Gukora byinshi mu gihe gito ni ikigaragaza akamaro k’ubufatanye - DCGP Marizamunda

Umuyobozi wungirije wa Polisi y’Igihugu DCGP Marizamunda Juvenal aratangaza ko ibikorwa byinshi byakozwe mu kwezi kw’ibikorwa bya Polisi y’Igihugu bigaragaza akamaro k’ubufatanye mu kwihutisha iterambere.

DCGP Marizamunda avuga ko gukorera hamwe bitumaiterambere ryihuta
DCGP Marizamunda avuga ko gukorera hamwe bitumaiterambere ryihuta

DCGP Marizamunda yabitangarije mu Karere ka Ruhango kuri uyu wa 17 Kanama 2019 ubwo hasozwaga ukwezi kw’ibikorwa bya Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, aho yibukije abaturage ko iyo inzego zifatanyije zigera kuri byinshi kurusha kuba nyamwigendaho.

Ukwezi kw’ibikorwa bya Polisi y’Igihugu gusojwe hubatswe amazu atandatu y’ibiro by’Imidugudu yitwaye neza kurusha iyindi mu gukumira no kurwanya ibyaha, amazu 30 yubakiwe abatishoboye.

Abaturage 3000 bishyuriwe amafaranga y’ubisungne mu kwivuza ni ukuvuga abantu 100 muri buri Karere, ndetse n’ingo 3000 zahawe amashanyarazi, ni ukuvuga abantu 100 muri buri karere.

DCGP Marizamunda avuga ko ibyo byose byakozwe ari isomo rikomeye abaturage n’inzego zitandukanye bakwiye gufata kugira ngo barusheho kwihutisha iterambere.

Guverineri w'Intara y'Amajyepfo avuga ko hari byinshi bize mu kwezi kose gushize
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo avuga ko hari byinshi bize mu kwezi kose gushize

Agira ati, “Ibi twabikoze mu gihe gito gishoboka kandi nk’inzu twahaye Nzamwita yujuje buri kimwe, ni isomo rikomeye mukwiye kwigiramo kuko iyomufatanyije mubasha gukora byinshi kandi vuba”.

Nzamwita Speciose w’imyaka 78 wubakiwe inzu akaba yanayishyikirijwe n’ubuyobozi irimo ibikoresho byose akanorozwa inka, avuga ko ashimira inzego zitandukanye zamukuye mu manegeka aho yabaga adafite icyizere cyo kuramuka kubera gutura nabi, ndetse agahora yumva adafite icyizere cyo kwiteza imbere.

Agira ati, “Ndashimira Perezida Kagame wabohereje ngo munyubakire, inzego zose mwarahagurutse none mbonye inzu, inka, nari mbayeho nabi n’abaturage barabizi,Imana ibahe umugisha”.

Ashingiye ku byakozwe mu kwezi kw’ibikorwa bya Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Guverineri w’iyi Ntara Emmanuel Gasana avuga ko hari umusaruro mwinshi bisigiye abayobozi n’abaturage muri iyi Ntara.

Agira ati, “Ukwezi kw’ibikorwa bya Polisi bidusigiye byinshi, twize, kandi bizakomeza gutuma turushaho kurwanya ibyaha ahubwo tugakora cyane kuko ni bya umukuru w’Igihugu ahora adushishikariza”.

Guverineri w’Intara y’Amajyepho kandi yasabye ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango n’Umurenge wa Mwendo gushakira isambu Nzamwita Speciose wahawe inzu, kugira ngo abashe guhinga ahegereye inzu ye dore ko adafite imbaraga zo kujya ajya guhinga aho yari afite agasambu gato yari atuyemo.

Umuhango wo gusoza ukwezi kw’ibikorwa bya Polisi y’igihugu ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo, wabereye, mu Karere ka Ruhango, Umurenge wa Mwendo, Akagari ka Gishweru mu Mudugudu wa Mabanza utaragaragayemo icyaha muri uyu mwaka, kubera ubufatanye bw’abaturage n’ubuyobozi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka