Urukiko rwategetse ko Gitifu ushinjwa gusambanya umukobwa akamwanduza SIDA afungwa iminsi 30 y’agateganyo

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhanga ukurikiranyweho gusambanya umukobwa w’imyaka 19 agamije kumwanduza Sida yafunzwe iminsi 30 y’agateganyo nk’uko byategetswe n’urukiko.

Ku wa 26 Kanama 2019 mu rukiko rw’ibanze rwa Nyamabuye, ku gicamunsi nibwo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhanga, Ntezirembo Jean Claude, yagejejwe imbere y’urukiko aje gusomerwa ibijyanye n’ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo ku cyaha akurikiranyweho.

Urukiko rwagaragaje ko Ntezirembo Jean Claude yakoze imibonano mpuzabitsinda idakingiye akayikorana n’umukobwa aruta kandi Ntezimana azi ko afite ubwandu bw’Agakoko gatera Sida, mu gihe ngo ubundi nk’umuyobozi yakabaye abera urugero abo ayobora.

Icyakora, urukiko rwagaragaje ko ibivugwa ko umukobwa wasambanyijwe byaba byarabaye ku gahato nta shingiro bifite kuko ngo isuzuma ry’abaganga babifitiye ubushobozi ryagaragaje ko atari isugi.

Ubushinjacyaha bwasabiye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhanga gufungwa iminsi 30 y’agateganyo bushingiye ko ngo ibyo ashinjwa n’ibyagezweho mu iperereza bigize impamvu zikomeye zituma uregwa akekwaho biriya byaha.

Ubushinjacyaha kandi bugaragaza ko bushingiye ku bizamini byakozwe n’abaganga babifitiye ubushobozi uriya muyobozi afite ubwandu bw’Agakoko gatera Sida, ari naho buhera bumushinja gukoresha imibonano mpuzabitsina uwo mukobwa agamije kumwanduza.

Uregwa yemera ko yaryamanye n’uwo mukobwa koko ariko babanje kubyumvikanaho, naho ku kuba yaba yaragambiriye kumwanduza Sida, akabihakana avuga ko na we atari asanzwe abizi ko afite ubwo bwandu.

Ubwo yireguraga ku byaha akurikiranyweho ku wa 22 Kanama uwo muyobozi yanagaragazaga ko nta hantu hazwi na Minsiteri y’Ubuzima ko ari mu rutonde rw’abafata imiti igabanya ubukana bwa Sida, mu gihe mu isaka ryakozwe n’inzego zibishinzwe na ryo ngo ryasanze aho Ntezirembo yari acumbitse nta miti ihari.

Akomeza avuga ko imibonano yakozwe ku bwumvikane nta gahato kuko uwo mukobwa atigeze ataka cyangwa ngo atabaze.

Mu isomwa ry’urubanza, ku wa 26 Kanama 2019, Urukiko rwategetse ko Niyomugabo Eric wari ufunganywe na Ntezirembo ku cyaha cy’ubufatanyacyaha no gucuruza uwo mukobwa wakoraga mu kabari yari abereye umucungamutungo, ahita afungurwa kuko nta bigaragaza ko habayeho ubufatanyacyaha koko.

Ntezirembo wayoboraga Umurenge wa Muhanga ataranawumaramo igihe, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ku wa 09 Kanama 2019.

Yagejejwe imbere y’urukiko ku wa 22 Kanama 2019 asaba gukurikiranwa ari hanze, agaragaza ko ibyo yari akurikiranyweho ntaho bihuriye n’inshingano ze zo kuyobora Umurenge yemwe n’umuryango we.

