Umuhinzi wahinze amatunda akuma ateze yakoresheje imbuto n’ifumbire bitizewe - RAB

Umukozi wIkigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), ushinzwe kurwanya indwara n’ibyonnyi, Bahunde Ernest, arasaba abahinzi gukoresha imbuto zizewe kuko ari zo zitanga umusaruro, bakanakoresha ifumbire y’imborera iboze neza kuko iyo itaboze izana udukoko mu murima tukangiza umusaruro.

Imbuto itizewe izana n'uburwayi igakurana na bwo
Imbuto itizewe izana n’uburwayi igakurana na bwo

Abitangaje mugihe umuhinzi Bernadette Upfuyisoni wo mu Murenge wa Kiramuruzi mu Karere ka Gatsibo, yahinze amatunda akazamo udukoko bituma yuma atarageza igihe cyo kwera.

Bernadette Upfuyisoni yahinze amatunda ku buso bwa hegitari 2. Nk’uko bitangazwa n’impuguke za RAB zasuye umurima we, ngo basanze harimo indwara zikomoka ku mbuto ndetse no gutegura umurima.

Umukozi wa RAB ushinzwe kurwanya indwara n’ibyonnyi Bahunde Ernest, umwe mu basuye uyu muhinzi, avuga ko indwara yagaragaye mu matunda y’uyu muhinzi ari cyumya yatewe n’uko amatunda atakaragiwe ngo hakurwemo ibyonnyi, imbuto itizewe ndetse n’udusimba twatewe no gukoresha ifumbire y’imborera itaboze.

Ati “Twasanze harimo iminyorogoto. Ubundi si ikibazo mu murima ariko kubera ko izanwa no gukoresha ifumbire itaboze neza, na yo ibona igiti cyaboze imizi ikaba ari ho ijya kwibera kikarushaho kubora. Nanone byagaragaye ko yakoresheje imbuto itizewe kuko yakuranye indwara”.

Bahunde Ernest avuga ko nyuma yo kubona ibi bibazo, basize bagiriye inama uwo muhinzi zirimo kwiyambaza abajyanama b’ubuhinzi, abagoronome ndetse n’abakozi ba RAB.

Kugira ngo uyu muhinzi adahomba burundu ariko nanone, ngo bamusabye kurandura amatunda yamaze kurwara ndetse bakanakoresha imiti irwanya udusimba na cyumya.

Iminyorogoto izanwa mu murima n'imborera itaboze, ikaba yajya mu mizi y'igihingwa cyarwaye (Cyaboze mu mizi)
Iminyorogoto izanwa mu murima n’imborera itaboze, ikaba yajya mu mizi y’igihingwa cyarwaye (Cyaboze mu mizi)

Agira ati “Mu midugudu haba abajyanama b’ubuhinzi, ikibazo babonye kirara kigeze kure kandi kugikemura biroroha ku buryo umusaruro utabura burundu. Ba agoronome barahari ndetse na RAB. Abahinzi bakwiye kujya batanga amakuru hakiri kare”.

Bahunde arnest asaba abahinzi muri rusange gutegura neza imirima mbere yo gushyiramo imbuto, gutera imbuto zizewe, gukurikiza inama z’abajyanama mu buhinzi no gutanga amakuru hakiri kare, igihe imyaka yabo ihuye n’uburwayi kugira ngo birinde ibihombo.

Ati “Abahinzi bakwiye kwita ku gutegura imirima neza, bagashaka imbuto zizewe hari abazicuruza bemewe na RAB, kuko ntizizana uburwayi kandi zitanga umusaruro. Mu gihe habayeho uburwayi bakwiye no kubivuga hakiri kare tukabatabara ni bo dukorera”.

Ubwo twakoraga iyi nkuru ntitwabashije kubona Upfuyisoni Bernadette nyir’umurima kugira ngo atubwire igihombo yagize, kuko ari mu bitaro arwaye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

MUDUSHAKIRE IMITI IKUMJURA IMITWE YAMATUNDA

HABINEZA J DAMASCENE yanditse ku itariki ya: 9-03-2024  →  Musubize

Konange minga amatunda ariko mumurima utarimunini ariko ikibazo akunda gukobana amababi umuti wayavura burundu nuwuhe

Nzayishima samwel yanditse ku itariki ya: 28-12-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka