Muhanga: Inkongi y’umuriro yibasiye amaduka atanu
Inkongi y’Umuriro yibasiye inyubako y’Uwitwa Simbizi Joseph mu Mujyi wa Muhanga, amaduka atanu yacururizwagamo arakongoka ku buryo nta kintu na kimwe cyabashije kurokoka.
Ababonye iby’iyi mpanuka barimo n’abashinzwe umutekano w’amazu y’ubucuruzi bavuze ko inkongi yaturutse ku Ipoto y’amashanyarazi iri neza kuri iyi nyubako yahiye hanyuma ikerekeza mu maduka na yo agatangira gushya ariko kuko yari akinze kuyazimya no gukuramo ibicuruzwa bikabagora.
Vuganeza Emmanuel ukorera kompanyi icunga umutekano w’amazu y’ubucuruzi, COPEVEM Security, avuga ko abakozi ba REG bahageze bagahagarika umuriro w’amashanyarazi muri iryo joro naho Polisi izimya umuriro ihagera mu masaha ya saa munani, ariko ntihagira ibyo barokora kuko umuriro wari wabikongoye.
Agira ati, “Byatangiye nko mu masaha ya saa saba n’igice za nijoro kuri uyu wa 19 Kamena, ubwo umuriro wakaga ku ipoto, abakozi ba REG baje bakupa umuriro ariko wamaze kugera mu nzu, bituma nta kintu kibasha kurokoka kuko umuriro wari wabaye mwinshi, hanafunze.”
Hamwe mu hahiye ni kwa Uwimana Ephigenie wacuruzaga Matela akavuga ko yamenye iby’inkongi yamutwikiye mu masaha ya saa saba z’ijoro zishyira saa munani ariko ntabashe gutabara kuko atuye kure gato y’Umujyi akaba ahageze mu ma saa mbili z’igitondo aje kureba.
Avuga ko ibicuruzwa bye byabarirwaga nk’agaciro ka Miliyoni 20frw akaba yizeye ko ubwishingizi bushobora kumugoboka kuko yari abumazemo igihe.
Agira ati “Ubu ni ukugana mu bwishingizi bukaturwanaho kuko twasigariye aho natwe twumvise abakozi bacu bavuga ko inkongi yaba yaturutse ku mashanyarazi nabimenye nijoro ntabwo nabashije kuhagera kuko ntuye kure”.
Andi mazu yahiye harimo kwa Habimana Pierre na Ephigenie bacuruzaga matora, ahitwa kwa Claude, kwa mama Eroique umugabo we akaba ari Placide aba bose bakaba bacururiza mu miryango ine y’imbere ku muhanda n’ikindi cyumba cy’inyuma.
Mazimpaka Fulgence ucuruza ibyuma by’ikoranabuhanga waje kwimura ibicuruzwa bye kuko yegeranye n’inzu zashyaga akeka ko ikibazo cyavuye ku ipoto y’amashanyarazi kuko yazimije urusinga rwashyaga rumaze guhanuka rukitura imbere y’inzu ye.
Agira ati, “Urusinga rwahanutse ruri gushya nduzimisha Kizimya mwoto yanjye ya Gaz kugira ngo rudakomeza gushya rukaba rwatwika n’ibindi, REG yahageze ifunika ibice by’inzinga zari zahiye zigacika”.
“Njyewe naje nkuramo ibicuruzwa ntabariza bagenzi banjye, ubu ndimo kongera kubisubizamo, ariko mfite n’ubwishingizi. Bagenzi banjye na bo bataragira ibi byago nabashishikariza kubujyamo kugira ngo birinde guhombywa n’inkongi z’umuriro”.
Amaduka yahiye bacuruzaga ibyuma by’ikorabuhanga, matela, inkweto, alimentation n’akabari gatoya, ndetse n’ahakorerwa ibyuma by’ikoranabuhanga. Ntihahise hamenyekana agaciro k’ibyaba byahiriye muri aya maduka n’icyaba cyateye iyi nkongi.
Nta nkongi y’Umuriro yaherukaga kwadukira amaduka mu Mujyi wa Muhanga kuko hari hashize imyaka ine nta nzu y’ubucuruzi ihiye.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
umwurabura abyara white twins gute byashoboka? DNA zabana nizo zase?