Icyo gihe yagaragazaga ko kuba umukobwa baryamanye ataratatse cyangwa ngo atabaze abure umutabara ari ikigaragaza ubwumvikane bari bagiranye mbere yo kuryamana. Ibi ariko ntibyanyuze urukiko, rutegeka ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo, mbere y’uko urubanza ruburanwa mu mizi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Ngewe kubwange gitifu ntakosa rihari yakabaye ahanirwa kuko umukobwa ubwe yivugirako babyumvikanye kuko twumvishe nikiganiro yagiranye numunyamakuru wokumuseke.com witwa elize yivugira mwitangazamakuru kohabayeho ubwumvikane bityo rero gitifu arenganurwe ntakwiye guhanwango nuko Ari umuyobozi kuko nabayobozi bagira umubiri nkuwabandi cyane ko nibyo bikorwa ntihari mumasaha yakazi Wenda ngo ahanirweko yishe akazi.naho kuri niyomugabo Eric ntakwiye kuba agikurikiranwa ninzego zubutabera kuko ntawushinza uruhari kwifatwa kungufu rya angel kuko ntiwigeze amafata amaguru cg amaboko ngogitifu arongore ntago yakaybayevashinzwa ubufatanyacyaha kuko nkumukoresha yatumye umukozi agezeyo akora imirimo itamujyanye

Alias yanditse ku itariki ya: 26-09-2019  →  Musubize

Ariko se ko uwo mukobwa ngo atari n’isugi,ni iki cyemeza ko yandujwe SIDA nuwo mu gitifu? Agakoko gatera SIDA kagaragara mu maraso nyuma y’amezi 3, umuntu ahuye nako , ntabwo mu gihe cy’icyumweru cyangwa bibiri kaboneka. Bivuze yuko n’uwo mukobwa yari yaranduye mbere yo kuryamana na gitifu.Bose rero bahanwe. Bisesenguranwe ubushishozi

Narumiwe yanditse ku itariki ya: 27-08-2019  →  Musubize

Ntabwo ari Gitifu wenyine.Ubusambanyi bukorwa na millions and millions z’abantu kandi butera ibibazo byinshi bikomeye: Gufungwa,kwica cyangwa kwicwa,kwiyahura,gukuramo inda,guhotora cyangwa kujugunya umwana wabyaye,gusenya ingo ku bashakanye,etc… Nkuko Yesaya 48 umurongo wa 18 havuga,turamutse twumviye Imana nibwo twagira amahoro gusa.Ibibazo byinshi isi ifite biterwa nuko abantu batuye isi hafi ya bose basuzugura Imana.Niyo mpamvu nayo yashyizeho umunsi w’imperuka,kugirango izabakure mu isi izaba paradizo dutegereje ivugwa muli petero wa 2,igice cya 3,umurongo wa 13.Mwibuke ko ku gihe cya Nowa Imana nabwo yarimbuye millions nyinshi z’abantu bose bali batuye isi,hakarokoka gusa abantu 8 bumviraga Imana.Ni Yesu ubwe wahamije iyo nkuru,hanyuma avuga ko ariko bizagenda nagaruka ku munsi w’imperuka. It is a matter of time.Niwo muti w’ibabazo biri mu isi.

gatare yanditse ku itariki ya: 27-08-2019  →  Musubize

Ibyo by’amezi 3 ni ibyakera wangu, itonde rero. Ikigaragara cyo umuryango wa executif wahaye amafaranga uriya mwana w’umukobwa kugirango amufunguze kuko bwambere yavuze ko yamufashe kungufu, bwa 2 avuga ko bumvikanye. ikindi kandi yamufatiranye n’ubwana, umwana aravuga ati niba yarakoze ibyakora ariko abantu ntibabimenye nkumva icyo yakoze aruko yanze kwiteza abantu, gusa kuba ntaho bigaragara ko uwo mugabo yari yaranduye ntibivuze ko atarabizi kuko nawe ubwe yari kugira amakenga yuko yamwanduza, kuba ntayo yagize nacyo ni ikibazo. naho iby’ubusugi byo ntibivuze ko abatari amasugi bose barungorwa nubonetse wese igihe ashakiye, uretse n’umuntu n’itungo barareka rikarinda. kubwange uyumugabo aryozwe gufata kungufu no kwanduza indwara zidakira kubushake.

ITONDE yanditse ku itariki ya: 29-08-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka