Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga burasaba abafitanye ibibazo bishingiye ku mitungo igomba kuzungurwa, kubanza kubikemurira mu miryango kugira ngo birinde inzangano ziterwa no kuburana mu nkiko, kandi ibyo bibazo byagakemutse nta mpaka.
Abagore babanaga n’abagabo batasezeranye byemewe n’amategeko mu Karere ka Muhanga, barishimira ko batakirukanwe mungo zabo nk’indaya, nyuma y’uko ubuyobozi bw’Akarere bubigishije ibyiza byo kubana byemewe n’amategeko bakiyemeza gusezerana.
Abanyeshuri bitabiriye gahunda y’Intore mu biruhuko mu Karere ka Muhanga, bafite kuva ku myaka ine kugera kuri 14, bagaragaje impano z’umuco Nyarwanda zirimo ubuhanzi nko gushushanya, kuririmba, kumenya gusomera mu ruhame, guhimba indirimbo n’imivugo, kimwe no guhamiriza.
Abagize Inama y’Igihugu y’abagore mu Karere ka Muhanga, basinye imihigo yo kwiteza imbere binyuze mu gukora cyane no guhanga udushya mu ishoramari.
Bamwe mu bahinzi bemeza ko ubwishingizi bafite muri iki gihe butabafasha ku bijyanye n’umusaruro kuko bushingiye gusa ku gishoro bashoye, ntibwishingire umusaruro bari kuzabona. Bagasaba ko hashyirwaho ubwishingizi bw’umusaruro kugira ngo igihe habaye ibiza, bishyurwe hakurikijwe umusaruro wari witezwe.
Polisi mu Ntara y’Amajyepfo iratangaza ko mu mezi atandatu ashize, uhereye muri Mutarama, kugeza muri Nyakanga 2025, ku bufatanye n’abaturage, inzego z’ibanze na Polisi, hamaze gufatwa abantu 1.615 kubera ibyaha bihungabanya umutekano.
Abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga, n’Abafatanyabikorwa bako basoje umwiherero w’iminsi ibiri, waganiraga ku nsanganyamatsiko yo kurushaho guteza imbere Akarere, no gusuzuma uko izo nzego zombi zafatanyiriza hamwe guhiga no kwesa neza imihigo.
Abitabiriye inama nyunguranabitekerezo ku iterambere ry’Akarere ka Ruhango, mu gitaramo cy’umuco cyiswe ’#TurimuRuhango’, bagaragaje ko guhanga imirimo ari yo nzira irambye yatuma Akarere ka Ruhango n’abaturage bako biteza imbere, kandi urubyiruko rugatekerezwaho kuko usanga rukibaza ko ruzahabwa akazi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga n’Abafatanyabikorwa bako mu iterambere, JADF, baratangaza ko kwita ku mibereho y’urubyiruko, ari kimwe mu byatuma Akarere n’Igihugu bigera ku iterambere rirambye.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, arasaba abagize umuryango ari umugore, umugabo n’umwana kwirinda kwitana ba mwana ku bibazo biwugarije, kuko bituma bose bihunza inshingano za buri ruhande mu kubikemura.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Ntongwe mu Karere ka Ruhango, burashishikariza abaturage babanye mu buryo butemewe n’amategeko, kwitabira gahunda yo gushyingirwa kuko hari ababitinya bavuga ko batahinguka imbere y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa badasa neza kubera ko bakennye.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko bugiye kumara Ukwezi kose, butangira serivisi zirimo n’iz’irangamimerere ku rwego rw’utugari, mu rwego rwo gukemura ibibazo byagaragaraga muri izo serivisi, birimo kubura aho kwifotoreza ku bashaka Indangamuntu, kwandukuza abapfuye no kwandika abavutse, gukemura ibibazo (…)
Abahinzi b’imyumbati n’abandi bagize uruhererekane nyongeragaciro ku myumbati, bamaze guhugurwa uko ibishishwa byayo byabyazwamo ibiryo by’amatungo, baravuga ko bitazongera kuba umwanda nk’uko byafatwaga ahubwo ari imari ishyushye.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bwatangije umushinga wo kubaka inzu 141 z’ abasenyewe n’ibiza kandi badafite ubushobozi bwo kwiyubakira, mu rwego rwo gutuza Umunyarwanda ahantu hamuhesha agaciro.
Kuri uyu wa 03 Kanama 25, mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Nyamabuye Akagari ka Gifumba mu midugudu ya Rugarama na Gifumba, ku bufatanye n’inzego z’ibanze, abaturage na Polisi bafashe itsinda ry’abantu 15, barimo abagabo 13 n’abagore babiri.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline aratangaza ko kwizihiza umunsi w’Umuganura, ari umwanya wo kwishimira umusaruro abaturage bagezeho, banazirikana kutawurira kuwumara ahubwo bakarushaho kuzigamira ejo hazaza, no gukaza ingamba zo kurushaho kwiteza imbere.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice arasaba abaturage kugira uruhare mu bikorwa bibateza imbere, kuko ari bwo ubuyobozi buzaboneraho kubunganira mu bikorwa bibashyira ku isonga koko.
Abaturage bo mu Mirenge ya Musambira, Kayumbu, Karama, na Kayenzi mu Karere ka Kamonyi, baravuga ko nyuma y’uko amateme n’ibiraro bambukaga bagenderana bitwawe n’ibiza, bapfushije abantu benshi kubera gutwarwa n’imigezi inyura muri iyo Mirenge
Ubuyobozi by’Akarere ka Muhanga buratangaza ko gahunda yo guhuriza hamwe abanyeshuri bari mu biruhuko, yiswe Intore mu Biruhuko, izatuma hamenyekana ibibazo abana bahura nabyo mu miryango mu gihe cy’ibiruhuko, no gukomeza gukebura abashobora kwitwara nabi.
Ikipe ya Rayon Sports yatsinze AS Muhanga yagarutse muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere uyu mwaka, ibitego 4-0, mu mukino wa gicuti wabereye kuri Sitade ya Muhanga kuri uyu wa 27 Nyakanga 2025.
Kompanyi ikorara ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ya BIG Mining mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango, yemeye kureka gukomeza kurengera mukeba wayo EMITRA Mining badikanyije, nyuma yo gusuzuma imbago n’imiterere y’aho izo Kompanyi zombi zemerewe gukorera.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens, arasaba abikorera gushora imari mu bwubatsi bw’inzu z’ubucuruzi mu mujyi wa Ruhango, hagamijwe gukomeza kuzamura urwego rw’ishoramari kuko izihari zidahagije.
Ingo ziyobowe n’abagore mu gihe abagabo babo badahari by’igihe runaka ziragenda zigabanuka ugereranyije n’imyaka 10 ishize, aho yavuye kuri 6.4% mu mwaka wa 2016/17, ikagera kuri 4% mu mwaka wa 2023/24.
Imiryango 20 itishoboye yari ibayeho nabi itagira aho ikinga umusaya, mu Kagari ka Gifumba mu Murenge wa Nyamabuye yahawe inzu bubakiwe ku bufatanye bw’Akarere ka Muhanga n’Abafatanyabikorwa, mu rwego rwo kwizihiza isabukuru ya 31 yo Kwibohora.
Perezida wa Repuburika Paul Kagame avuga ko mu myaka ine ishize, Isi yose yateraniye ku Rwanda akumirwa agereranyije n’u Rwanda azi, akibaza uko ruteranirwaho n’Isi yose n’ukuntu bishoboka, akibaza n’icyo u Rwanda ruba rwakoze ngo Isi yose ihaguruke irwamagane inavuge u Rwanda.
Minisiteri y’Umutekano mu Gihugu, MININTER, itangaza ko mu bikorwa ngarukamwaka byo kwegera abaturage umwaka wa 2024-2025, Ingabo na Polisi y’Igihugu bubakiye abaturage batishoboye inzu 70, ibiraro 13 bifasha Uturere guhahirana, banubaka ibyumba by’amashuri y’incuke 10.
Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga iratangaza ko umwaka w’ingengo y’Imari 2025-2026, uzarangira abatuye umujyi wa Muhanga babonye amazi ahagije, kandi ko ari umuhigo w’Akarere.
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bo mu Murenge wa Muhanda mu Karere ka Ngororero, basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kibilira, banaremera uwarokotse Jenoside bamworoza inka, nk’uko babyiyemeje ko buri mwaka bazajya bakora bene icyo gikorwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline, arasaba urubyiruko kwirinda kwipfusha ubusa, rwishora mu bikorwa birwandarika ahubwo rugakura amaboko mu mifuka rugakora, kuko iyo rwipfushije ubusa ruba rusenya ejo harwo hazaza n’ah’Igihugu muri rusange.
Banki ya Kigali (BK) ku bufatanye n’Umushinga w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, UNICEF Rwanda na Water For People, batangije gahunda yo gutera inkunga imishinga y’abikorera bifuza gushora mu bijyanye no gukwirakwiza amazi meza, isuku n’isukura hirya no hino mu Gihugu (WASH).