Gishari: Uko Abatutsi bagerageje kwirwanaho bakarushwa ingufu n’abajandarume
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 mu cyahoze ari Komini Muhazi, ubu ni mu Karere ka Rwamagana, bari bahungiye ku biro bya Komini babanje kwirwanaho birukana Interahamwe baganzwa n’igitero cy’abajandarume n’abapolisi.
- Urwibutso rwa Jenoside rwa Gishari
Nk’ahandi mu Rwanda, kuwa 07 Mata ngo abaturage bose bari batuye muri ako gace basabwe kuguma mu ngo zabo bagategereza amabwiriza.
Icyari Komini Muhazi itari nta muyobozi cyari gifite, kuko Burugumesitiri Nkurunziza Jean Claude wayiyoboraga yari amaze igihe kinini arwaye, imirimo ye ikorwa n’umwe mu ba konseye.
Mugabo Egide, warokokeye i Gishari, avuga ko Jenoside igitangira Abatutsi benshi baturutse ahitwa i Mwurire, i Mukarange, i Kigali n’ahandi bose bahungira i Gishari.
Tariki 10 Mata ni bwo Abatutsi batangiye guhungira ku biro bya Komini Muhazi, bigera tariki 13 nta muntu ukinjira kuko abarimo imbere bari benshi.
Kuwa 15 Mata mu gitondo ngo Interahamwe zarabateye barazirwanya barazirukana. Bigeze saa munani z’amanywa ngo abajandarume bashinze imbunda ku musozi wa Ntsinda batangira kurasa mu bantu.
Nyuma ariko ngo abari batarapfa baje kumenya ko hari inzu irimo imbunda z’abapolisi ba Komini barayimena, abasore babiri bari bazi kuzikoresha bahangana n’abajandarume.
Ati “Uwavuze ko hari inzu irimo imbunda yabivuze nyuma kandi abantu bamaze kwicwa ari benshi, iyo nzu barayimennye abasore babiri bari bazi imbunda barazifata barasana n’abajandarume bigera ku mugoroba”.
Izi mbunda ngo zaje kubafasha kuva aho i Gishari berekeza ahitwa i Kavumu kuko bari bumvise ko Inkotanyi zageze i Gakoni mu cyahoze ari Murambi.
Mu nzira ngo bahuraga n’Interahamwe bakarasa zikiruka kuko nta mbunda zari zifite, bageze ku mazi ku kiyaga cya Muhazi basanga amato yari ahari Interahamwe zayasatuye. Icyakora ngo habonetse ubwato bubiri buto bumwe butajyamo abantu 20.
Uyu mutangabuhamya avuga ko baraye bambuka ijoro ryose ariko bigeze mu gitondo babona ababambutsaga batemaguriwe i Gakoni.
Avuga ko icyo gihe batewe n’Interahamwe abantu bamwe batangira kwiyahura mu kiyaga, abandi baratemagurwa, naho abandi buri wese yiruka ukwe arwana no gukiza amagara ye.
Mugabo Egide wari ufite imyaka 11 gusa, avuga ko yakomeje kwihisha mu rufunzo, ariko igihe kiragera aruvamo yihisha mu gihuru cyari hafi n’urugo rw’umuntu utarahigwaga.
Icyo gihe ngo Interahamwe zaje mu urwo rugo zisaba nyira rwo gushyira ishaka imbere ku irembo ry’urugo rwe, ndetse n’umwana atumye akarigendana kugira ngo bajye bamutandukanya n’Abatutsi.
Akimara kumva ayo mayeri, Mugabo avuga ko na we yagiye mu murima w’amasaka ararica ararigendana ariko ngo ntibyamuhiriye.
Ati “Nararifashe njya mu nzira ndagenda, ngeze ahantu mpasanga umuntu ufite akabati ansaba kumukorera ndabikora, muha n’umuhoro we arangije ambwira gutega ijosi akantema ndiruka ishaka ndarita, ngera aho babagaga inka ebyiri banyirukaho ninjira mu rugo rw’umwe, abwira mugenzi we ngo nandeke ntiyakwica uhungiye iwe”.
Avuye muri urwo rugo ngo yakomeje inzira aragenda, ashaka n’irindi shaka, ariko aryamburwa na bariyeri y’abana yasanze ahitwa i Ruhunda.
Abo bana ngo yabambuwe n’umugabo wari hafi aho, amugejeje imbere amukubita umutego agwa hasi agaramye, amukandagira ku nda, amushinga inkota mu ijosi atangira kumubaza aho ababyeyi be bari n’ubwoko bwe.
Uyu na we ngo yamwambuwe n’undi wahise abatungukaho afite umuhoro yuzuye n’amaraso umubiri wose amubuza kumwica amujyana iwe.
Avuga ko mu rugo rw’uyu mugabo ngo yahame iminsi itatu, ndetse ngo agahora abuza barumuna be kumwica kuko na bo bari Interahamwe.
Mugabo Egide ngo yaje kugera ahantu habaga ihene nyinshi bitaga kuri poroje (Projet) yibanira n’umusaza wahabaga na ,we bamarana iminsi itatu.
Aha ni ho yaje gukurwa n’Inkotanyi zimujyana i Rwamagana arokoka atyo, agashima Inkotanyi zamurokoye akiga agasoza kaminuza ubu akaba yikorera ku giti cye.
Uretse kubura ababyeyi be bose n’abavandimwe be, avuga ko ibindi bintu bibiri atazibagirwa mu buzima, ari umugore woze Muhazi yerekeza i Gakoni akabyarira mu rufunzo, Inkotanyi zikaba ari ho zimukura ndetse n’ukuntu yatwaye murumuna we ku rutugu wari wafashwe n’amasasu yishe nyina akamuta mu nzira amaze kubirwa ko yamaze gupfa.
Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Rwamagana, Musabyeyezu Dative, avuga ko abagize uruhare rukomeye mu bwicanyi bw’i Gishari, ari uwari Konseye wakoraga inshingano za Burugumesitiri Ntabandama Claver,uwitwa Rutagengwa Jean Marie Vianney wari perezida w’Interahamwe, uwari Burugumesitiri Munyaneza Jean Claude, Munyaneza Smaragde bitaga agoronome, hamwe na Rukinga Pierre na Fabien Hakizumuremyi bari abacuruzi.
Avuga ko ibitero by’Interahamwe ahanini byafashijwe n’abajandarume n’abapolisi bari i Rwamgana.
Inkuru zijyanye na: Kwibuka26
- Abagize Ibuka-Italia basanga Jenoside yakorewe Abatutsi ikwiye kwigishwa mu mashuri
- Komisiyo yiga ku ruhare rw’u Bubiligi mu bibazo bya Congo izagaragaze n’uruhare bwagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi – RESIRG
- Musenyeri Rucyahana aramagana abakomeje gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi
- Itorero Inganzo Ngari rirabasusurutsa mu gitaramo cyo Kwibohora bise ‘Urw’Inziza’
- Nyanza: Mu mibiri itatu yabonetse i Busasamana, umwe wahise umenyekana
- Itangizwa rya Turquoise: Operasiyo ya Gisirikare y’Abafaransa yari ije gutabara Guverinoma y’Abicanyi n’ingabo zayo
- Abapfobya Jenoside ntibagomba kudutera ubwoba - Dr Bizimana J. Damascène
- Imiryango yazimye muri Jenoside ni ikimenyetso cy’umugambi wo kurimbura abafite icyo bahuriyeho – Jeannette Kagame
- Uwarokotse Jenoside ararembye nyuma yo gukubitwa n’abagizi ba nabi
- Tariki 17/06/1994 : Guverinoma ya Kambanda yabeshye ko mu Bisesero hari inyenzi, ijya gutsemba Abatutsi baho bari bataricwa
- 14-17/06/1994 : iyicwa ry’Abatutsi kuri Sainte Famille no kuri Saint Paul na Operasiyo idasanzwe y’Inkotanyi yo gukiza abicwaga
- Gukurikirana ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside bishyigikira ubumwe n’ubwiyunge
- Tariki 08/06/1994: Muri Ngororero ubwicanyi bwakorewe abana babyawe n’abagore b’Abahutukazi ku bagabo b’Abatutsi
- Ubuhamya: Interahamwe zahaye Kayitaramirwa amahitamo atatu
- Abanyarwanda baba muri Cameroun bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi
- Gushakisha imibiri mu cyuzi cya Ruramira birasubukurwa kuri uyu wa mbere
- Icyuzi cya Ruramira kimaze kubonekamo imibiri y’Abatutsi 218 bishwe muri Jenoside
- Tariki 04/06/1994 : Ifatwa rya Kabgayi ryababaje Guverinoma ya Kambanda
- Iya 02 Kamena 1994 itariki y’icyizere ku barokokeye i Kabgayi
- U Bubiligi bwahamagaje Abadipolomate babwo kubera amakosa bakoze mu #Kwibuka26
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|