Guverineri w’intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred arasaba abakora umwuga wo gutwara abantu n’ibintu kuri moto kuba ijisho ry’igihugu, bafasha mu kubungabunga umutekano wacyo ndetse no kwitandukanya no kwinjiza magendu ndetse n’ibiyobyabwenge mu gihugu.
Abatuye mu isantere ya Bushara mu Murenge wa Karama mu Karere ka Nyagatare bavuga ko amatara yo ku muhanda bahawe ari umutako kuko atigeze yaka.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe ubukungu, Cyriaque Mapambano Nyiridandi, avuga ko abakozi batanu b’akarere basezeye mu kazi ku mpamvu zabo bwite.
Pasitoro Badege Donatien avugako Abanyarwanda bafungirwa mu gihugu cya Uganda batozwa kwanga igihugu cyabo abandi bagafashwa kujya mu mitwe irwanya u Rwanda.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian, arasaba abatuye n’abakomoka mu Karere ka Nyagatare gushyigikira ikipe yabo kuko aribwo izarushaho gukomera.
Ngwije Wilson wo mu Mudugudu wa Gihorobwa, Akagari ka Rutaraka, Umurenge wa Nyagatare yibwe Televiziyo abajura babanje gutobora inzu aryamyemo.
Béatrice Ndererimana wo mu Kagari ka Bushara Umurenge wa Karama mu Karere ka Nyagatare avuga ko hari abagabo babuza abagore babo gushaka amafaranga ahubwo bakifuza ko bahora mu ngo.
Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare ukomoka muri Nigeria bamusanganye umwana w’umukobwa w’imyaka 15, atabwa muri yombi akekwaho gusambanya uwo mwana.
Abakozi ba kompanyi ikora isuku muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare bavuga ko bamaze amezi abiri badahembwa.
Abakunzi b’ikipe ya Sunrise yo mu karere ka Nyagatare baraburira Mukura Victory Sport ko iza guhabwa isomo ishyira andi makipe azaza kuri stade nshya y’iyi kipe, abafana bahaye izina rya ‘Gorigota’.
Abaturage batuye mu kagari ka Cyabayaga babariwe imitungo yabo bagomba kwimuka bavuga ko bimwe ingurane ahubwo ibikorwa by’umuhanda birakomeza bibateza umwuzure.
Abanyeshuri babiri biga ku ishuri ryisumbuye rya TVET Cyondo mu Murenge wa Kiyombe bafungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Karama mu Karere ka Nyagatare bashinjwa gukubita ubatekera.
Perezida w’inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite, Mukabarisa Donatille avuga ko itegeko ngenga rigena uburyo inteko ishinga amategeko imenya kandi ikagenzura ibikorwa bya guverinoma rishobora kuvugururwa kuko ririmo ibyuho byinshi.
Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab, avuga ko abanyamadini n’amatorero bigisha bibiliya gusa bakibagirwa ubuzima busanzwe bw’abayoboke babo.
Komiseri mu Itorero ry’Igihugu witwa Twizeyeyezu Marie Josée avuga ko itorero ku mudugudu ari igisubizo ku bibazo byugarije umuryango kuko abaturage bafatanya kubyikemurira.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, avuga ko bigayitse kuba Akarere ka Nyagatare gafite inka n’umukamo mwinshi mu gihugu ariko kakarwaza bwaki.
Murenzi Jean Claude uyobora Akarere ka Kayonza avuga ko bateje inka cyamunara barenze ku cyemezo cy’urukiko bagamije kwirinda ko zashirira aho zafatiwe.
Murekatete Julliet ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Nyagatare avuga ko abaturage ari bo bazajya batunga abari ku rugerero ruciye ingando.
Imvura ivanze n’umuyaga yasenyeye abaturage 54, isenya ubwiherero 64, ibikoni bitatu, igice cy’insengero eshatu, yangiza urutoki rwa hegitari eshanu, ndetse n’umugore witwa Mukampore Gaudence agwirwa n’igisenge cy’inzu.
Uwizeyimana Charles, umuhinzi w’urusenda mu cyanya cya Kagitumba avuga ko yinjiza miliyoni imwe n’ibihumbi magana abiri mu mezi atatu kubera urusenda.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mimuli mu Karere ka Nyagatare, Bandora Emmanuel, yatangaje ko kugwa kw’isoko rya Mimuli bishobora kuba byatewe n’imyubakire mibi.
Abanyamuryango ba koperative KABOKU y’abahinzi mu cyanya cya Kagitumba bavuga ko biteze umusaruro mwinshi kuko basigaye bicururiza inyongeramusaruro.
Mukagasana Violet, umubyeyi wa Niyomugabo Alphonse warumwe n’igitera arasaba Leta ubushobozi bwo kuvuza umwana we kuko atishoboye.
Harerimana Jean Paul w’imyaka 31 avuga ko ari muri Uganda yijejwe guhabwa akazi keza ariko yisanga muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu myitozo y’igisirikare kigamije kurwanya u Rwanda.
Urugaga rw’imiryango irwanya indwara zitandura mu Rwanda ruratangaza ko ibitera indwara zitandura bicuruzwa amafaranga menshi ku isi bikanatanga imisoro n’amahoro menshi kuri za Leta, ku buryo bitacika.
Iranzi Geofrey w’imyaka itandatu na Uwase Pascaline w’imyaka ibiri bo mu mudugudu wa Barija A, akagari ka Barija umurenge wa Nyagatare mu karere ka Nyagatare, kuri uyu wa kabiri 10 Nzeri 2019 bapfuye bahiriye mu nzu, abaturanyi bakavuga ko uwo muriro watewe n’amashanyarazi.
Umwaka wa 2018 warangiye mu turere dutanu twazaga ku isonga mu kugira umubare munini w’abangavu batewe inda, tune ari utwo mu Burasirazuba.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyagatare mu karere ka Nyagatere, Ingabire Jenny, avuga ko guhinga imyaka miremire mujyi bikurura abajura bikimakaza isuku nke.
Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Ambasaderi Solina Nyirahabimana avuga ko ibibazo bibangamiye imibereho y’umuryango byakemuka hatabayeho inkunga z’amahanga.
Visi Perezida w’Inama njyanama y’Akarere ka Gatsibo, Rutayisire K. Wilson, aranyomoza amakuru avuga ko bamwe mu bagize komite nyobozi y’akarere beguye.