Muhanga: barifuza ko amavuriro aciriritse yakora n’amasaha ya nijoro

Abaturage bo mu Karere ka Muhanga baravuga ko serivisi bahabwa ku mavuriro aciriritse zikwiye no kujya zitangwa na nijoro.

Amavuriro aciriritse yafashije abaturage kutarembera mu ngo
Amavuriro aciriritse yafashije abaturage kutarembera mu ngo

Abaturage by’umwihariko batuye mu byaro ahataboneka amavuriro akora nijoro, bavuga ko serivisi z’ubuvuzi bahabwa ku mavuriro aciriritse (Poste de Santé) zibafasha ku manywa gusa kandi na nijoro haboneka abantu barembye.

Umurenge wa Kiyumba ni umwe mu Mirenge ya kure y’Umujyi wa Muhanga ku buryo kubegereza amavuriro aciriritse byatumye abaturage baremberaga mu ngo bagabanuka nk’uko byemezwa na benshi mu bawutuye.

Mahirwe Aimable, Umubaforomo ukorera kuri imwe muri poste de santé zubatswe mu Murenge wa Kiyumba mu karere ka Muhanga na we yemeza ko ibibazo by’ubuvuzi bw’ibanze byagabanyutse kubera amavuriro acirirtse yegerejwe abaturage.

Agira ati, “Serivisi dutanga hano zagiriye abaturage akamaro kuko ntibakirembera mu rugo ugereranyije na mbere, cyane cyane nk’abakoraga urugendo rurerure bava Kabacuzi bajya kwivuriza ku kigo nderabuzima cya Nyabikenke”.

N’ubwo bimeze gutyo ariko, abaturage bagaragaza ko bagihura n’ikibazo cya kwakirwa nijoro bagannye aya mavuriro, kuko aba yafunze bagasaba inzego z’ubuyobozi ko zabafasha kubona ababakira mu masha ya nijoro kuko naho haboneka abakeneye serivisi zo kwa muganga byihutirwa.

Uwamaliya avuga ko kwegurira abikorera amavuriro aciriritse ari bwo buryo bwo gutuma akora nijoro
Uwamaliya avuga ko kwegurira abikorera amavuriro aciriritse ari bwo buryo bwo gutuma akora nijoro

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga Uwamaliya Beatrice avuga ko, nyuma yo kubaka aya mavuriro nka kimwe mu byihutirwaga ngo abaturage babone serivisi nziza mu buvuzi, ubu hakurikiyeho kuyegurira abikorera kugira ngo barusheho gutanga bene izo serivisi.

Agira ati, “Icya mbere kwari ukwihutira kubaka aya mavuriro kuigira ngo abaturage bacu babone serivisi z’ibanze kwa muganga”.

“Ubu igikurikiyeho ni ukuyegurira abikorera kugira ngo barusheho gutaga serivisi nziza kumuturage zizaba zirimo no kungera amasaha kugira ngo n’abo bakenera ubuvuzi nijoro babubone”.

Ubushakashatsi bwakozwe n’ Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB mu mwaka wa 2018, serivisi zirimo kwakira no kwita ku barwayi, gukingira indwara, ibikorwa remezo n’ibikoresho by’amavuriro birimo n’Imbangukiragutabara, abakozi b’amavuriro, n’izindi zitangirwa kwa muganga, bugaragaza ko muri rusange abaturage babajijwe bazishimira ku gipimo cya 70.8%.

Inama zitangwa na Minisiteri y’ubuzima zikaba zisaba abakira abagana serivisi z’ubuzima gushyiramo imbaraga kugira ngo zirusheho kunozwa bityo babashe gufasha ababagana, mu gihe Lata ya yo yihaye Umuhigo wo kuba mbere y’ umwaka wa 2019 nibura buri Kagari kagomba kuba gafite ivuriro ryakira abakeneye serivisi z’ibanze kwa muganga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka