Gisagara: Abantu basaga 800 ntibagira amacumbi
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara buratangaza ko mu mezi atandatu ari imbere buzaba bwamaze guhashya ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage birimo no kutagira amacumbi.

Muri aka Karere habarurwa abantu basaga 800 batagira aho bakinga umusaya kuko babayeho basembera hirya no hino, hakaba ngo hagiye kubakirwa abasaga 500 batagira inzu, ku bufatanye bw’Abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere n’abaturage.
Ubuyobozi buvuga ko nyuma y’umwiherero wasuzumiwemo ibyakorwa ngo hakemuke ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage, abafatanyabikorwa b’Akarere mu Iterembere bakusanyije amafaranga y’u Rwanda hafi miliyari n’igice azifashishwa muri ibyo bikorwa.
Ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Gisagara harimo imirire mibi ku bana bari munsi y’imyaka itanu, abaturage bakirarana n’amatungo, ndetse n’abadafite ubwiherero busukuye.

Murungi Jeanet uhagarariye urwego rw’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Gisagara mu Iterambere (JADF) avuga ko nyuma yo gusuzuma ibibazo abaturage bafite, hari ibyihutirwa bagiye gufashamo Akarere.
Agira ati, “Twasanze hari ibibazo bitatu byihutirwa birimo kutagira ubwiherero, kuba hari abakirarana n’amatungo, n’imirire mibi, ariko turakomeza gufatanya n’Akarere mu bikorwa bisanzwe, tugamije kubirangiza burundu”
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jerome, avuga ko n’ubundi hariho gahunda yo gukemura ibibazo by’abaturage ariko ugasanga hari aho inzego zidafatanyiriza hamwe kurangiza umuhigo runaka, kugira ngo ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage bikemuke.
Agira ati, “Tugira Komisiyo z’abafatanyabikorwa z’ubukungu, imibereho n’imiyoborere myiza kandi izo nzego zinaba mu bakozi basanzwe b’Akarere no muri Njyanama izo komisiyo zirahari ariko wasangaga zidakorana neza”.
Ati “Hari ibibazo bishira nko kugira umwanda, amavunja, amazu ni yo asaba ubushobozi bwinshi, ariko muri 800 basaga basemberaga tugiye kubakiramo abasaga 500 kandi byose bibaye mu gihe gito kuko amafaranga akusanyijwe mu minsi ibiri gusa kuko inzego zicaranye zikabiganiraho”

Ashingiye ku rugero rw’Umudugudu wa Kaburanjwiri mu Karere ka Gisagara wahize iyindi mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’Abaturage bawo hifashishijwe gahunda z’Umudugudu w’icyitererezo mu Ntara y’Amajyepfo, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Gasana Emmanuel avuga ko n’ahandi bishoboka kubikemura igihe bakoreye hamwe haba ku baturage n’inzego z’ubuyobozi.
Agira ati, “Kaburanjwiri bari bafite imiryango 42 iri mu manegeka, iri muri nyakatsi, ariko mu mezi atanu n’igice gusa bari mu mazu meza, bakoze imihanda myiza icamo imodoka, ni ibitwereka ko niba hano bishoboka no mu yindi Midugudu bishoboka”.
Usibye ikibazo cy’inzu kizagenda gikemuka uko ubushobozi bugenda buboneka, ibindi bibazo byihutirwa byahawe igihe kitarenze amezi atandatu, ni ukuvuga bitarenze ukwezi kwa Mutarama 2020 byamaze gukemuka. Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara buvuga ko nta bindi bisobanuro bikwiye kuzaba bitangwa ku bibazo byadindira kandi byahawe imirongo migari yo kubikemura.

Ohereza igitekerezo
|