Umuyobozi w’umuryango COCAFEM uhuriwemo n’imiryango iharanira uburenganzira bw’umwana n’umugore, avuga ko abana bihakanywe na ba se bagiye kubafasha kugira uburenganzira bwo kumenya ababyeyi babo bombi, hafatwa ibizamini bya ADN abakekwa ko ari ba se.
Bamwe mu bubaka ibyumba by’amashuri ku ishuri ribanza rya Rutaraka mu Murenge wa Nyagatare ho mu Karere ka Nyagatare, bavuga ko bamaze iminsi 40 badahembwa nyamara bagomba guhembwa buri minsi 15.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage Murekatete Juliet, avuga ko guhera kuri uyu wa 12 Ukwakira 2020, mu mashuri yose hatangiye imyiteguro yo kwakira abanyeshuri nubwo itariki yo gusubukura amasomo itaratangazwa.
Umukozi w’Akarere ka Nyagatare uyobora ishami ry’iterambere ry’ubucuruzi n’umurimo, Baguma Nkubiri Dominique, avuga ko abambura amatsinda yo kubitsa no kugurizanya bagiye kujya bakurikiranwa bagasubiza imitungo y’abaturage.
Bamwe mu baturage bubakiwe Biogaz mu Karere ka Nyagatare bavuga ko zapfuye bakabura abazisana, abandi batandatu bo bakaba bavuga ko batazi uko bazabona amafaranga yabo bishyuye ntibazubakirwe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karama, Habineza Longin, avuga ko gucika kw’ikiraro cya Kabuga bitahagaritse ubuhahirane hagati y’abaturage b’Umurenge wa Karama n’uwa Tabagwe.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buvuga ko guhinduranya uwari umuyobozi w’Umurenge wa Karama, akaza kwimurirwa mu wa Rukomo, na ho akaza kuhavanwa, atari yo ntandaro y’idindira ry’inyubako zari zatangiye kubakwa muri iyo mirenge, kuko zizakomeza kubakwa.
Aborozi bo mu Karere ka Nyagatare barifuza nkunganire mu bwatsi bw’amatungo kuko ngo imbuto yabwo ihenze itakwigonderwa na buri wese.
Umwarimu mu Rwunge rw’Amashuri rwa SOPEM Rukomo mu Karere ka Nyagatare Sinamenye Albert, ni we wabaye indashyikirwa mu gihugu, kubera gukora umuti usukura intoki mu gikakarubamba.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Matimba mu Karere ka Nyagatare, avuga ko imiryango yasizwe iheruheru n’ibiza yahawe imfashanyo y’agateganyo kugira ngo ubuzima bukomeze.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage avuga ko indwara ya COVID-19 ikiri imbogamizi ku itangira ry’ibitaro bya Nyagatare, kuko ibikoresho nkenerwa byose bitaraboneka.
Umuyobozi w’umushinga w’ikoranabuhanga mu kigo cya Leta cyigisha gukora poroguramu za mudasobwa ‘Rwanda Coding Academy’ Dr. Nigena Papias, avuga ko abanyeshuri bakwiye gutozwa kwiga ikoranabuhanga hakiri kare, kuko ibintu byose ku isi bisigaye bigerwaho mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliet, avuga ko amashuri azatangira ibyumba by’amashuri byose byaruzuye ku buryo abana batazabura aho bigira.
Umunyamabanga Nshigwabikorwa w’Umurenge wa Matimba Akwasibwe Eric avuga ko imvura ivanzemo umuyaga n’urubura yaguye kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Nzeri 2020 yangije ibintu bitandukanye.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage Murekatete Juliet, avuga ko inka ya Girinka ari ikimenyetso cy’urukundo Perezida wa Repubulika Paul Kagame akunda abaturage, bityo batagomba kuzigurisha.
Bamwe mu baturage b’Umudugudu wa Nyarubuye, Akagari ka Rukomo II, mu Murenge wa Rukomo, bavuga ko barembejwe n’abajura biba amatungo n’imyaka mu mazu, nyamara buri kwezi bishyura amafaranga y’abarara irondo ry’umwuga.
Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Kayonza Ndindabahizi Didace avuga ko amasoko y’amazi ari mu cyuzi cya Ruramira yakomye mu nkokora gushakisha imibiri y’Abatutsi bajugunywemo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mukasekuru Gratia wo mu Mudugudu wa Kabirizi mu Kagari ka Mbare, mu Murenge wa Karangazi aravugwaho kuruma igitsina cy’umugabo ndetse n’ibindi bice by’umubiri.
Umukozi w’Intara y’Iburasirazuba ushinzwe iterambere ry’uturere Rugaju Alex, avuga ko kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 bitakomye mu nkokora gahunda ya Girinka Munyarwanda.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred, avuga ko amarimbi ari ikibazo mu ntara kuko buri kagari katari karibona, ariko bagiye kubyigaho ahari ikibazo gikomeye aboneke byihuse.
Kuri uyu wa 18 Nzeri 2020 Banki ya Kigali ishami rya Rwamagana yashyikirije udupfukamunwa ibihumbi 30 Akarere ka Rwamagana kugira ngo na ko kadushyikirize imiryango itishoboye.
Abatuye mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Gishuro mu Murenge wa Tabagwe bavuga ko gukorera hamwe bizafasha abafite ubumuga, abakecuru n’abasaza batabashije guhinga kubona umusaruro.
Umubyeyi twahaye amazina ya Murekatete Esperance wo mu Murenge wa Rwempasha mu Karere ka Nyagatare, avuga ko hashize imyaka ine umugabo amutanye abana batatu babyaranye amuziza ko afite ubumuga.
Abahinzi b’ibigori mu Karere ka Ggatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba, baratangaza ko batangiye guhabwa imbuto.
Bamwe mu bafite ubumuga bo mu Karere ka Nyagatare bavuga ko n’ubwo imibereho yabo itari isanzwe ari myiza, ariko byarushijeho kuba bibi muri iki gihe cy’ingamba zo kwirinda COVID-19 kuko n’uwari ufite umuhahira atakibikora uko bikwiye kuko na we akazi kahagaze cyangwa kataboneka neza.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliet, avuga ko kugira ubumuga bidakwiye gutuma umuntu yamburwa uburenganzira cyangwa ngo ahohoterwe abandi barebera.
Bamwe mu bahinzi mu Karere ka Gatsibo bavuga ko batangiye kugira impungenge zo kuzarumbya kubera ko batarabona imbuto y’ibigori nyamara barabwiwe ko imvura izacika kare.
Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB), ushinzwe ubushakashatsi mu buhinzi no gusakaza ibyavuye mu bushakashatsi Dr. Bucagu Charles, arasaba abahinzi by’umwihariko abo mu turere tuzabonekamo imvura nke gutera imbuto hakiri kare, kugira ngo izacike imyaka iri hafi kwera.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Mushabe David Claudian avuga ko kubaka ibyumba by’amashuri bigeze kuri 55%, ariko bishoboka ko uku kwezi kuzarangira na byo byuzuye.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Mushabe David Claudian, avuga ko ibikorwa byo gukora umuhanda wa kaburimbo yoroheje Nyagatare-Kanyinya-Kagitumba bigiye gutangira, kuko imbogamizi zari zihari zavuyeho.