Abana batabona batangiye kugezwaho imfashanyigisho ziri mu nyandiko babasha gusoma

Abana bafite ubumuga bwo kutabona bo mu Karere ka Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba batangiye kugezwaho imfashanyigisho zikubiyemo amasomo ari mu nyandiko babasha gusoma izwi nka ‘Braille’ kugira ngo na bo bajye babasha gukurikirana amasomo nk’abandi.

Ibitabo bashyikirijwe birimo amasomo y'Ikinyarwanda, Imibare n'Icyongereza
Ibitabo bashyikirijwe birimo amasomo y’Ikinyarwanda, Imibare n’Icyongereza

Ni imfashanyigisho zateguwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Uburezi (REB), byandikwa n’umushinga w’uburezi budaheza witwa Humanity and Inclusion.

Amasomo akubiye muri ibi bitabo ni Ikinyarwanda, Imibare n’Icyongereza.

Abana bagenewe ibi bitabo ni abiga kuva ku mwaka wa 2 kugeza ku wa 6 w’amashuri abanza naho umwaka wa mbere wo bikaba bitashoboka kubera ko baba bataramenya inyandiko ya Braille.

Ishimwe Fabrice wo mu Murenge wa Katabagemu usanzwe wiga ku ishuri ry’abafite ubumuga bwo kutabona ry’i Kibeho mu mwaka wa 4 w’amashuri abanza ni we wabaye uwa mbere mu kwakira ibitabo yagenewe.

Jean Claude Zigirinshuti umwe mu bamurera avuga ko ubundi byagoraga umuvandimwe we gukurikira amasomo yo kuri Radio ariko ubu bigiye kumworohera kuko azajya ayakurikira anasoma mu gitabo.

Agira ati “Urumva Radio ntisubira inyuma, urumva byamugoraga kuko atabasha gufata ikaye ngo yandike ibyo mwalimu avuga kuri Radio. Ibi bitabo bizamufasha kuko azajya akurikira Radio asoma mu gitabo cye bimworohere gukurikirana isomo neza.”

Umukozi w’Akarere ka Nyagatare uyobora ishami ry’uburezi Batamuriza Edith ashima Leta yatekereje ku bana bafite ubumuga kuko byabagoraga gukurikirana amasomo.

Avuga ko abana bafite ubumuga ari abana nk’abandi bityo na bo bagomba kwitabwaho bakabasha gukurikirana amasomo nka bagenzi babo badafite ubumuga.

Ati “Abana bafite ubumuga na bo bagomba kwitabwaho bakiga nk’abandi. Ibi bitabo bizabafasha cyane kuko azajya akurikirana isomo anaryifitiye arisoma. Ababyeyi ahubwo babafashe babakangurire gukurikirana amasomo kuri Radio bafite n’ibitabo byabo.”

Umushinga w’uburezi budaheza uvuga ko batekereje kwandika ibi bitabo no kubigeza ku banyeshuri kubera abandi badafite ubumuga babasha kwigira kuri Radio na Televiziyo.

Ku ikubitiro babanje kwandika ibitabo by’abanyeshuri bo mu mashuri abanza ariko n’ayisumbuye bikazakorwa mu gihe cya vuba.

Ubundi abana 219 biga mu mashuri ni bo bagomba kugezwaho ibi bitabo mu gihugu cyose. Ni abiga mu bigo bitanga uburezi byihariye, bya Kibeho, HVP Gatagara ishami rya Rwamgana n’irindi riri i Musanze.

Ku ikubitiro hakaba harakozwe ibitabo by’abana 168 kuko abiga mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza baba bataramenya gukoresha inyandiko y’abafite ubumuga bwo kutabona (Braille).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka