
Bimwe mu byihutirwa gukosorwa nk’uko bigaragazwa na Raporo y’ubukangurambaga ku ireme ry’uburezi mu Karere ka Muhanga, harimo kunoza gahunda yo gutegura amasomo, gukurikiza integanyanyigisho nshya, no gukoresha ibitabo na za mudasobwa biri ku bigo by’amashuri.
Bafashe uwo mwanzuro nyuma y’ubukangurambaga ku myigire n’imyigishirize, bwamaze iminsi 10 bukorerwa mu bigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye yo mu karere ka Muhanga.
Muri ubwo bukangurambaga, hibanzwe ku kureba imyigishirize y’abarimu n’imyigire y’abanyeshuri, hakaba hari aho byagaragaye ko abarimu bakorana neza kandi bakanoza uburyo bw’imitegurire y’amasomo ndetse no kugira udushya ku bigo bimwe by’amashuri.
Hari kandi ahagaragaye amakosa arimo kudategura no kutuzuza ikidanago cya buri munsi, imyitwarire mibi kuri bamwe mu barezi, umwanda ndetse no kuba hari aho usanga ibitabo n’ibikoresho by’ikoranabuhanga bibitse bidakoreshwa.
Ibi byatumye hafatwa ingamba zo kwisubiraho ku mpande zitandukanye kugira ngo ibigomba gukorwa neza bikorwe, ibikenewe gukorerwa ubuvugizi na byo byihutishwe.

François Habarurema, umuyobozi w’ikigo cy’amashuri abanza cya Kareshya cyagaragayemo ikibazo cy’imyigishirize no kugenzura imitangire y’amasomo, agaragaza ko mu byumweru bibiri azaba yakosoye ibyo yanenzwe, ariko na we agasaba ko yahabwa umubare wuzuye w’abarimu.
Agira ati “Nibyo hari ibyo babonye dukora neza hari n’ibyo batunenze, turaba twabikosoye mu byumweru bibiri, ariko turanifuza ko nibura twahabwa undi mwarimu kuko hari aho usanga dusaranganya abo dufite”.
Raporo kandi igaragaza ko hari ibigo bikwiye gusurwa no kugenzurwa mu myigishirize kugira ngo harebwe ishyirwa mu bikorwa ry’integanyanyigisho nshya, ibi bikaba bireba cyane abagenzuzi b’uburezi ku nzego z’imirenge.
Umugenzuzi w’Amashuri mu Murenge wa Rongi umwe mu mirenge igaragaramo ibyo bibazo, avuga ko inshuro ebyiri bagiriwe inama mu gusura byihutirwa ibigo by’amashuri, agahamya ko bigiye kwihutishwa nta gutegereza.
Agira ati “Ku bufatanye na komite z’ababyeyi, hari ibyo batweretse bidakeneye amikoro, tugiye kurushaho kwegera ibyo bigo kandi tubyubahirize ku buryo tuzanarenza inshuro ebyiri twagiriweho inama”.
Intumwa ya Minsiteri y’Uburezi yari ikuriye itsinda ry’Ubukangurambaga mu karere ka Muhanga, Umukunzi Paul avuga ko nubwo byagaragaye ko hari ibitagenda neza, uburezi mu karere ka Muhanga buhagaze neza.
Yizeza abayobozi b’ibigo ko ahakenewe ubuvugizi bugiye gukorwa, bityo ibibazo bikeneye imbaraga zo hejuru bigakemuka.
Ati “Hari nk’ikibazo cy’ibyumba bishaje ndetse n’ibikoresho bidahagije kuri bimwe mu bigo by’amashuri, turatanga raporo igaragaza ibyo twabonye hanyuma n’ibyo bibazo tubishyikirize inzego zishinzwe kubikemura”.

Ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye 31 ni byo byasuwe muri ubu bukangurambaga bwari bumaze iminsi 10, kimwe cya kabiri cyabyo kikaba kigizwe n’amashuri abanza, naho ibisigaye bikaba birimo ay’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12, imyuga n’ishuri ry’inderabarezi.
Ohereza igitekerezo
|
Telefone zabayobozi bibigo byamashuribyaba byiza zigiye ziba kumurongo igihe cyose kugirango umubyeyi nakenera umuyobozi amubone bitamugoye