Abakecuru bahangayikishijwe n’abakobwa babyara bakabatana abuzukuru

Abakecuru bo mu Karere ka Muhanga baravuga ko bagowe cyane no kurera abuzukuru babo ahanini basigirwa n’abakobwa babyarira iwabo.

Abakecuru batakibyara usanga bariyandikishijeho abuzukuru kandi nta bushobozi bwo kubarera bafite
Abakecuru batakibyara usanga bariyandikishijeho abuzukuru kandi nta bushobozi bwo kubarera bafite

Ababyeyi bavuga ko kubera amikoro make, kurera umwana w’undi nta bufasha bituma batabasha kugira icyo bikorera kandi n’uburenganzira bw’umwana bukahahungabanira.

Babivugiye mu Nteko y’abaturage ya buri wa kabiri ku mugoroba, aho abaturage bo mu Kagari ka Kinini mu Murenge wa Shyogwe banoza urutonde rw’abageze mu za bukuru bagomba guhabwa inkunga y’ingoboka.

Ikibazo cyigaragaza kuri uru rutonde ni abenshi muri abo bakecuru usanga baragiye babarurwaho abuzukuru babo, mu gihe bagombye kuba babana n’abababyaye, ibi bigatuma bongera gukurwaho abo bana mbere yo kwemeza burundu abagize imiryango y’abo bagomba guhabwa inkunga y’ingoboka.

Scholastique Bazubagira arera umwuzukuru we w’imyaka itatu. Avuga ko kubyara imburagihe ku bakobwa bituruka ku kuba batacyemera kugirwa inama no guhanurwa, ubukene na bwo ngo bukaba bubagusha mu bishuko bibashora mu mibonano mpuzabitsina.

Agira ati, “Umukobwa w’imyaka 19 na 20 iyo ugize ngo uramugira inama akubwira ko azicunga kuko ibyo umubwira abizi kandi abikurusha bikarangira bipfuye”.

Ati “Mbona impamvu abakobwa batwara ziriya nda ari ukubera ubukene, barangiza amashuri bakabura akazi bahura n’abasore babaha akantu bakaba babateye inda gutyo. Nk’ubu ndarera umwuzukuru wanjye w’imyaka itatu, nyina afite undi w’umwaka n’igice”.

Uwamariya avuga ko umukecuru wiyandikishijeho umwana ufite se agomba kumukurwaho akajya kurerwa na se umubyara
Uwamariya avuga ko umukecuru wiyandikishijeho umwana ufite se agomba kumukurwaho akajya kurerwa na se umubyara

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Uwamaliya Beatrice, avuga ko abakobwa babyariye iwabo bakwiye gufatanya n’inzego z’ubuyobozi kugira ngo ba se b’abana bamenyekane bityo bafashe ba nyina kubarera nk’inshingano zose z’umubyeyi.

Agira ati, “Amakuru bayatange mu nzego zose kuko ni bo ubwa mbere bagomba kudufasha kubafasha. Dufite inzego zitandukanye zikurikirana ibijyanye n’ihohoterwa, nibaze baduhe amakuru”.

Yongeyeho ati “Ntabwo bikwiye ko abakobwa babyara bazanira ba yirakuru, basubirayo nta mahwa kuko ni ingeso mbi, ntabwo ari byo ko umukecuru rukukuri yirirwa akururana n’umwuzukuru na we adafite imbaraga zo kumwitaho”

Abakobwa bo mu Gasantere ka Kinini mu Murenge wa Shyogwe ahagaragara abakobwa bakiri bato bahetse abana babyariye iwabo bavuga ko bishimira kuba bagiye gufashwa gushaka ba se b’abana babo.

Aba bakobwa bahetse abana nta ba se bafite babitaho kuko bamwe batazi aho bagiye abandi bakaba bafite abandi bagore
Aba bakobwa bahetse abana nta ba se bafite babitaho kuko bamwe batazi aho bagiye abandi bakaba bafite abandi bagore

Umwe muri abo bakobwa avuga ko we yatewe inda n’umugabo wubatse amubeshya ko ari umusore bazaba inshuti none akaba yaranze kujyana uwo mwana kuko ngo afite undi mugore nyamara kurera uwo mwana ntibimworoheye.

Agira ati, “Birakwiye ko n’abo bagabo twabyaranye ubuyobozi bwadufasha bagafata abana babo kuko baraturushya ntacyo dufite cyo kubaha, nta bwisungane mu kwivuza, nta n’uburenganzira bagira kuri ba se”.

Nta mibare ntakuka igaragara y’abakobwa babyariye iwabo mu Karere ka Muhanga. Icyakora mu kigereranyo, bivugwa ko nibura mu ngo icumi haba harimo umukobwa wabyariye iwabo. Ni ikibazo gikomeza gufata intera n’ubwo ubukangurambaga mu kurwanya inda ziterwa abangavu na bwo bukomeje.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka