Gushakisha imibiri mu cyuzi cya Ruramira birasubukurwa kuri uyu wa mbere

Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Kayonza Ndindabahizi Didace avuga ko igikorwa cyo kongera gushakisha imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside bajugunywe mu cyuzi cya Ruramira gisubukurwa ku wa 08 Kamena 2020 kuko ahari amazi hamaze kuma.

Ni umwanzuro wafashwe ku wa 05 Kamena 2020 nyuma y’urugendo bakoreyeyo bagasanga amazi yarabaye make imirimo ishobora gusubukurwa.

Itsinda ryasuye iki cyuzi ryari riyobowe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Kayonza Kagaba Hero Aron, ubuyobozi bwa RAB ari na yo ishinzwe kumutsa iki cyuzi ndetse n’umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Kayonza.

Bahageze ngo basanze hari ahakiretse amazi RAB yiyemeza kuyashakira inzira akagenda, icyo gikorwa kikaba cyatangiye kuri uyu wa 06 Kamena 2020.

Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Kayonza Ndindabahizi Didace avuga ko ahandi hari icyondo cyinshi basanze harumye ku buryo imiganda yo gushakisha imibiri itangira ku wa 08 Kamena 2020.

Ati “Mu kwezi kwa Gatanu twasubitse igikorwa kubera icyondo cyinshi cyatewe n’imvura. Twagiyeyo dusanga harumye twiyemeza gusubukura igikorwa cyo gushakisha imibiri y’abacu kuwa mbere tariki 8, RAB yo ubu yatangiye kumutsa ahakiretse amazi macye.”

Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Kayonza Ndindabahizi Didace avuga ko bafite icyizere ko iminsi 100 yo kwibuka izarangira igikorwa cyo gushakisha imibiri y’Abatutsi bishwe mu gihe cya Jenoside bajugunywe mu cyuzi cya Ruramira cyarangiye kuko hari ubushake mu nzego zose.

Agira ati “Icyizere kirahari kubera ubushake bw’abantu kandi imbogamizi zari zihari zavuyeho kuko ahari icyondo harumye. Hari ubwo twanahahinga ntitubone umubiri n’umwe ariko dushira agahinda, ariko iyo hari aho tutageze tuba twumva hari ikintu tutarimo gukora kandi twagombye gukora.”

Igikorwa cyo gushakisha imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bakajugunywa mu cyuzi cya Ruramira cyatangiye muri Nyakanga umwaka wa 2019 gisubikwa ku wa 05 Gicurasi 2020 kubera icyondo cyinshi cyaterwaga n’imvura.

Icyo gihe hari hamaze kubonekamo imibiri 218. Iyo mibiri ubu iri ku rwibutso rwa Jenoside rwa Ruramira aho yamaze gutunganywa hakaba hategerejwe ko igikorwa cyo gushakisha iyindi kirangira hagategurwa uburyo bwo kuyishyingura mu cyubahiro.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka26

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka