Imvura ivanze n’umuyaga yasenyeye abaturage 54, isenya ubwiherero 64, ibikoni bitatu, igice cy’insengero eshatu, yangiza urutoki rwa hegitari eshanu, ndetse n’umugore witwa Mukampore Gaudence agwirwa n’igisenge cy’inzu.
Uwizeyimana Charles, umuhinzi w’urusenda mu cyanya cya Kagitumba avuga ko yinjiza miliyoni imwe n’ibihumbi magana abiri mu mezi atatu kubera urusenda.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mimuli mu Karere ka Nyagatare, Bandora Emmanuel, yatangaje ko kugwa kw’isoko rya Mimuli bishobora kuba byatewe n’imyubakire mibi.
Abanyamuryango ba koperative KABOKU y’abahinzi mu cyanya cya Kagitumba bavuga ko biteze umusaruro mwinshi kuko basigaye bicururiza inyongeramusaruro.
Mukagasana Violet, umubyeyi wa Niyomugabo Alphonse warumwe n’igitera arasaba Leta ubushobozi bwo kuvuza umwana we kuko atishoboye.
Harerimana Jean Paul w’imyaka 31 avuga ko ari muri Uganda yijejwe guhabwa akazi keza ariko yisanga muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu myitozo y’igisirikare kigamije kurwanya u Rwanda.
Urugaga rw’imiryango irwanya indwara zitandura mu Rwanda ruratangaza ko ibitera indwara zitandura bicuruzwa amafaranga menshi ku isi bikanatanga imisoro n’amahoro menshi kuri za Leta, ku buryo bitacika.
Iranzi Geofrey w’imyaka itandatu na Uwase Pascaline w’imyaka ibiri bo mu mudugudu wa Barija A, akagari ka Barija umurenge wa Nyagatare mu karere ka Nyagatare, kuri uyu wa kabiri 10 Nzeri 2019 bapfuye bahiriye mu nzu, abaturanyi bakavuga ko uwo muriro watewe n’amashanyarazi.
Umwaka wa 2018 warangiye mu turere dutanu twazaga ku isonga mu kugira umubare munini w’abangavu batewe inda, tune ari utwo mu Burasirazuba.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyagatare mu karere ka Nyagatere, Ingabire Jenny, avuga ko guhinga imyaka miremire mujyi bikurura abajura bikimakaza isuku nke.
Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Ambasaderi Solina Nyirahabimana avuga ko ibibazo bibangamiye imibereho y’umuryango byakemuka hatabayeho inkunga z’amahanga.
Visi Perezida w’Inama njyanama y’Akarere ka Gatsibo, Rutayisire K. Wilson, aranyomoza amakuru avuga ko bamwe mu bagize komite nyobozi y’akarere beguye.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe kwita ku buzima RBC kiratangaza ko gahunda yo gutera imiti yica imibu mu nzu yagabanyije malariya mu karere ka Nyagatare ku kigero cya 93%.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred, avuga ko abayobozi baha inzira ibiyobyabwenge na magendu bagiye guhanwa harimo kwirukanwa ku buyobozi.
General Patrick Nyamvumba umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda avuga ko nta gihugu na kimwe cyakwifasha mu gukemura ibibazo bibangamiye isi.
Guverineri w’intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred yasabye abayobozi mu nzego z’ibanze kwita ku baturage nk’uko bita ku ngo zabo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buvuga ko gusubiza abatwika amatafari mu gishanga cy’umuvumba byashingiwe ku nama z’ Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA) kandi binyuranye n’ibaruwa bandikiwe.
Kuri sitasiyo ya Polisi ya Rwempasha mu Murenge wa Rwempasha mu Karere ka Nyagatare hafungiye umusore ushinjwa gutema inka y’umukuru w’umudugudu atuyemo, nyuma yo kumwonera.
Nyirahabineza Gertulde uyobora ihuriro ry’abavuzi gakondo mu Rwanda (AGA Rwanda Network) arasaba ababishinzwe gufata no guhana bamwe mu bavuzi gakondo bakivura indwara zibahuza n’inyama n’amaraso.
Mushabe David Claudian umuyobozi w’akarere ka Nyagatare avuga ko umukozi utanga serivise mbi adakwiye guhabwa umushahara kuko ari igihembo cy’uwakoze neza.
Umuyobozi w’ibitaro bya Nyagatare, Dr. Munyemana Ernest, avuga ko kuva mu ntangiriro za Kanama nta murwayi wa Malariya uragaragara mu bitaro ayobora.
Ku wa gatandatu tariki 17 Kanama 2019, Polisi y’u Rwanda yasoje ibikorwa yari imaze iminsi ikorera hirya no hino mu gihugu mu kwezi kwa polisi kwatangiye ku itariki ya 15 Nyakanga 2019.
Johnston Busingye minisitiri w’ubutabera avuga ko abagize umuryango nibita ku bana bizagabanya umubare w’abafungirwa gufata ku ngufu.
Mufulukye Fred guverineri w’Intara y’iburasirazuba yasabye abaturage bubakiwe amazu n’abahawe urumuri kwitura babifata neza banakumira ibyabangamira umutekano.
Emmanuel Ndatimana Padiri mukuru wa Paruwasi gatolika ya Nyagatare avuga ko ubundi abemera Yezu ko ari umwana w’ Imana bakamuha agaciro bakwiye no kugaha nyina Bikira Mariya kuko utakubaha umwana ngo ureke nyina.
Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda General Patrick Nyamvumba avuga ko umubare munini w’abagore mu kubungabunga amahoro bizatuma ibibazo bya bagenzi babo bimenyekana.
Abayislamu bo mu Karere ka Nyagatare bavuga ko Umunsi Mukuru w’igitambo uzwi nka Eid al-Adha ubibutsa inyigisho zibasaba kutarangwa n’ivangura ahubwo bakunga ubumwe.
Abaturage b’Umurenge wa Nyagatare barasaba ubuyobozi kubafasha mu bukangurambaga bwo kurandura igiti cya Rwiziringa abana barya imbuto zayo bakarwara.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred avuga ko imiryango igaragaraho isuku nke igiye kujya inengerwa mu ruhame kugira ngo yikosore.
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare buvuga ko gukora ibizamini umunsi wa mbere w’itangira ry’igihembwe bizatuma abanyeshuri batangirira igihe.