge no kubakira hamwe igihugu.

Mukaruzamba yanashyikirijwe ibahasha irimo inkunga
Mukaruzamba yanashyikirijwe ibahasha irimo inkunga
Mukaruzamba yanashyikirijwe ibahasha irimo inkunga
Mukaruzamba yanashyikirijwe ibahasha irimo inkunga
Ubutumwa bw'Abarokotse Jenoside bwandikiwe imiryango yabo ni bumwe mu buryo bwo gusobanukirwa amateka y'urwibutso rwa Nyarusange
Ubutumwa bw’Abarokotse Jenoside bwandikiwe imiryango yabo ni bumwe mu buryo bwo gusobanukirwa amateka y’urwibutso rwa Nyarusange
Urwibutso rwa Nyarusange ni ikimenyetso cy'uko abaturage bahindutse bakagana inzira y'ubumwe n'ubwiyunge
Urwibutso rwa Nyarusange ni ikimenyetso cy’uko abaturage bahindutse bakagana inzira y’ubumwe n’ubwiyunge
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abantu babishatse ku isi yose habaho "ubumwe n’ubwiyunge",baramutse bashyize mu bikorwa ibyo bible itubwira.Ikibazo nuko usanga abantu batita kubyo bible itubwira.Niba bible ivuga ko twaremwe mu ishusho y’Imana,bivuga ko twagombye twese gukundana,kuko Imana ari urukundo.Aho gushaka gukora ibyo Imana idusaba,abantu bumva ko ubuzima gusa ari:shuguri,amafaranga,politike,etc...Bakareba inyungu zabo gusa.Urugero,Genocide yatewe nuko abari bafite ubutegetsi bumvaga ko batagabana na FPR.Noneho babeshya abaturage yuko ikibazo u Rwanda rufite ari abatutsi.Abakoze Genocide benshi,bumvaga ko bazatwara amasambu n’indi mitungo y’abo bishe.Igitangaje nuko ababikoze hafi bose bitwaga abakristu.Umukristu nyakuri ntaba uwisi,ahubwo ajya mu nzira akabwiriza abantu ibyo bible ivuga kandi nawe akabikora,ntatwarwe n’ibyisi gusa.Ndetse yirinda kwivanga muli politike,kuko iteza ibibazo,kubera kwikunda.

gatare yanditse ku itariki ya: 22-06-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka