Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango, ku bufatanye n’Umuryango Caritas Rwanda barizeza ko icyerekezo 2024 kizagera nibura ikibazo cy’imirire mibi kigabanutse kikagera munsi ya 20%.
Umupolisi ufite ipeti rya AIP wakoreraga kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamabuye mu Karere ka Muhanga yaraye yitabye Imana mu mpanuka yakoze ava ku kazi kwigisha gahunda ya “Gerayo amahoro”.
Col. Rugazora Emmanuel uyobora ingabo mu turere twa Nyanza, Ruhango, Muhanga na Kamonyi yasobanuriye urubyiruko rwo mu Karere ka Nyanza iby’ubutumwa bw’gitabo cy’impanuro Perezida Kagame yasohoye.
Umurenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi n’Umurenge wa Mushubati mu Karere ka Rutsiro ni yo yahize iyindi mu gihugu hose mu bikorwa by’indashyikirwa byakozwe mu kwezi k’Umuganda kuva muri Nyakanga, Kanama na Nzeri 2018, igenerwa ibikombe n’ibihembo bya Miliyoni eshanu n’igice z’Amafaranga y’u Rwanda.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima Dr. Ndimubanzi Patrick aratangaza ko abantu ibihumbi cumi na birindwi (17.000) ari bo bakeneye inyunganirangingo z’amagare mu gihugu hose, naho ku isi bakaba Miliyoni 65.
Urubyiruko 50 rwo mu Karere ka Ruhango rwigishijwe uburyo bwo gukora imihanda y’ibitaka rwifashishije ikoranabuhanga rya Do-Nou (Duno) ruravuga ko bizarufasha kwihangira imirimo.
Abakecuru n’abasaza batatu bo mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza borojwe inka za kijyambere zifite ubwishingizi kugira ngo ziramutse zigize ikibazo zizishyurwe.
Imiryango 12 y’Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi yorojwe ihene iragaya abazihabwa bakazigurisha cyangwa bakazirya zitarororoka.
Senateri Tito Rutaremara atangaza ko Leon Mugesera yibeshyaga ubwo yashishikarizaga Abahutu kwica Abatutsi bakabaroha muri Nyabarongo ngo basubire iwabo muri Etiyopiya.
Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Amahugurwa mu by’imicungire y’Abakozi n’Umutungo (RMI) Hon. Sen. Gasamagera Wellars aratangaza ko imbaraga zishyirwa mu kwigisha ubumwe n’ubwiyunge zikwiye kujyana n’amateka y’agace runaka muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara buratangaza ko mu mezi atandatu ari imbere buzaba bwamaze guhashya ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage birimo no kutagira amacumbi.
Inkongi y’Umuriro yibasiye inyubako y’Uwitwa Simbizi Joseph mu Mujyi wa Muhanga, amaduka atanu yacururizwagamo arakongoka ku buryo nta kintu na kimwe cyabashije kurokoka.
Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi mu Ntara y’Amajyepfo batoye Komite nyobozi nshya banashyiraho abahagarariye Urugaga rw’Umuryango mu bagore n’urubyiruko.
Abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye mu Karere ka Muhanga bihaye igihe kingana n’ukwezi kugira ngo bakosore ibyasuzumwe bitagenda neza mu burezi.
Abantu babiri bari kuri Moto bitabye Imana abandi batatu bakomerekera mu mpanuka y’ikamyo yavaga i Muhanga yerekeza i Kigali yabuze feri ikagonga Moto, ku wa 07 Kamena 2018.
Ihuriro ry’Imiryango itari iya Leta mu Rwanda riremera ko hari ibibazo bidakorerwa ubuvugizi kubera imitere y’iyo miryango.
Umugore witwa Nyirahabineza Jacqueline wo mu Kagari ka Nyamagana, Umudugudu wa Nyabihanga Akarere ka Ruhango, intara y’Amajyepfo amaze amezi umunani yishwe n’umugabo we ubyemera ariko bikaba bitari bizwi.
Ikimenyetso cy’amateka cyanditseho amazina asaga 800 y’Abatutsi bazize Jenoside mu Murenge wa Mwendo mu Karere ka Ruhango kimaze kuzura, kikaba kizatuma abatuye uyu Murenge babasha kuhibukira ababo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) Dr Jean Damascene Bizimana aranenga abana bavuka mu miryango y’abari abayobozi ku Ngoma ya Habyarimana kuba badashaka guhinduka.
Abafatanya bikorwa b’Akarere ka Ngororero barasaba ko iminsi y’imurikabikorwa yakongerwa kugira ngo abaturage babone umwanya uhagije wo kugura no guhabwa amakuru.
Minisiteri y’Uburezi MINEDUC iratanga za ko hari amashuri agenda yisubiraho mu kuzamura ireme ry’uburezi n’akomeje kugenda biguru ntege nyuma y’ubukangura mbaga bukorwa.
Abiga guteka mu ishuri (Rera Umwana Centre) mu Karere ka Nyanza baravuga ko gufungurirwa Bare na Resitora bizatuma boroherwa no kubona aho bakorera imenyereza mwuga.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko impfu ziterwa no kwangiza ibidukikije ziruta kure impfu z’intambara imaze umwaka.
Umushumba wa Diyosezi ya Butare akaba n’Umuyobozi w’Inama Nkuru y’Abepiskopi Musenyeri Philippe Rukamba aravuga ko Kiriziya Gatolika idateganya guca Umupadiri cyangwa Umubikira wakoze akanahanirwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abakozi b’ibigo bifasha abahohotewe (Isange One Stop Centers) baravuga ko hakiri abagana ibyo bigo basibanganyije ibimenyetso cyangwa bakererewe bigatuma badahabwa serivisi zihabwa abakorewe ihohoterwa.
Perezida w’Umuryango uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (IBUKA) Prof. Jean Pierre Dusingizemungu, avuga ko hari Abajenosideri bakeka ko ibyaha bakoze bitagifite gikurikirana kuko aho bibereye mu mahanga bari mu mudendezo.
Umuryango Uharanira Inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (IBUKA) urasaba abafasha mu by’ihungabana kumanuka bakegera abahuye n’icyo kibazo hakurikijwe imibereho yabo.
Imiryango 15,593 y’Abatutsi igizwe n’abantu 68,871 ni yo imaze kumenyekana ko yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ubuyobozi bw’Umuryango IBUKA mu Karere ka Kamonyi burashishikariza Abanyarwanda guca ukubiri n’indorerwamo y’Amoko kuko abafite ingengabitekerezo ya Jenoside baba batifuriza igihugu amahoro.
Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) igaragaza ko kuva mu 1970 hashyizweho amatsinda akomeye y’Abahutu, yifashishijwe mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.