Udupfukamunwa turatangira kugezwa mu Ntara kuri uyu mbere - MINISANTE

Umukozi wa Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) ushinzwe imikoranire n’itangazamakuru, Julien Mahoro Niyingabira, avuga ko guhera kuri uyu wa Mbere tariki 27 Mata 2020, mu ntara zose hagezwa udupfukamunwa.

Mu isoko rya Nyagatare twambarwa na bake
Mu isoko rya Nyagatare twambarwa na bake

Kuwa 17 Mata 2020, ni bwo kompanyi nyarwanda 26 zemerewe gukora udupfukamunwa, hagamijwe gufasha Abaturarwanda gukomeza kwirinda iwkirakwizwa ry’icyorezo cya COVID-19.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko amabwiriza yo kwambara udupfukamunwa agamije kugabanya ikwirakwira ry’udukoko dushobora gutuma abantu banduzanya Coronavirus, uyirwaye akaba yakwanduza utayirwaye.

Inganda zahawe uburenganzira bwo kudukora ziyemeje ko mu byumweru bibiri gusa zizaba zimaze gushyira ku isoko uturenga miliyoni esheshatu.

Nyamara kugeza kuwa 26 Mata 2020, henshi mu ntara ntituraboneka ku isoko, ku buryo abashoboye bagura utuboneka muri za farumasi ku mafaranga igihumbi (1000frs), abaturage bavuga ko duhenze.

Mu Ntara, kujya kwa muganga ntibisaba kuba wambaye afapfukamunwa kuko twari tutarahagera
Mu Ntara, kujya kwa muganga ntibisaba kuba wambaye afapfukamunwa kuko twari tutarahagera

Nshuti Pacifique, uyobora isoko rya Nyagatare by’agateganyo, avuga ko uburyo bwo kwirinda bakoresha ubusanzwe bwo gukaraba intoki, udupfukamunwa tukambarwa n’abafite ubushobozi.

Ati “N’ubundi mbere y’amabwiriza y’agapfukamunwa twakoreshaga uburyo bwo gukaraba intoki n’umuntu kujya mu ntera ya metero imwe na mugenzi we. Udupfukamunwa batubwiye duhendutse ntituraboneka ino aha, utuboneka turahenze tubonwa na bake kuko turagura igihumbi”.

Umukozi wa Minisiteri y’Mbuzima ushinzwe imikoranire n’itangazamakuru, Julien Mahoro Niyingabira, avuga ko kuwa gatanu w’icyumweru gishize bavuganye na kompanyi zemerewe gukora udupfukamunwa hagamijwe kunozwa uko twagera mu ntara zose.

Yizeza ko kuri uyu wa 27 Mata 2020 tugezwa hose mu ntara kugira ngo abaturage barusheho kwirinda.

Agira ati “Kutugeza ku isoko hirya no hino abanyenganda badukora baraganirijwe n’uburyo bwagezwa ku bantu mu gihugu hose. Ndatekereza ko kuri uyu wa mbere ahantu hose buhagera, cyane ahantu hizewe nko muri za Supermarket, Farumasi, kwa muganga n’ahandi hizewe hose”.

Nyamara mu Mujyi wa Kigali nta muntu wemerewe kwinjira ku isoko cyangwa kwa muganga atambaye agapfukamunwa.

Umuntu utifuje ko amazina ye atangazwa mu itangamakuru yabwiye umunyamakuru wa Kigali Today ko mbere yo kwinjira mu isoko no kwa muganga ugomba kuba hari ibyo wujuje.

Mu Ntara udupfukamunwa twari tutarahagera
Mu Ntara udupfukamunwa twari tutarahagera

Agira ati “Mbere yo kwinjira mu isoko ugomba kuba nibura ufite agapfukamunwa. Na ga (Germent) barazibaza ariko si cyane, ugafite (agapfukamunwa) barakureka ubwo ugakaraba ukabona guhaha. No kwa muganga ni uko ugomba gushaka aho ugura agapfukamunwa mbere yo kuhinjira”.

Inganda zemerewe gukora udupfukamunwa, zasabwe gukora utwujuje ubuziranenge kandi tugurishwa ku giciro gito kitarengeje amafaranga y’u Rwanda magana atanu (500frs) kandi tumeswa nibura incuro eshanu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka