Nta Banyarwanda bagihinga muri Uganda - Mayor Mushabe

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Mushabe David Claudian avuga ko nta Banyarwanda bagihinga mu gihugu cya Uganda ndetse ko nta n’Abagande bagihinga mu Rwanda.

Abanyarwanda ntibakijya guhinga muri Uganda
Abanyarwanda ntibakijya guhinga muri Uganda

Akarere ka Nyagatare gahana imbibe n’igihugu cya Uganda na Tanzaniya.

Ku ruhande rwa Tanzaniya ibihugu byombi bitandukanywa n’Umugezi wa Akagera naho ku ruhande rwa Uganda hakaba akagezi gato bita Umuyanja.

Kubera ubuto bw’ako kagezi usanga abaturage benshi binjira cyangwa basohoka mu gihugu mu buryo butemewe biboroheye.

Imyaka itatu ishize cyane mu Murenge wa Tabagwe, hakunze kuba hari Abagande bahingaga mu Rwanda ndetse na bamwe mu Banywaranda ugasanga bafite imirima muri Uganda.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Mushabe David, avuga ko byaterwaga n’imyumvire mike aho wasangaga buri wese avuga ko iyo ahinze mu kindi gihugu ari bwo abona umusaruro mwinshi.

Mushabe avuga ko uru rujya n’uruza rwatumaga abaturage binyurira mu nzira zitemewe bityo n’uhuye n’ikibazo ntabone uko atabarwa.

Ati “Bagendaga mu buryo butemewe. Twagize impungenge z’abaturage bacu banyura mu nzira zitemewe dushyiraho uburyo tubigisha babicikaho”.

Umuyobozi w’Akarere avuga ko bagaragarije abaturage ko kunyura mu nzira zitemewe ari ukwikururira ibyago ndetse ngo banabereka ko gukorera iwabo byabafasha kurushaho.

Agira ati “Twabagaragarije ko bashobora kubona inyungu bakoreye mu gihugu cyabo, tunababwira ko ushaka gushakira inyungu ahandi yajya anyura mu nzira zemewe. Ntitwambutse ngo tujye Uganda kwigisha abaho, ariko abakomezaga kuza twarabigishije barabyumva”.

Umuturage wo mu Murenge wa Tabagwe, Akagari ka Tabagwe, Umudugudu wa Rubirizi utifuje ko amazina ye atangazwa, avuga ko mu mwaka wa 2015 ari bwo yahagaritse kongera gukodesha imirima Abagande.

Avuga ko icyamuteye kubireka ari uko kenshi bagiranaga amakimbirane ashingiye ku masezerano babaga bagiranye.

Ati “Mbere yarakodeshaga hegitari agahinga mbonye abonamo umusaruro mwinshi musaba kujya ahinga tukagabana, twarabikoze ariko mbona biraduteranya kuko yabaga ashaka gutwara byinshi kuko ngo ari we wahinze wenyine, akiyibagiza ko ubutaka ari ubwanjye”.

Avuga ko Abagande bazaga guhinga mu Rwanda ari abafite ubutaka buto kandi bakaba begereye u Rwanda.

Avuga ko Abanyarwanda bajyaga guhinga Uganda ari bake cyane ugereranyije n’Abagande bazaga mu Rwanda. Ikindi ngo ubutaka bwabo bwaragundutse kubera kubukoresha igihe kirekire butarazwa.

Agira ati “Erega urebye nta Banyarwanda bajyaga guhinga Uganda, abajyagayo ni ababaga bashakayo akazi gusa, naho ntiwabonayo umurima ukodesha. Na bwo gushakayo akazi kenshi byakorwaga n’abashakayo inzoga zitemewe ino aha”.

Mu bibazo byakundaga kugaragara bitewe n’uko hari Abanyarwanda bahinga muri Uganda n’Abagande bagahinga mu Rwanda harimo uburiganya, aho umuntu yahingaga yazajya gusarura agasanga uwamukodesheje umurima yarasaruye kera.

Hari kandi n’uwakodeshaga umurima umwe abantu benshi cyane ko abawegereye nta sano babaga bafitanye n’abawukodesha, ku buryo bamuha amakuru awerekeye.

Ku rundi ruhande, mu Mirenge ya Matimba, Musheri, Rwimiyaga na Karangazi hari Abanyarwanda bajyaga mu gihugu cya Tanzaniya bambutse umugezi wa Akagera bagaca amakara ndetse abandi bashakayo ibiti bya kabaruka.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Tabagwe, Munyangabo Celestin wayoboraga Umurenge wa Rwimiyaga icyo gihe, avuga ko kugira ngo abaturage babicikeho habayeho ubukangurambaga bukomeye.

Ati “Bakoreshaga amato bakambuka Akagera bakajya muri pariki iri hakurya y’umugezi bagaca amakara abandi bakarimbura ibiti bita kabaruka bakongera bakagaruka. Twarabigishije kuko benshi twari twaramaze kubamenya ku bw’amahirwe babicikaho”.

Ikindi cyatumye babicikaho ngo ni impfu zagaragaraga zikomotse kukurohama mu mazi. Ngo amato bayapakiraga imizigo myinshi bagera mu Kagera hagati akibirindura bakagwamo abatazi koga bakahasiga ubuzima.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka