Nyagatare-Gatsibo: Ibishorobwa byibasiye inzuri bimaze kwangiza hegitari 30

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) mu Turere twa Nyagatare na Gatsibo, buratangaza ko hegitari 30 z’inzuri zimaze guhingwa zinaterwamo ubundi bwatsi kubera ibishorobwa byangije ubwatsi bwatewe mbere.

Ibishorobwa kubirwanya ni uguhinga urwuri bigatoragurwa bikicwa
Ibishorobwa kubirwanya ni uguhinga urwuri bigatoragurwa bikicwa

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Mata uyu mwaka, ni bwo mu Mirenge ya Tabagwe, Karangazi n’agace gato ka Rwimiyaga hagaragaye ibishorobwa mu nzuri z’aborozi.

Umuyobozi wa RAB Sitasiyo ya Nyagatare, Kagwa André avuga ko ibishorobwa biterwa n’imihindagurikire y’ikirere.

Avuga ko uburyo bwo kubirwanya ari uguhinga aho byagaragaye bigatoragurwa bikicwa na ho nta wundi muti ushoboka.

Ati “Nta bundi buryo buhari bwo kubirwanya kuko nta muti ubyica wagera mu butaka. Igisubizo ni uguhinga aho byagaragaye, hagacocwa, bakabitoragura bikicwa. Uburyo bwo kubyica ni bwinshi hacukurwa umwobo bigashyirwamo bigatwikwa, kubitera umuti cyangwa ubundi buryo bwose bwo kubyica”.

Valley dam ya Gihorobwa yaruzuye amazi ajya mu nzuri z'abaturage
Valley dam ya Gihorobwa yaruzuye amazi ajya mu nzuri z’abaturage

Kayumba Samuel, umworozi mu Murenge wa Karangazi avuga ko hegitari esheshatu kuri 25 afite, ari zo zagaragayemo ibishorobwa.

Avuga ko nubwo ari nkeya ariko bitabura guhungabanya ubworozi bwe kuko aho byari biri hahinzwe inka zitakihagera. Icyakora ashima Leta kuko ari yo yashoye byinshi ugereranyije na bo.

Agira ati “Urumva nubwo ari hatoya ariko inka ntiziharisha, icyakora ubuyobozi bwaradufashije bwazanye imashini zirahahinga aho byagaragaye, batuzanira ubwatsi akazi kacu ni ugutera gusa. Urumva ko ibishoro byinshi ni ibya Leta, utashima sinzi uko yaba ameze. Ubwatsi bwatangiye kumera ndumva nta kibazo tuzagira”.

Uretse ibishorobwa biri mu nzuri z’aborozi mu Karere ka Nyagatare kandi aborozi bafite ikibazo cy’inzuri zabo zarengewe n’amazi kubera umwuzure. Bamwe baribaza aho baganisha amatungo yabo.

Kugeza uyu munsi hegitari 30 z’inzuri ni zo zizwi zagezemo ibishorobwa zikaba zirimo guhingwa zikanaterwa ubwatsi bushya.

Iyi dam na yo yaruzuye
Iyi dam na yo yaruzuye

Nyamara ariko umwuzure mu nzuri mu Mirenge ya Rukomo, Rwempasha, Nyagatare na Karangazi ubuso bwarengewe ntiburamenyekana.

Rutayisire Gilbert, umukozi w’Akarere ka Nyagatare uyobora ishami ry’ubuhinzi, ubworozi, amashyamba n’umutungo kamere, avuga ko zaba inzuri zagaragayemo ibishorobwa ndetse n’izarengewe n’amazi, banyirazo nta kibazo baragira gikomeye kuko byafashe uruhande ruto ndetse amazi yo akaba ashobora gukamuka vuba ubwatsi butarangirika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka