Abagize Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Nyanza baravuga ko bagiye gukaza ingamba zo guhwitura bagenzi babo bitwara nabi rimwe na rimwe babitewe no kwirirwa mu tubari.
Depite mu Nteko ishinga amategeko Hon. Rwaka Pierre Claver aravuga ko kuba yararezwe n’umugore se umubyara amaze gupfa, kandi yari uruhinja rufite ubumuga bimwereka agaciro gakomeye umugore akunda umuryango we.
Abize bakanakora umwuga w’Inozabubanyi (Public Relations) baravuga ko abakoresha benshi batarumva akamaro n’inshingano by’umukozi ushinzwe guhuza ikigo n’abakigana.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko 30% by’impfu z’abageze kwa muganga ziterwa no gutinda kubakira, kubakira nabi cyangwa gutinda kubavura.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Dr Isaac Munyakazi avuga ko nta mwarimu ukwiye kwimwa serivisi z’ubuvuzi kuko atarahembwa.
Umugabo n’umugore we batuye mu mudugudu wa Mubuga, akagali ka Gasharu, umurenge wa Shyogwe, mu karere ka Muhanga bari mu maboko y’ubugenzacyaha (RIB) bakekwaho kwica abana babo babiri bari bamaze ukwezi kumwe bavutse.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buravuga ko ukwezi kwa Nyakanga 2017 kuzarangira akarere gafite ikipe y’abagore bakina umupira w’amaguru.
Urwego rw’umuvunyi ruravuga ko 96% by’ibibazo birugeraho nta shingiro biba bifite kuko ba nyirabyo aba baranze kunyurwa n’imyanzuro y’inkiko n’abunzi.
Ubuyobozi w’urugaga rw’abikorera (PSF) mu Karere ka Muhanga buravuga ko bagiye kwitabaza inguzanyo ya banki kugira ngo babashe kuzuza isoko rya Kijyambere batangiye kubaka.
Umuyaga uvanze n’imvura yaguye ku mugoroba wo kuri uyu wa 30 Mutarama 2019, byangije igice cy’urukuta rwa Stade Regional ya Muhanga rurasenyuka, ariko nta muntu rwagwiriye.
Ubuyobozi bw’urugaga rw’abahinzi n’aborozi mu Rwanda “Imbaraga” buravuga ko abahinzi bugarijwe n’ikibazo cyo kubura amasoko y’umusaruro wabo.
Ubwo zasuraga igicumbi cy’Intwari z’Imena i Nyange mu karere ka Ngororero, inkeragutabara zo mu Murenge wa Macuba mu Karere ka Nyamasheke zavuze ko ubutwari budakwiye guharanirwa mu ntambara gusa.
Isesengura ku bibazo biri muri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) riragaragaza ko Perezida wa Repuburika Paul Kagame ari we wenyine wabikemura.
Angelique Uwamahoro wavuzweho kujugunya umwana we mu musarane ku bitaro bya Kabgayi yafatiwe mu musarane na we ashaka kwijugunyamo.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB) kiratangaza ko nta kigo cy’ishuri ry’icyitegererezo kizongera kubaho kuko ibigo by’amashuri byose bya Leta bigiye kujya bifatwa kimwe.
Abana bahoze mu mashyamba ya kongo baherutse gutahuka mu Rwanda barasaba ko Leta yabashyiriraho uburyo bwihariye bwo kubona amashuri kuko batakaje igihe batiga.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Uwamaliya Beatrice arasaba intore z’inkomezabigwi, icyiciro cya karindwi, kurangwa n’isuku iwabo mu Midugudu mu rwego rwo kurwanya abituma ku gasozi.
Abaturage bo mu Karere ka Nyanza basimbuje imbuga z’amazu yabo uturima tw’imboga baravuga ko barwanyije imirire mibi mu bana babo.
Urubyiruko rukomoka mu miryango ikennye cyane yo mu Karere ka Muhanga, ruravuga ko ibiganiro bigamije kurufasha kwimenya bigiye kurworohereza ibikomere rwaterwaga n’ubwo bukene.
Raboratwari y’igihugu ishinzwe gupima ibimenyetso byifashishwa mu butabera iratangaza ko uwifuza gupimisha umurambo ngo hamenyekane icyamwishe, acibwa amafaranga 50,000, ariko akaba ashobora kwikuba inshuro zirenze 10.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buravuga ko Itorero ryo ku Mudugudu ryitezweho gukemura ibibazo by’amakimbirane mu miryango no kurwanya guterwa inda kw’abangavu.
Polisi y’igihugu irasaba abaturage kuyiha amakuru muri iyi minsi mikuru ya Noheli n’Ubunani, kugira ngo hakumirwe ibyaha bitaraba ngo biteze izindi ngaruka.
Minisitiri w’Urubyiruko Rose Mary Mbabazi arasaba urubyiruko rutabaye mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi kurwanya ingengabitekerezo yayo no kwirinda kuba imbata y’ayo mateka.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi buravuga ko imyubakire igezweho mu Karere itagamije kwimura cyangwa guheza bamwe ngo yinjize abandi.
Mu gihe hizihizwa imyaka 20 ishize umuryango w’abakorerabushake VSO (Voluntary Services Overseas) ukorera mu Rwanda, ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga burasaba uyu muryango gukomeza kubahugurira abarimu ku nteganyagigisho nshya.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Uwamariya Beatrice arasaba abagabo kudaca inyuma abagore babo igihe baboneje urubyaro kandi bakareka gukomeza kugendera ku by’imfizi itimirwa kuko bitakijyanye n’igihe.
Umukecuru witwa Nyirabidahirika Rissa utuye mu Mujyi wa Muhanga, arashinja abakobwa babiri babana mu itsinda ryiyise Abanyakabera kumubangamira, ngo bashaka kumusenga nk’Imana yabo.
Abakora mu mahoteri, utubari na za resitora mu Karere ka Muhanga, bagaragaza ko zimwe mu mpamvu zituma bakira nabi ababagana ari uko abakoresha babo batabitaho.
Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yasuye inashyikiriza ingemu abarwayi bazize impanuka zo mu muhanda, mu bitaro bya Kabgayi mu Karere ka Muhanga.
Minisiteri y’imari n’iganamigambi (MINECOFIN) iragaragaza ko umusoro mushya ku mutungo utimukanwa uzagira ingaruka nziza ku baturage bamwe abandi ukabagonga.