Mbarushimana Alphonse umunyamabanga nshingwabikorwa w’ikigo gishinzwe kurwanya indwara zitandura mu Rwanda avuga ko mu Rwanda 30% by’abapfa bahitanwa n’indwara zitandura.
Mu Karere ka Nyagatare hari urubyiruko ruvuga ko telefone zigendanwa zigira uruhare runini mu iterwa inda ry’abana b’abangavu.
Abahinzi mu Karere ka Nyagatare bavuga ko gahunda ya Ejo Heza izatuma batagurisha imitungo yabo igihe bahuye n’ibyago.
Munyabarenzi Justin avuga ko agaciro kahawe ibyangijwe n’amabuye aturuka mu kirombe cya STECOL ari make atayemera keretse hongeweho ibihumbi 100.
Dr. Munyemana Ernest, umuyobozi w’ibitaro bya Nyagatare, avuga ko umwenda bafitiye Farumasi uterwa n’abavurwa badafite ubwisungane mu kwivuza (mituweli) kuko bahabwa imiti y’ubuntu.
Col. Twahirwa Dodo arasaba akarere ka Nyagatare kwemera kagasubizwa umugabane kari gafite kuri gare ya Nyagatare, maze ikegurirwa RFTC ari ryo huriri rya za koperative zitwara abantu n’ibintu.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kantengwa Mary, avuga ko hari abana bata ishuri kubera kuyatangira bakuze.
Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’umurimo, Rwanyindo Fanfan, yasabye abafite imirimo bakora gutanga serivisi nziza kuko bibazanira abakiriya benshi mu gihe utanga imbi ahura n’ibihombo.
Umuryango Ihorere Munyarwanda uvuga ko ugiye gukorera ubuvugizi abanyamadini n’amatorero bagahabwa ubumenyi ku mategeko kuko byagabanya ibyaha.
Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ubutabera ushinzwe itegeko nshinga n’andi mategeko yasabye abayobozi mu karere ka Nyagatare kujya baganiriza abaturage bagamije ko bagira icyo batahana, birinda kuvanga indimi kuko hari benshi batagira icyo bakura muri urwo ruvangitirane rw’indimi.
Umwiherero w’abafite aho bahuriye n’ubutabera wemeje ko icyumba cy’iburanisha cy’urukiko rukuru urugereko rwa Musanze cyiciwemo Abatutsi kigiye kugirwa urwibutso.
Umuyobozi w’Urwego rushinzwe iperereza (RIB), Col. Ruhunga Jeannot, avuga ko mu mwaka umwe abagenzacyaha 12 bamaze kwirukanwa bazira amakosa arimo ruswa.
Abanyabukorikori bo mu mujyi wa Nyagatare baravuga ko batazimurira ibikorwa byabo mu gakiriro ibyifuzo byabo bitarasubizwa, ibibazo birimo uguhabwa igihe cy’igeragezamikorere kirenze ukwezi kumwe, guhabwa amasezerano y’ubukode n’igihe azarangirira kugira ngo igiciro gihinduke.
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Prof. Sam Rugege, avuga ko 6% by’imanza zicibwa zigaragaramo akarengane.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred, avuga ko uyu mwaka uzarangira buri kagari ko mu Karere ka Nyagatare gafite ivuriro rito.
Nyiraminani Jane w’imyaka 30 atemye Mukantwari Annualite aramukomeretsa bikomeye.
Minisitiri w’Ubuzima Dr. Diane Gashumba avuga ko kuba umugabo atari ugutera inda gusa, ahubwo ko umugabo na we arebwa na gahunda zo kuboneza urubyaro no kwita ku mibereho myiza y’abagize umuryango.
Ahagana saa kumi n’imwe z’igicamunsi kuri uyu wa 22 Mata, umwana w’uruhinja rwari rukivuka yakuwe mu musarane akiri muzima.
Ikipe ya Sunrise itsinze AS Muhanga ibitego bibiri kuri kimwe byose byabonetse mu gice cya mbere cy’umukino.
Gatemberezi Damien arashinja WASAC guhombya ubucuruzi bwe bw’amazi kuko yigabije umuyoboro we igashyira amatiyo hejuru atabanje kugishwa inama.
Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Kirehe, Nduwimana Bonaventure, avuga ko Abatutsi biciwe muri Paruwasi ya Nyarubuye bariwe imitima kugira ngo amaraso y’Abatutsi atazateza ibibazo ababishe.
Padiri Rutinduka Laurent umwanditsi ku mateka ya Jenoside yifuza ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi i Nyagatare yakwandikwa akamenyekana kuko hari abayahakana.
Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare avuga ko kutiga kw’Abanyarwanda bo mu gihe cya Jenoside byabateye ubukene n’ubujiji bituma bashukwa kwica ngo babone imitungo bataruhiye.
Uwimbabazi Francine avuga ko kugira umutekano no kutitwa andi mazina bimuha ikizere cy’ubuzima n’ubwo bitamworohera kubera inzira yanyuzemo.
Abaveterineri b’imirenge 14 bahawe ibikoresho byifashishwa mu gutera intanga no kuzibika biyemeza kwegera aborozi no kubafasha kuvugurura amatungo.
Ku gicamunsi cyo ku wa 02 Mata 2019, Abanyarwanda batandatu bari bamaze amezi atatu bafungiye muri Uganda bagaruwe mu Rwanda.
Nshimiyimana Emmanuel umunyamabanga mukuru wa GAERG avuga ko umuryango w’abarokotse Jenoside uzanamba ku gihugu kubera igihango bafitanye nacyo.
Mushabe David Claudian umuyobozi w’akarere ka Nyagatare avuga umuyobozi w’umudugudu udafasha umuturage kwishyura mutuelle aba amwishe.
Bamwe mu baturage b’umurenge wa Nyagatare bavuga ko inzoga bahimbye Icyuma “Speranza waragi” ibahangayikishije kuko isindisha cyane kurusha izifatwa nk’ibiyobyabwenge.
Kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyagatare hemenewe ibiyobyabwenge bifite agaciro ka miliyoni mirongo itatu n’ebyiri n’ibihumbi magana atanu na mirongo itatu n’umunani n’amafaranga mirongo itanu (32,538,050 Frw) byafashwe mu mezi atatu ashize.