BK yaganiriye n’abo muri Diaspora ku iterambere ry’Igihugu
Ubwo yitabiraga umwiherero w’Abanyarwanda baba muri Diaspora n’inshuti z’u Rwanda, wabereye i Paris mu Bufaransa mu mpera z’icyumweru gishize (Rwandan Diaspora Retreat 2025), Banki ya Kigali (BK), yabagaragarije amahirwe ahari yo gushora imari mu rugendo rw’iterambere u Rwanda rukomeje.
Ni umwiherero wari ufite insanganyamatsiko igira iti “Impinduka z’u Rwanda: Ubumwe, Kwiyubaka n’Imikoranire ishingiye ku ntego”, wahuje ababarirwa mu magana kugira ngo batekereze ku ntambwe ishimishije u Rwanda rumaze kugeraho mu myaka 31 ishize, ishingiye ku bumwe bw’igihugu, n’ubuyobozi bufite icyerekezo.
Wayobowe n’Umunyamabanga Mukuru wa FPR-Inkotanyi, Amb. Wellars Gasamagera, washimangiye akamaro k’inshingano rusange mu kurinda ibyagezweho no gukomeza kubaka ejo hazaza heza h’igihugu.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe ikoranabuhanga n’abakiriya bakora ku giti cyabo muri BK, Desire Rumanyika, wari uhagarariye Banki ya Kigali muri uwo muhango, yavuze ko banki yiyemeje gufasha Abanyarwanda baba mu mahanga gukomeza kuba hafi y’igihugu cyabo, haba mu by’imari no mu igenamigambi.
Yagize ati “Muri iyi nama, tweretse Abanyarwanda baba mu Burayi ibikoresho n’amahirwe BK itanga kugira ngo bashore imari iwabo. Twaganiriye uko twarushaho gukomeza uyu mubano. Mu myaka ishize, ishoramari rikorwa n’Abanyarwanda baba mu mahanga ryiyongereye, kandi iyo ntambwe itanga ishusho y’umusanzu n’uruhare rwa diaspora mu rugendo rw’iterambere ry’u Rwanda.”
Abanyarwanda batuye mu mahanga (Diaspora), basanzwe bagira uruhare rukomeye mu iterambere ry’u Rwanda, bitajyanye gusa no kuba boherereza amafaranga cyangwa se izindi mpano imiryango yabo n’inshuti, ahubwo binyuze mu bitekerezo batanga bijyanye n’udushya, ubumenyi ndetse n’ibikorwa by’ishoramari bagiramo uruhare mu Rwanda.
Muri uwo mwiherero, Banki ya Kigali yaboneyeho umwanya wo kwizeza ubufatanye bwayo n’Abanyarwanda batuye mu Burayi ndetse no kubabera ikiraro kibahuza na serivisi za banki mu Rwanda, ishoramari ndetse n’andi mahirwe yo mu rwego rw’ubukungu ari mu Rwanda binyuze muri gahunda yayo ya ‘Shora I Rwanda’.
Yabagaragarije serivisi zayo zitandukanye zashyizweho by’umwihariko hagamijwe gufasha Abanyarwanda bari muri Diaspora. Muri zo harimo ingwate z’inguzanyo ku bantu bashaka gutunga inzu zabo cyangwa se kuvugurura, konti zo kuzigama zungukira umukiriya.
Ku babyifuza kandi BK yabashyiriyemo uburyo bwo gushora imari mu migabane muri BK (BK Capital USD Fixed Income Fund) nk’uburyo butanga inyungu zingana na 5%–6% ku mwaka, ikaba ifite uburyo bworoshye bwo kubikuza, amahirwe yo kugurizwa ashingirwa ku ishoramari, yemejwe n’Urwego rw’Isoko ry’Imari n’imigabane mu Rwanda (Rwanda Capital Market Authority).
Hari na Serivisi z’ikoranabuhanga muri banki, zirimo BK Mobile App na Internet Banking, zemerera abakiriya baba mu mahanga gufungura konti bidasabye ko bajya ku ishami rya banki, kuzigama, kohereza amafaranga no kugenzura konte zabo aho bari hose.
Gufungura konti ya banki muri BK ku Munyarwanda uri muri Diaspora (BK diaspora account) ngo ni ibintu byoroshye kandi birakunda ku bakoresha amafaranga atandukanye harimo Amafaranga y’u Rwanda (RWF), Amadolari ya Amerika (USD), Amapawundi yo mu Bwongereza (GBP), Amayero (EUR), Amadolari ya Canada (CAD), kandi nta mafaranga yo gucunga konti asabwa, nta mafaranga makeya abujijwe kuba yashyirwa kuri konti (no minimum balance) ndetse no guhererekanya amafaranga ni ubuntu.
Gusa, izo nzira zose zo gukoresha serivisi za Banki ya Kigali, zoroha cyane binyuze mu ikoranabuhanga rya BK ‘BK’s digital channels’ kugira ngo bifashe Abanyarwanda baba mu muhanga kugerwaho n’ibyiza by’izo serivisi aho baba bari hose ku Isi.
Gufungura konti muri BK bisaba ibyangombwa bikeya kandi bishobora no gutangwa hifashishijwe ‘application’ yo muri telefoni ‘BK’s mobile app’, bikaba byakorohereza abashaka gutangira kuzigama no gushora imari mu Rwanda bari mu mahanga.
Kuba Banki ya Kigali yaritabiriye icyo gikorwa, ni kimwe mu bishimangira ubwitange bwayo mu guha imbaraga abo muri diaspora mu gushakira ibisubizo uburyo amafaranga yabo bayakoresha mu gushora imari mu Rwanda byoroshye, kubizeza umutekano ndetse no kubagaragariza akamaro n’inyungu bizagirira.
Muri rusange, uwo mwiherero wa BK n’Abanyarwanda bo mu mahanga (Diaspora) uba ari ingenzi kuko ngo utuma babona uruhare bagira mu iterambere ry’u Rwanda, kandi na BK yiyemeje kubafasha muri buri ntambwe batera, yaba binyuze mu bijyanye n’ingwate ku nguzanyo, ibijyanye n’ishoramari, ikoranabuhanga muri serivisi za banki (digital banking services), muri ibyo byose BK kandi ibizeza gukomeza kuba umufatanyabikorwa wizewe mu gushyiraho ahazaza heza h’ubukungu.
Si ubwa mbere BK yifatanyije n’abo muri Diaspora nyarwanda baba i Burayi kuko n’umwaka ushize (2024), ubuyobozi bwa Banki ya Kigali bwifatanyije nabo mu mwiherero wari wabereye i Copenhagen muri Denmark.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|