Ruhango: Umugore amaze amezi 8 yishwe umurambo we uhishwa mu nzu

Umugore witwa Nyirahabineza Jacqueline wo mu Kagari ka Nyamagana, Umudugudu wa Nyabihanga Akarere ka Ruhango, intara y’Amajyepfo amaze amezi umunani yishwe n’umugabo we ubyemera ariko bikaba bitari bizwi.

Amakuru y’urupfu rwa Nyirahabineza ubu wamaze gutabururwa akajyanwa ku bitaro ngo hamenyekane iby’urupfu rwe, ngo yaba yaratanzwe n’uwakodeshaga amazu ya Ndikumana Celestin washakanye na Nyirahabineza, uyu Ndikumana akaba afungiye muri gereza ya Muhanga, ku byaha byo gucuruza ibiyobyabwenge yakoze nyuma yo kwica umugore we.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rugango buravuga ko bumaze kubona umurambo w’Umugore umaze amezi umunani yishwe n’umugabo we ariko ntawamenye uko byagenze.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Velens avuga ko kuba hashize ayo mezi yose bitaramenyekana bitavuze ko inzego z’ubuyobozi ziraye, ahubwo ko imibanire y’abagore n’abagabo ihishira ibibazo, ishobora kuba intandaro yo kutamenya amakuru yose ashobora gukurura imfu za hato na hato mu miryango.
Yagize ati “Ntabwo umuntu yavuga ko inzego zarangaye, burya iyo abantu babana munzu nk’umugore n’umugabo, ibyo bashobora gupfa ari nijoro cyangwa ikindi gihe hari igihe abantu badashobora kubimenya. Izo nzego ziba zikorera hanze. Keretse wenda bisakuje”.

Umuyobozi w’akarere avuga kandi ko kuba aba bantu bakomoka kure, ari imwe mu mpamvu zatumye abaturanyi bemera ibinyoma by’umugabo kugeza afunzwe.

“Hari amakuru avuga ko baturukaga karongo. Umugabo yavugaga ko umugore yahukanye, abantu ntibabitindeho cyane.”

Kuri ubu uyu murambo wajyanywe kubitaro kugirango hakorwe ibizamini nk’ibya DNA bizakoreshwa mu iperereza. Ntabwo umubiri wose ukigaragara birumvikana kuko wamaze kononekara, ariko iby’ingenzi biba byagaragaye byakoreshwa mu iperereza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Mu byukuri njyewe icyo nabivugaho nuko abantu bashinzwe umutekano mu midugudu yose byibura bakagombye gukora igenzura ritunguranye nka 1 mu cyumweru cg se mu byumweru 2 bakareba niba nta cyahindutse mu midugudu yabo maze mu gihe habaye ikintu nka kiriya cyo kubona abashakanye hashize igihe kinini batari kumwe umuntu yaheraho atangira kugenzura ibyabaye kuko n umuturage azi ko iryo genzurwa ritunguranye rikorwa ntiyajya gukora ayo marorerwa

Mutukula Philosophe yanditse ku itariki ya: 8-06-2019  →  Musubize

@Eprem Murindabigwi iyi nkuru yawe yanditse nabi kabisa nta bunyamzuga na buke burimo !!c est dommage wagirango uri kuganira n’umujama wawe
urugero :’Umuyobozi w’akarere avuga kandi ko kuba aba bantu bakomoka kure, ari imwe mu mpamvu zatumye abaturanyi bemera ibinyoma by’umugabo kugeza afunzwe.
“Hari amakuru avuga ko baturukaga karongo. Umugabo yavugaga ko umugore yahukanye, abantu ntibabitindeho cyane.”
!!!

subiramo uyandike kinyamwuga .

murakoze

maria yanditse ku itariki ya: 5-06-2019  →  Musubize

Family Violence iteye ubwoba.Muli Mexico,hapfa abagore barenga 7 buri munsi bishwe n’abagabo.Ikindi kandi,abashakanye bacana inyuma babarirwa muli za millions.Impamvu mu ngo habamo ibibazo,nuko abashakanye badakurikiza inama dusanga muli bible twahawe n’Imana.Idusaba ko dukundana,tukababarirana,tukihanganirana,tukubahana,etc... Nguwo umuti rukumbi wa Family Violence.Imana yaduhaye bible kugirango abantu babane mu mahoro.Turamutse dukoze icyo bible idusaba,ibi byose byavaho:Family Violence,Intambara,kurwana,gucana inyuma,kwiba,gusambana,gucurana ibyisi,akarengane,etc...Abanga kumvira Imana,bible ivuga ko izabarimbura bose ku munsi wa nyuma.

gatare yanditse ku itariki ya: 5-06-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka