Abaturage bo mu Karere ka Nyanza bongeye kugaragaza ko bifuza kubona amazi meza n’umuriro w’amashanyarazi mu igenamigambi rya 2019/2020.
Umuyobozi w’umuryango uharanira agaciro k’abanyafurika mu Rwanda (PAM) Musoni Protais, aratangaza ko abayobozi bumva nabi ari bo bayobya abaturage.
Mu gihe mu Rwanda hitegurwa umunsi mukuru w’Itangazamakuru Nyafurika, bamwe mu banyamakuru baravugwa ho kwirengagiza nkana guha ijambo utanga amakuru, n’abayobozi bagikwepa abanyamakuru.
Abasesengura uburere bw’umwana w’ubu mu muryango baravuga ko, iterambere no gushaka imibereho kw’ababyeyi bituma uburere bw’umwana bugenda budohoka.
Umuryango utabara imbabare Croix Rouge y’u Rwanda, urasaba abaturage bakennye cyane kugira uruhare mu isesengura ry’ibibazo kugira ngo biteze imbere.
Isesengura rya KT Radio mu kiganiro “Ubyumva ute” cyo kuri uyu wa 23 rigaragaza ko Minisiteri y’iterambere ry’umuryango (MIGEPROF) na Minisiteri y’Umuco na Siporo (MINISPOC) zikwiye gutabara umuryango Nyarawanda ugenda kwangirika.
Isesengura rya Kt Radio rigaragaza ko Guverineri mushya w’Intara y’Amajyepfo CGP Emmanuel Gasana afite akazi katoroheye ko guhindura Intara y’Amajyepfo, ku mwanya asimbuyeho Mureshyankwano Marie Rose.
Sendika y’abahinzi mu Rwanda “Ingabo” iravuga ko igiye gutangiza gahunda y’uturima shuri ku gihingwa cy’urutoki kugira ngo kirusheho gutanga umusaruro.
Umuryango w’Abagide mu Rwanda urasaba ababyeyi kwirinda kubwira abana b’abakobwa amagambo atuma biyumva nk’abadashoboye, kugira ngo umwana w’umukobwa akure agamije kwiteza imbere.
Abaturage bo mu Murenge wa Ruhango bavuga ko biyemeje kwita ku tuntu bitaga duto, ariko dutuma batakaza amanota mu mihigo y’Uturere.
Minisiteri y’uburezi MINEDUC, irasaba abayobozi b’ibigo by’amashuri bituranye n’insisiro z’abaturage, kubana neza na bo aho gukurura buri wese yishyira.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga buravuga ko bugiye guhagurukira abiyitirira umwuga wo guhuza abagura n’abagurisha badafite ibyangombwa.
Urugo rwa Hakuzimana Deogratias na Mukamurenzi Laurence rumaze imyaka ibiri rushaka gusenyuka kubera ko Mukamurenzi anywa umutobe agakekwaho ubusambanyi.
Impuzamiryango irwanya ihohoterwa mu Karere k’ibiyaga bigari, COCAFEM GL irasaba abagabo n’abahungu kugira uruhare mu kurwanya ihohoterwa rikorerrwa abakobwa n’abagore.
Minisiteri y’ibikorwa remezo iratangaza ko bitarenze umwaka wa 2023 ingo zibarirwa mu bihumbi 445 zo mu gihugu hose, zizaba zimaze kubona amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.
Ubuyobozi bw’Ikigo Nderabuzima cya Nyabikenke mu Murenge wa Kiyumba mu Karere ka Muhanga, buramara impungenge abashaka serivisi zo kwikebesha (Kwisiramuza) kuko ubu biri gukorwa ku buntu.
Abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye mu Karere ka Kamonyi bemeza ko nubwo bumvira ababyeyi, badashobora kubatega amatwi igihe baba bababwira ibitubaka.
Umushumba wa Diocese ya kabgayi Musenyeri Smalagde Mbonyintege arasaba inteko nshya y’abadepite kuzafasha kurwanya ihuzagurika mu nzego za Politiki by’umwihariko mu burezi n’iterambere.
Abaturage bo mu Karere ka Ruhang bavuga ko badakeneye umudepite wicara mu Nteko agatora amategeko gusa, ahubwo bifuza uzana impinduka nziza mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Minisiteri y’Imari n’igenamigambi (MINECOFIN) iravuga ko Abanyarwanda bakomeje guteza imbere urwego rw’abikorera, mu gihe kitari kire kire igihugu cyakwihaza 100% by’ingengo y’imari gikoresha.
Umukandida wigenga wiyamamariza umwanya w’ubudepite mu Nteko ishinga amategeko Mpayimana Philippe, aravuga ko natorwa azarinda ivumbi mu mibiri y’abanyarwanda.
Abaturage bo mu Karere ka Muhanga barasaba ishyaka riharanira ukwishyira ukizana PL gukemura ikibazo cy’abana bo mu muhanda kugira ngo hazaboneke abayobozi b’ejo hazaza h’igihugu.
Ishyirahamwe ry’uturere n’umujyi wa Kigali (RALGA) ivuga ko hakwiye gukorwa ibishushanyo mbonera by’Imijyi yunganira uwa Kigali bijyanye n’ubushobozi bw’abaturage.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero buratangaza ko bukeneye hejuru ya Miliyali ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo hubakwe amazu hafi 800 yangijwe n’ibiza.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero buratangaza ko bukeneye hejuru ya Miliyali ebyiri z’amafaranga y’u rwanda kugira ngo hubakwe amazu hafi 800 yangijwe n’ibiza.
Ikigo nyarwanda cyitwa Arise Education, mu Rwanda kiratangaza ko mu minsi mike u Rwanda ruraba rufite abana bandika ibitabo ku rwego rw’isi kandi babihemberwa.
Mu ijoro ku wa kabiri tariki ya 10 Nyakanga abantu bataramenyekana bivugwa ko babarirwa mu 10 bitwaje intwaro gakondo, batemye abantu bane mu Murenge wa Shyogwe mu Kagari ka Ruri mu Mudugudu wa Murambi, barabakomeretsa bidakabije.
Imibare y’inzu ikigo cy’Igihugu gishinzwe imiturire (RHA) cyatanze ku nzu zirimo kubakwa mu Karere ka Muhanga, bigaragara ko ntaho ihuriye n’iyo akarere ubwako kemera.
Ababyeyi barerera mu ishuri ryigisha imyuga rya Gatumba TVET School mu Karere ka Ngororero, barifuza ko hashyirwamo ishami ry’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro aboneka mu gace iri shuri riherereyemo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buravuga ko bugiye guhagurukira ikibazo cy’amasoko atangwa mu Karere bivugwa ko yiharirwa n’abakozi bako mu buryo bw’ibanga.