Kuva bagirwa abanyamigabane ba Banki y’Abaturage ntibarahabwa inyungu ku rwunguko

Abanyamigabane ba Banki y’Abaturage y’u Rwanda bavuga ko kuva baba abanyamigabane mu 1997 batarabona urwunguko ku nyungu zikorwa na banki yabo.

Nkurikiyinka Rugaju Chrysostome yabaye umunyamuryango wa Banki y’Abaturage y’u Rwanda mu 1986.

Avuga ko mu mwaka wa 2013 ari bwo yahawe urupapuro rwemeza ko ari umunyamigabane guhera mu 1997, ariko guhera ubwo ngo yategereje inyungu ku migabane ye araheba.

Ati “Nabonye bampa igipapuro gusa ariko ikitwa amafaranga y’inyungu ku migabane yanjye narahebye. Dore ndashaje, ibyanjye byifitiwe na banki, bamfashije bakampa imigabane yanjye na bwo byanezeza rwose”.

Uwitwa Kanzeguhera Felicien avuga ko yagerageje kubaza ibijyanye n’imigabane ye ku ishami rimwegereye ariko ntibamuha ibisobanuro bihagije.

Ikindi kimutera impungenge zo kutazabona imigabane ye ngo ni uko banki yajemo undi mushoramari akeka ko yaguze imigabane yabo.

Agira ati “Erega banansobanuriye neza nkumva iby’imigabane yanjye ntabwo banki nayivamo ariko ntacyo bambwira. Ikindi numvise ko harimo umushoramari urumva yabaye iy’abakire, wasanga yaraguze n’imigabane yacu, tukibaza niba tuzaviramo aho”.

Umukozi wa Banki y’Abaturage y’u Rwanda ushinzwe ishami ry’abanyamigabane, Theogene Rutayisire, avuga ko Banki y’abaturage yashinzwe mu mwaka wa 1975 ishingwa ari koperative yo kubitsa no kugurizanya.

Icyo gihe buri munyamuryango yatangaga umugabane amafaranga agatandukana bitewe n’aho aherereye n’ubushobozi bwe. Umwaka wa 1997 nyuma y’inama z’abayobozi na Banki Nkuru y’Igihugu, Banki y’Abaturage y’u Rwanda yahindutse banki y’ubucuruzi ikitwaga umugabane w’umunyamuryango kiba umugabane (Share).

Rutayisire avuga ko umuntu wese wari uyifitemo konti kugera kuwa 31 Nyakanga 2007 yahise aba umunyamigabane, naho uwayifunguje nyuma y’icyo gihe aba umukiriya wa banki.

Kugira ngo banki y’abaturage ibashe gukora nka banki y’ubucuruzi ngo yagiriwe inama yo gushaka umushoramari usanzwe ubizobereyemo kugira ngo ayifashe gutera intambwe.

Guhera mu 2009 ni bwo hatangiye kubarurwa abanyamigabane kugera 2019, nubwo ngo hari abashobora kuba batariyandikishije.

Kubifuza gusubizwa imigabane yabo, ngo banki y’abaturage ntiruzuza ibyangombwa bisabwa kugira ngo yinjire mu kigo cy’isoko ry’imari n’imigabane. Naho inyungu ku migabane ngo zigenwa n’inama rusange y’abanyamigabane ishingiye ku rwunguko banki yakoze.

Guhera mu 2007 ngo banki y’abaturage ntirabasha gukora urwunguko ruhagije ku buryo rwasaranganywa abanyamigabane na banki igakomeza gukora neza.

Ati “Guhera mu 2007 kugeza uyu munsi, urwunguko banki yakoze ntabwo rwigeze ruba ruhagije ku buryo rwabasha gusaranganywa abanyamigabane kandi ngo ibashe gutera imbere muri rya koranabuhanga, gutanga inguzanyo neza, gutanga serivise nziza”.

Akomeza agira ati “Abanyamigabane baraterana bakareba ibyo banki ikeneye kugira ngo irusheho guhangana ku ruhando rw’andi mabanki, bagahitamo ko urwunguko ruto rwabonetse rwashorwa mu guteza imbere banki noneho ikazabasha gukora urwunguko rukomeye cyane ruzabasha gusaranganywa abanyamigabane”.

Inama rusange yagombaga gukorwa uyu mwaka ngo yakomwe mu nkokora n’icyorezo cya COVID-19, ariko inama nizitangira guterana na bo barateganya guhuza abanyamigabane.

Rutayisire avuga ko umwaka wa 2019 iyi banki yungutse miliyari enye, miliyoni 150 n’ibihumbi 690.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka