Abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baribeshya nka Mugesera -Senateri Tito

Senateri Tito Rutaremara atangaza ko Leon Mugesera yibeshyaga ubwo yashishikarizaga Abahutu kwica Abatutsi bakabaroha muri Nyabarongo ngo basubire iwabo muri Etiyopiya.

Senateri Tito Rutaremara avuga ko na Yezu akibukwa ari na yo mpamvu Abatutsi bazize Jenoside bazakomeza kibukwa
Senateri Tito Rutaremara avuga ko na Yezu akibukwa ari na yo mpamvu Abatutsi bazize Jenoside bazakomeza kibukwa

Senateri Rutaremara avuga ko Abatutsi baroshywe muri Nyabarongo muri Jenoside mu 1994 batigeze bava mu Rwanda kuko barutabariye, kandi bakirukunda ari nayo mpamvu abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside bibeshya nka Mugesera kuko ubu u Rwanda rwubakwa nta vangura.

Yabivugiye ku mugezi wa Nyabarongo mu Murenge wa Kabagari mu Karere ka Ruhango, hamwe mu hiciwe Abatutsi bakarohwa muri Nyabarongo muri Jenoside, hakaba harahoze ari Komini Kabagari.

Yagize ati “Icyo Mugesera yavuze cyabaye ni ukubica bakarohwa muri Nyabarongo koko, ariko ndabamenyesha ko ikibazo cyari kuba ari uko bari kugwa ku gasi, ntabwo baguye ku gasi, baguye mu Rwanda, batabariye u Rwanda baracyakunda u Rwanda bishimiye ko u Rwanda rumeze neza”.

Urugendo rwo kwibuka rukorwa n'abakiriho ariko hakenewe n'Ikimenyetso cy'abo mu gihe kizaza
Urugendo rwo kwibuka rukorwa n’abakiriho ariko hakenewe n’Ikimenyetso cy’abo mu gihe kizaza

Avuga kandi ko Mugesera yibeshyaga ubwo yavugaga ko Abahutu n’Abatutsi atari bamwe kandi ko badakwiye kubana, nyamara ubu bakaba bari gufatanya kubaka u Rwanda.

Mugesera we ngo ubu ararwana no kwikorera umusaraba w’ibyo yavuze bitabaye impamo, ibyo bikaba bikwiye kubera isomo abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside.

Agira ati “Abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside na bo baribeshya, kuko na Mugesera yibeshyaga ko tutazabana none turimo gufatanya kubaka igihugu, yewe n’umwuzukuru we azatanga umusanzu we mu kubaka igihugu”.

“Abafite Ingengabitekerezo ya Jenoside baribeshya ipfunwe bafite ntirizatuma abana babo n’abuzukuru babo badafatanya n’abandi kubaka u Rwanda kuko ntabwo bo bazaba bafite ipfunwe”.

Abarokotse Jenoside bo mu Karere ka Ruhango bavuga ko Abatutsi bakusanyirizwaga ahantu hamwe bakicwa, abo bashaka gushinyagurira bakabakoresha urugendo rurerure babajyanye kubaroha muri Nyabarongo akaba ari yo mpamvu bakomeje gusaba ko bene izo nzira zashyirirwaho ibimenyetso.

Nyabarongo yo mu Kabagari hashyirwa indabo nk'uko bigenda ku bindi bice byayo ariko ntiharashyirwa ikimenyetso cy'amateka
Nyabarongo yo mu Kabagari hashyirwa indabo nk’uko bigenda ku bindi bice byayo ariko ntiharashyirwa ikimenyetso cy’amateka

Mukantwari Alphonsine uhagarariye Komite itegura Kwibuka mu Karere ka Ruhango agaragaza ko ahari umwaro hose (Ahambukirizwaga abantu mu bwato) habaga za bariyeri zicirwagaho Abatutsi bakarohwa muri Nyabarongo.

Agira ati “Abatutsi bajyanwaga kuri Nyabarongo n’abaturanyi babo aho kubahisha bakajya kubaroha muri Nyabarongo, niyo mpamvu nk’abarokotse Jenoside twifuza ko twafatanya n’Akarere tugashyira ikimenyetso kuri bene izo nzira banyuzagamo abantu babajyanye muri Nyabarongo”.

Mukantwari asaba ko ahanyujijwe Abatitsi bajyanwa muri Nyabarongo hashyirwa Ibimenyetso by'ayo mateka
Mukantwari asaba ko ahanyujijwe Abatitsi bajyanwa muri Nyabarongo hashyirwa Ibimenyetso by’ayo mateka

Senateri Tito Rutaremara avuga ko na we ashyigikiye ishyirwaho ry’ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko ku baroshywe mu migezi badashobora kuboneka ngo imibiri yabo ishyingurwe mu cyubahiro.

Agira ati “Mu myaka 50 cyangwa 100 muzaba mutakiriho, ni ngombwa ko icyo kimenyetso kijyaho, abuzukuru n’abuzukuruza bakajya bakibona, kuko ubu twe turacyahari turabibuka ariko hari igihe tuzaba tudahari”.

Na Yezu na Muhamadi turacyabibuka kandi hashize imyaka ibihumbi bavuye ku isi, ni ngombwa ko n’abana, ababyeyi n’abavandimwe tuzahora tubikubuka”.

“Nubwo dushaka ko amagambo meza ari yo avugwa gusa, icyo kimenyetso kizajyeho kandi na rya Jambo rya Mugesera wibeshyaga ko abantu bakwiye kujyanwa muri Etiyopiya banyujijwe muri Nyabarongo kandi ari Abanyarwanda rishyirweho”.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bwizeza ko ibimenyetso bizakomeza gushyirwa ahantu ha ngombwa kandi bikabikwa neza kugira ngo bikomeze kubumbatira amateka ya Jenside bityo abazajya bayamenya barusheho kwibuka no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abantu bagifite ingengabitekerezo mujye mubafata mubafunge kuko banduzabandi ugasanga benshibarangiritse kuber umuntu umwe murakoze

kayitesi flora yanditse ku itariki ya: 23-06-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka