Icyuzi cya Ruramira kimaze kubonekamo imibiri y’Abatutsi 218 bishwe muri Jenoside

Kuva igikorwa cyo gushakisha imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside yajugunywe mu cyuzi cya Ruramira cyatangira muri Nyakanga 2019, hamaze kubonekamo imibiri 218.

Icyuzi cya Ruramira cyamaze kumutswa hatangira igikorwa cyo gushakisha imibiri y'Abatutsi bajugunywemo mu gihe cya Jenoside
Icyuzi cya Ruramira cyamaze kumutswa hatangira igikorwa cyo gushakisha imibiri y’Abatutsi bajugunywemo mu gihe cya Jenoside

Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Kayonza Ndindabahizi Didace avuga ko gushakisha imibiri muri iki cyuzi byagoranye kuko cyabanje gukamurwamo amazi hifashishijwe imashini zatanzwe na RAB.

Kugeza mu mpera za Mata imirimo yo gushakisha imibiri mu cyuzi cya Ruramira yarahagaze kubera icyondo cyinshi bisaba ko imashini zabafasha.

Ndindabahizi Didace avuga ko bafite icyizere ko iminsi 100 yo kwibuka izarangira na bo basoje igikorwa cyo gushakisha iyo mibiri.

Avuga ko guhera tariki 7 Mata 1994, icyuzi cya Ruramira cyatangiye kujugunywamo abatutsi kugeza tariki 20 Mata 1994.

Ndindabahizi avuga ko abageragezaga kuva muri icyo cyuzi ngo baterwaga ibisongo ku buryo n’imibiri imwe iboneka bikiyirimo.

Kayitaramirwa Sylvia umwe mu barokokeye mu cyuzi cya Ruramira avuga ko Jenoside igitangira iwabo i Gikaya muri Nyamirama kuwa 13 Mata 1994 ngo yagiye kwa Konseye Gakwavu gusaba imbabazi avuga ko yamubabarira ko na we ari Umuhutu.

Gakwavu ngo yasabye umusore wari uhari kubirukana bagana inzira igana i Ruramira.

Ngo bahabaye igihe bihishe mu gihuru we n’umubyeyi we ndetse n’abavandimwe be 4.

Nyuma ngo baje kuhava bashaka gusubira iwabo i Gikaya kuko bari bamaze kuzahazwa n’inzara.

Kayitaramirwa avuga ko bazamutse bageze ku kiraro cyo ku cyuzi bahasanga bariyeri basubira inyuma biruka basubira mu gihuru ariko atandukana n’umubyeyi we n’abavandimwe be.

Ngo yongeye guhurira na bo ku cyuzi bukeye abamwicira mu maso.

Ati “Hari ikintu cyambabaje mu buzima kunyicira mama imbere, muramu wanjye Kayinamura umugabo wa mukuru wanjye, yazanye murumuna wanjye na musaza wanjye aje kubica, nyamara yari yaraye atanze amafaranga 750 ngo batica umugore we.”

Kayitaramirwa Sylvia avuga ko bakimara kwica umubyeyi we n’abavandimwe be ngo na we baramukubise bamujugunya mu cyuzi.

Ngo yakomeje kugerageza kuzamuka baramufata baramuboha bakoresheje imigwegwe bamuhambiraho amabuye barongera bamuta mu cyuzi.

Ngo yaje gukurwamo n’umuntu wamwitiranyije n’umuzungukazi ajya kumuhisha iwe kugeza Inkotanyi zimugezeho.

Agira ati “Banjugunyemo mpambiriye amaboko n’amaguru bampambiraho amabuye rimwe mu gituza irindi mu mugongo, nacubiye rimwe nsubira hejuru Interahamwe yari ihageze iravuga iti kuki mwishe umuzungu, aroga ankuramo arampambura ankandagira ku nda nduka amazi nari nasomye antwara iwe ndahaba kugeza Inkotanyi zihageze.”

Kayitaramirwa avuga ko byamugoye kuba mu rugo rw’uwo mugabo witwaga Iyakaremye kuko yari Interahamwe ikomeye ndetse iwe akaba ari ho Interahamwe zazaga kurira zigamba ibyo zimaze gukora.

Avuga ko ngo uwo Iyakaremye yavugaga ko namara gukura bazamushaka akabyara abana b’Abahutu.

Abantu bagize uruhare rukomeye mu bwicanyi bw’i Ruramira na Nyamirama ngo ni abahoze ari Burugumesitiri wa Komini Kayonza Senkware Celestin ndetse na Ngenzi na Barahira bo muri komini Kabarondo.

Mu cyahoze ari Gasogi, Nyamirama y’ubu hari Gakwavu wari konseye, Sebuhunyuhunyu wari umuserire, Gahwamire wari umucuruzi, Munyaneza mwene Habimana, Ruvumba mwene Semuzima, Mutabazi wa Simpara na Nsekanabo wa Mufatantama.

Muri Ruramira hari Ndayambaje wari assistant burugumesitiri Kabarondo, Semana wayobora segiteri Nkamba, Senzayire Emmanuel, Ndayambaje Gaspard na Hakizimana Pascal bari ba Responsable, Gatera wari Perezida w’amakoperative, Komanda wa Gendermerie i Rwamagana, Bizimana wari umujandarume na Bizimana Jean wari umwarimu.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka26

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka