Iburasirazuba: Inzu 115 zangijwe n’imvura ivanze n’umuyaga muri uku kwezi

Imibare itangwa n’Intara y’Iburasirazuba igaragaza ko kuva tariki ya mbere Mata kugera kuya 22 Mata 2020, inzu 113 n’insengero 2 zamaze gusenywa n’imvura ivanze n’umuyaga.

Usibye ibyangiritse, hari n’abantu bapfuye. Muri bo harimo uwitwa Mahirane Isaie w’imyaka 54 y’amavuko wo mu Karere ka Rwamagana wakubiswe n’inkuba yitaba Imana. Impfu zikomotse ku biza kandi zagaragaraye mu Karere ka Gatsibo aho abantu batatu batembanywe n’umuvu w’amazi bitaba Imana.

Hari n’imyaka myinshi na yo yarengewe n’amazi.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred, avuga ko abo inzu zabo yasenywe n’ibiza bamwe babaye bacumbikiwe mu bigo by’amashuri, abandi bakodesherezwa inzu zo kubamo igihe gito.

Naho ku myaka yangiritse, ngo ubuyobozi buzakomeza gukurikirana abaturage nyuma hazarebwe uburyo abahuye n’ibyo bibazo bafashwa.

Ati “Twabaye tubacumbikiye mu bigo by’amashuri, abandi turabakodeshereza. Naho abahinzi tuzakomeza kubakurikirana kuko imvura iri hafi kugabanuka, ubwo nyuma tuzareba ibyangiritse duhereho tubona uko tubafasha.”

Amateme abiri mu Karere ka Ngoma yaracitse. Hangiritse kandi hegitari 616 z’imirima y’umuceri, ikibazo gikomeye kikaba kiri mu Karere ka Nyagatare ahari hegitari 347.5 zose zarengewe n’amazi.

Hegitari 113.5 z’ibigori zarangiritse mu Karere ka Nyagatare, hegitari 153 z’ibishyimbo mu turere twa Nyagatare, Kayonza na Rwamagana zirengerwa n’amazi.

Umuceri warengewe n'amazi
Umuceri warengewe n’amazi

Hegitari 3 za Soya muri Kayonza zarangiritse, hangirika kandi hegitari 26.8 z’imboga, hegitari 39.5 z’ibisheke mu Karere ka Nyagatare, na hegitari 92.3 z’ibijumba mu turere twa Nyagatare na Rwamgana zirengerwa n’amazi.

Mu Karere ka Kayonza idamu ya Kageyo yaruzuye amazi asatira imiryango 38 ituye hafi yayo inzu esheshatu n’ibikoni byazo birasenyuka, abo baturage bakaba barimo kwimukira ahandi.

MINEMA irasaba abaturage gufatira imitungo yabo ubwishingizi

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi, Kayumba Rugina Olivier, avuga ko mu kugoboka abahuye n’ibiza bafatanya n’abaturage, kuko Minisiteri itanga amabati, abaturage bagafasha bagenzi babo kuzamura inzu.

Yibutsa abaturage ariko gushakisha imirindankuba, kwirinda gucomeka ibikoresho bitandukanye ku mashanyarazi no gufata ubwishingizi bw’inzu n’ibihingwa.

Agira ati “Dusaba abaturage kugira imirindankuba, abatayifite bakirinda gucomeka ibintu by’amashanyarazi igihe imvura igwa, hari no kugira ubwishingizi wagira ibyago bukakugoboka, ubwo ni abo bagira amazu ndetse n’abafite imirima na bo ni uko.”

Umuyobozi w’ihuriro ry’amakoperative y’abahinzi b’umuceri mu karere ka Nyagatare, Hakizabera Theogene, avuga ko biteze ibihombo byinshi kuko harimo abadafite ubwishingizi bw’imyaka yabo.

Uretse amazu, ibihingwa bifatirwa ubwishingizi ni umuceri n’ibigori gusa, aho umuhinzi yishyura 60% Leta ikamwunganira asigaye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka