Abasora barasaba RRA kubakuriraho amande, na yo ikabaha icyizere ko bishoboka

Abasora barasaba Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro (Rwanda Revenue Authority) gukurirwaho amande ndetse bakanasubizwa amafaranga batanze bishyura ayo mande kuko gutinda gusora atari bo byaturutseho.

Komiseri ushinzwe abasora bato n'abaciriritse muri RRA, Patrick Gayawira
Komiseri ushinzwe abasora bato n’abaciriritse muri RRA, Patrick Gayawira

Umubyeyi wo mu Karere ka Gatsibo wifuje ko tutangaza amazina ye, avuga ko amabwiriza ya #GumaMuRugo akuweho, yihutiye kujya kumenyekanisha umusoro ku nyungu yagombaga kwishyura bitarenze kuwa 31 Werurwe 2020.

Avuga ko yasanze yaraciwe amande y’ibihumbi 100 agerageza kubaza bamubwira ko bitashoboka kuyamukuriraho. Avuga ko ibi ari akarengane kuko atanze kwishyura ku bwende ahubwo byatewe n’ibihe byari bihari.

Ati “Serivisi za Irembo ntizakoraga, umukozi wa RRA ku murenge ntiyakoraga kwari ukuguma mu rugo. Umunsi wa mbere bafunguye nanjye nagiye kumenyekanisha umusoro nsangaho amande y’ibihumbi 100 hariho n’inyungu zayo, mbajije aho gukemura ikibazo bansaba kwishyura vuba”.

Uyu mubyeyi avuga ko kugira ngo yishyure umusoro yagombaga kwishyura n’amande yawo yagiye kuguza mu baturanyi none ubu ngo amadeni amumereye nabi kuko n’ubusanzwe acuruza ibintu bike.

Yifuza ko bishobotse Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro RRA cyamusubiza amafaranga yatanze nk’amande, kuko nta ruhare yagize mu kutishyurira igihe.

Agira ati “Nkubwije ukuri wa mugabo we, ubu sinsinzira kubera amadeni y’abantu, jye bankuriyeho ayo mande bakanansubiza amafaranga yayo natanze ntakindi naba mbabaza kuko ndibaza aho nzayakura hakabura, kuko n’ubundi sincuruza ibirengeje ibihumbi 200”.

Komiseri ushinzwe abasora bato n’abaciriritse mu Kigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro RRA, Patrick Gayawira avuga ko ibihano bikurwaho n’umuntu ubifitiye ububasha ari we Minisiteri w’Imari n’Igenamigambi, kandi ngo RRA yamaze kuyandikira basabira abasora gukurirwaho ibihano kandi ngo hari icyzere ko bizakorwa.

Ati “Amande kujyaho ni sisiteme si umuntu. Gusa RRA yamaze kwandikira MINICOFIN isabira abasora gukurirwaho ibihano kandi icyizere kirahari ko ibihano bizavaho. Urabizi ko hari ibigo byahuye n’ibibazo byagabanyirijwe imisoro n’abandi dutegereje icyemezo cya Minisiteri ariko ntibagire impungenge rwose”.

Asaba ariko abasora gusora vuba uyu mwaka w’ingengo y’imari utararangira kugira ngo badakomeza kubarirwa amande.

Patrick Gayawira ariko nanone avuga ko imisoro myinshi ya RRA imenyekanishirizwa kuri telefone no kuyishyura bikagenda gutyo, atari ngombwa kujya gushaka abakozi ba RRA, serivisi ya Irembo cyangwa banki.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Kigalitoday, ndayishimiye kubwo kuba batuboneye ino Nkuru rwose. Gusa icyo mbisabiye (kigalitoday), ni ugukomeza mukazadukurikiranira mukatugezaho umwanzuro MINECOFIN Yafashe.

Elias yanditse ku itariki ya: 15-06-2020  →  Musubize

Iki kintu kirakomeye RRA na MINECOFIN mukirebeho

Elias yanditse ku itariki ya: 15-06-2020  →  Musubize

Mwatubwira uko declaration yumusoro kumutungo utiimukanwa ikorerwa kuri telephone. Murakoze!

Dixon yanditse ku itariki ya: 15-06-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka